1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga w'i Gati. Ni zaburi ya Asafu.
2Nimuhimbaze Imana umurengezi wacu,
nimuvugirize impundu iyo Mana ya Yakobo.
3Nimutere indirimbo muvuze ishakwe,
mucurange inanga y'indoha n'inanga nyamuduri muziryoshye.
4Nimuvuze impanda ku munsi ukwezi kwabonetse,
muzivuze no ku munsi mukuru wacu ukwezi kugeze hagati.
5Erega uwo ni umugenzo w'Abisiraheli,
ni itegeko ryatanzwe n'Imana ya Yakobo.
6Ni umugenzo yahaye bene Yozefu,
yawubahaye cya gihe yahagurukiraga kurwanya igihugu cya Misiri.
Numva ijwi ntamenye nyiraryo agira ati:
7“Nabakuyeho imitwaro yabashenguraga intugu,
mbakiza imirimo y'agahato.
8Mwantakiye muri mu buja mbubakuramo,
navuganye namwe nikingiye ibicu inkuba zikubita,
mbageragereza ku mazi y'i Meriba.
Kuruhuka.
9“Bwoko bwanjye, nimutege amatwi mbaburire!
Mwa Bisiraheli mwe, iyaba mwanyumviraga!
10Muri mwe ntihakarangwe imana z'abanyamahanga,
ntimukagire izindi mana mupfukamira.
11Ndi Uhoraho Imana yanyu,
ni jye wabikuriye mu gihugu cya Misiri,
nimunsabe ibyokurya nzabibaha.
12“Ariko ubwoko bwanjye ntibwanyumviye,
abo Bisiraheli ntibanyobotse.
13Nanjye narabaretse barinangira,
narabaretse bakora ibyo bishakiye.
14Iyaba ubwoko bwanjye bwanyumviraga,
iyaba Abisiraheli bagenzaga uko nshaka,
15abanzi babo nabatsinda ako kanya,
ababisha babo nkabakubita incuro!
16Icyo gihe abanyanga bampakwaho,
Abisiraheli bagahora baguwe neza.
17Nabatungisha ingano nziza,
nabagaburira n'ubuki bw'ubuhura.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.