Mwene Siraki 15 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Iyo ni yo migenzereze y'umuntu wubaha Uhoraho,

ukurikiza Amategeko aronka ubuhanga.

2Buzamusanganira nk'umubyeyi,

buzamwakira nk'umugeni wabwo.

3Buzamugaburira ibyokurya by'ubwenge,

buzamuhembuza amazi y'ubumenyi.

4Nabwishingikirizaho ntazagwa,

nabutsimbararaho ntazakorwa n'isoni.

5Buzamuha icyubahiro arute bagenzi be,

buzamuha ubushobozi bwo kuvuga mu ikoraniro.

6Azagira umunezero n'ibyishimo byinshi,

azaba ikirangirire iteka ryose.

7Abapfapfa ntibazigera bagira ubuhanga,

abanyabyaha na bo ntibazigera babubona.

8Ubuhanga butura kure y'umwirasi,

abanyabinyoma ntibazigera babutekereza.

9Umunyabyaha ntakwiriye kubusingiza,

ntakwiriye kubusingiza kuko atabugabiwe n'Uhoraho.

10Ubuhanga nibwo butuma umuntu asingiza Imana,

Uhoraho ni we ubumuha.

Umuntu arigenga

11Ntukavuge uti: “Uhoraho ni we wanteye gucumura”,

koko icyo Uhoraho yanga ntiyagikora.

12Ntuzavuge uti: “Ni we wanyobeje”,

koko umunyabyaha nta cyo yamumarira.

13Uhoraho yamagana ibizira byose,

abamwubaha na bo barabyanga.

14Mu ntangiriro Uhoraho ni we waremye umuntu,

yamuhaye ububasha bwo kwigenga.

15Nubishaka uzakurikiza Amategeko,

kuyoboka Imana bizaterwa n'ubushake bwawe.

16Uhoraho yagushyize imbere umuriro n'amazi,

rambura ukuboko kwawe uhitemo kimwe muri byo.

17Imbere y'abantu hari ubuzima n'urupfu,

buri wese azahabwa ikimunyuze.

18Koko rero ubuhanga bw'Uhoraho burahebuje,

afite ububasha bukomeye kandi abona byose.

19Amaso ye ayahoza ku bamwubaha,

azi ibyo abantu bakora byose.

20Nta we yigeze ategeka kuba umugome,

nta n'uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help