Zaburi 114 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abisiraheli bava mu Misiri

1Ubwo Abisiraheli bavaga mu Misiri,

abakomoka kuri Yakobo bakimuka mu bantu bavuga ururimi rutumvikana,

2Imana yagize Abayuda intore zayo,

Abisiraheli ibagira ubwoko bwayo igenga.

3Inyanja ibakubise amaso irahunga,

uruzi rwa Yorodani na rwo rusubira inyuma.

4Imisozi isimbagurika nk'amasekurume y'intama,

udusozi na two dusimbagurika nk'abana b'intama.

5Wa nyanja we, ni iki gitumye uhunga?

Nawe Yorodani, ni iki gitumye usubira inyuma?

6Mwa misozi mwe, ni iki gitumye musimbagurika nk'amasekurume y'intama?

Namwe mwa dusozi mwe, ni iki gitumye musimbagurika nk'abana b'intama?

7Wa si we, tingita imbere ya Nyagasani,

utingite imbere y'Imana ya Yakobo.

8Urutare yarutoboyemo ikidendezi cy'amazi,

igitare gikomeye agitoboramo amasōko.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help