1Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, ni bwo Baruki mwene Neriya yanditse mu muzingo w'igitabo amagambo yabwiwe n'umuhanuzi Yeremiya. Nuko Yeremiya aramubwira ati:
2“Dore ibyo Uhoraho Imana y'Abisiraheli akubwira:
3waravuze uti: ‘Ngushije ishyano! Nari nsanganywe intimba none Uhoraho ageretseho ingorane. Ndananiwe kubera gutaka, nta n'ubwo nkiruhuka.’ ”
4Yeremiya yungamo ati: “Ngubu ubutumwa Uhoraho yambwiye kukugezaho. Aravuga ati: ‘Ngiye gusenya ibyo nubatse, ndimbure ibyo nateye mu gihugu cyose.
5Nyamara wowe ushaka ibintu bihambaye! Sigaho kubishaka. Dore ngiye guteza ibyago abantu bose, ariko wowe humura nta cyo uzaba. Nzakurinda aho uzajya hose.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.