1Biludadi w'Umushuwa asubiza Yobu ati:
2“Uzageza he kuvuga bene ibyo?
Uzageza he kuvuga amagambo ameze nk'inkubi y'umuyaga?
3Mbese Imana yahindura ubutabera?
Ese Nyirububasha yagoreka ubutungane?
4Niba abana bawe baracumuye,
Imana yabaryoje ibicumuro byabo.
5Wowe shakashaka Imana,
ujye utakambira Nyirububasha,
6Imana izakwitaho nuba intungane n'umunyamurava,
izagusubiza umwanya ugukwiye.
7Nubwo imibereho wabanje yari myiza,
amaherezo yawe azaba meza kurushaho.
8“Baza abatubanjirije kubaho,
wite ku nama bagiriwe na ba sekuruza.
9Twe turi ab'ejo nta cyo tuzi,
ntituramba ku isi tumeze nk'igicucu gihita.
10Abatubanjirije bazakwigisha bagusobanurire,
bazakuvungurira ku bwenge bwabo.
11Mbese urufunzo rwamera ahatari igishanga?
Ese uruseke rwatoha ahatari amazi?
12Iyo rubuze amazi rukiri ruto rutaratemwa,
rwuma mbere y'ibindi byatsi.
13Ayo ni yo maherezo y'abibagirwa Imana,
ni yo maherezo y'umuntu utubaha Imana.
14Ibyiringiro bye bizashira,
amizero ye na yo ni nk'inzu y'igitagangurirwa.
15Yishingikiriza ku nzu ye ariko ntikomeye,
arayegamira igahirima.
16Ameze nk'igiti gitohagiye igihe cy'impeshyi,
kigaba amashami hirya no hino mu murima.
17Imizi yacyo ishora mu mabuye,
icengera mu bitare.
18Ariko iyo bakiranduye,
aho cyari kiri ntihongera kumenyekana.
19Nguwo umunezero w'umuntu mubi,
aho yari ari hazashibuka abandi.
20Imana ntitererana inyangamugayo,
ntishyigikira inkozi z'ibibi.
21Izakuzuza umunezero,
izaguha kuvuza impundu.
22Abanzi bawe bazakorwa n'isoni,
amazu y'abagome azasenyuka.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.