Ukuvanwa mu Misri 30 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Igicaniro cy'imibavu(Kuv 37.25-28)

1Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Muzabāze mu mbaho z'iminyinya igicaniro cyo koserezaho imibavu.

2Kizabe gifite ubugari bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'uburebure bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo inani n'umunani. Kizabe gifite amahembe y'imbaho afatanye na cyo.

3Muzacyomekeho izahabu inoze impande zose, no hejuru no ku mahembe yacyo, mukizengurutse n'umuguno w'izahabu.

4Muzacure ibifunga mu izahabu, bibiri mubifunge ku ruhande rumwe, bibiri ku rundi munsi ya wa muguno. Ni byo muzinjizamo imijishi yo guhekesha igicaniro.

5Iyo mijishi muzayibāze mu biti by'iminyinya muyomekeho izahabu.

6Icyo gicaniro muzagishyire mu Cyumba kizira inenge, hafi y'umwenda ukingirije Isanduku irimo ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko, bityo kibe imbere y'igipfundikizo cy'Isanduku, aho nzajya mbonanira nawe.

7Buri gitondo igihe Aroni azaba agiye gutunganya amatara, azajye anyosereza imibavu ihumura neza kuri icyo gicaniro,

8kandi ni na ko azajya abigenza buri mugoroba agiye gucana amatara. Bazajye banyosereza imibavu uko ibihe bihaye ibindi.

9Ntimukacyoserezeho imibavu itemewe cyangwa ngo mugitambireho ibitambo. Ntimukagiturireho amaturo y'ibinyampeke cyangwa ngo mugisukeho ituro risukwa.

10Rimwe mu mwaka, Aroni ajye ahumanura igicaniro asuka ku mahembe yacyo amaraso y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Uwo muhango mujye muwukora buri mwaka, uko ibihe bihaye ibindi. Icyo gicaniro kizaba kinyeguriwe rwose.”

Amabwiriza yerekeye ibarura

11Uhoraho arongera abwira Musa ati:

12“Igihe uzabarura Abisiraheli, umugabo wese azajye ampa incungu y'ubuzima bwe, kugira ngo hatazagira icyago kimuhitana muri iryo barura.

13Buri mugabo uzabarurwa azatange garama eshanu z'ifeza, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Izo feza zizaba izanjye.

14Umuntu wese w'igitsinagabo ufite imyaka makumyabiri n'uyirengeje, azabarurwe atange n'izo feza.

15Ari umukire ari n'umukene, buri wese azatange garama eshanu z'ifeza. Muzanture izo feza kugira ngo mudapfa.

16Numara kwakira izo feza Abisiraheli bazatanga ho incungu, uzazikoreshe mu mirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro. Bityo nzazirikana Abisiraheli mbarinde urupfu.”

Igikarabiro

17Uhoraho yongera kubwira Musa ati:

18“Muzacure mu muringa igikarabiro mugishyire ku gitereko cy'umuringa, abatambyi bajye bagikarabiramo. Muzagitereke hagati y'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, maze mucyuzuze amazi.

19Aroni n'abahungu be bajye bagikarabiramo intoki boge n'ibirenge.

20Mbere yo kwinjira mu Ihema ry'ibonaniro ngo bankorere, na mbere yo kwegera urutambiro ngo banture ituro ritwikwa, bajye bisukura kugira ngo badapfa.

21Bajye bakaraba intoki boge n'ibirenge kugira ngo badapfa. Aroni n'abazamukomokaho bazubahirize iryo tegeko uko ibihe bihaye ibindi.”

Amavuta yo gusīga

22Uhoraho arongera abwira Musa ati:

23“Uzashake ibiro bitandatu by'umubavu w'umushongi w'ishangi nziza, n'ibiro bitatu bya sinamomu nziza ihumura neza, n'ibiro bitatu bya kaneli nziza ihumura neza,

24n'ibiro bitandatu by'umusagavu mwiza (uzakurikize igipimo gikoreshwa n'abatambyi), na litiro enye z'amavuta y'iminzenze.

25Umuhanga mu gukora amarashi azabivange, akoremo amavuta ahumura neza akoreshwa mu mihango yo gusīga.

26Uzayasīge Ihema ry'ibonaniro n'Isanduku irimo bya bisate by'amabuye,

27n'ameza n'ibikoresho byayo byose, n'igitereko cy'amatara n'ibikoresho byacyo byose, n'igicaniro cy'imibavu,

28n'urutambiro n'ibikoresho byarwo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo.

29Uzabinyegurire bibe binyeguriwe rwose. Ikintu cyose kizabikoraho na cyo kizaba kinyeguriwe.

30“Uzasuke kuri Aroni no ku bahungu be kuri ayo mavuta, kugira ngo ubegurire kunkorera umurimo w'ubutambyi.

31Uzihanangirize Abisiraheli uti: ‘Ayo mavuta yo gusīga ajye akoreshwa gusa mu mihango y'Uhoraho. Nta kindi azakoreshwa uko ibihe bihaye ibindi.

32Nta muntu n'umwe ugomba kuyisīga, nta n'ugomba kwigana gukora ameze nk'ayo, kuko aya mavuta yeguriwe Uhoraho. Mugomba kuyubahiriza.

33Nihagira uyigana akayakora cyangwa akayasīga atari umutambyi, azacibwe.’ ”

Umubavu wo kosa

34Uhoraho yongera kubwira Musa ati: “Uzafate imigabane ingana y'imibavu ihumura neza yitwa sitoragisi na onika na galubanumu, n'ububani butunganyije.

35Umuhanga mu gukora amarashi azayivange n'umunyu, akoremo umubavu mwiza unyeguriwe.

36Uzafateho igice ugisyemo ifu maze uyishyire imbere y'Isanduku irimo ibisate byanditsweho Amategeko, mu Ihema ry'ibonaniro aho nzajya mbonanira nawe. Muzubahirize uwo mubavu kuko wanyeguriwe rwose.

37Ntimukigane uwo mubavu ngo mukore umeze nka wo, kuko mugomba kuwunyegurira.

38Nihagira uwigana agakora nka wo kugira ngo awosereze iwe, azacibwe.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help