1Uhoraho yabumbye umuntu mu gitaka,
azamusubiza muri icyo gitaka.
2Yageneye abantu igihe cyo kubaho,
yabahaye kugenga ibintu byose byo ku isi.
3Yabaremye mu ishusho ye,
na bo yabahaye ububasha.
4Yabahaye ububasha bwo gutegeka inyamaswa n'inyoni n'ibisiga,
yabahaye ububasha bwo gutinywa n'ibinyabuzima byose.
6Yabahaye ururimi n'amaso n'amatwi,
yabahaye n'ubwenge bwo gutekereza.
7Yabasenderejemo ubumenyi n'ubwenge,
yabahaye kumenya icyiza n'ikibi.
8Yashyize ubushishozi mu mitima yabo,
yabubashyizemo kugira ngo abereke ubwiza bw'ibiremwa bye.
10Bashobora gusingiza izina rye rizira nenge,
bashobora kwamamaza ibikorwa bye by'agatangaza.
Isezerano n'Amategeko11Uhoraho ntiyahaye abantu ubushishozi bwonyine,
yabahaye kandi n'itegeko ribeshaho.
12Yagiranye na bo Isezerano rihoraho,
yabahishuriye amabwiriza ye.
13Babonye ubwiza bw'ikuzo rye,
bumvise ijwi rye rihebuje.
14Yarababwiye ati: “Mujye mwirinda ubuhemu ubwo ari bwo bwose”,
yabategetse uko bakwiriye kubana na bagenzi babo.
Imana ireba ibyo abantu bakora byose15Imana izi imigenzereze y'abantu,
nta kintu na kimwe gishobora kuyihisha.
17Buri gihugu yagihaye umutware,
nyamara Isiraheli yo ni umugabane w'Uhoraho.
19Ibikorwa byabo byose bigaragara imbere ye,
ahora ahanze amaso imigenzereze yabo.
20Ubuhemu bwabo ntibushobora kumwihisha,
ibyaha byabo byose bigaragara imbere ye.
22Imfashanyo muntu atanze imubera nk'impeta y'agaciro,
igikorwa cyiza na cyo gifite agaciro nk'imboni y'ijisho rye.
23Hanyuma azaza abacire imanza akurikije ibikorwa byabo,
buri muntu azamugenera ibimukwiye.
24Nyamara abihannye azabemerera kumugarukira,
azahumuriza abacitse intege.
Guhamagarirwa kugarukira Imana25Garukira Uhoraho ureke gukora ibyaha,
ujye umwambaza ureke kumucumuraho.
26Garukira Usumbabyose wirinde gukora ikibi,
ujye wamaganira kure icyo yanga.
27Ni nde uzaba ari ikuzimu agasingiza Usumbabyose?
Abazima ni bo bashobora kumusingiza.
28Umuntu muzima ni we ushobora gusingiza Uhoraho,
nyamara uwapfuye ntashobora kumusingiza.
29Mbega ukuntu urukundo rw'Uhoraho ruhebuje!
Mbega ukuntu agirira impuhwe abamugarukira!
30Abantu ntibashobora gutunganya byose,
koko mwene muntu ntahoraho iteka.
31Ni iki kirusha izuba kumurika?
Nyamara na ryo rirarenga rikazima,
rirazima nk'umuntu w'inkozi y'ibibi.
32Imana igenzura ingabo zose zo mu kirere,
nyamara abantu ni umukungugu n'ivu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.