Yakobo 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kugenga ururimi

1Bavandimwe, si benshi muri mwe mugomba kuba abigisha. Muzi yuko twebwe abigisha tuzacirwa urubanza ruruta urw'abandi.

2Twese dufudika mu buryo bwinshi. Udafudika mu byo avuga aba ari indakemwa, abasha no kugenga umubiri we wose.

3Dushyira utwuma mu kanwa k'amafarasi bityo akatwumvira, twakurura imikoba utwuma tuziritseho, ifarasi uko yakabaye ikerekera aho dushaka.

4Dore n'amato yo mu nyanja nubwo ari manini bwose kandi akagenzwa n'inkubi y'umuyaga, ayoborwa n'ingashya nto cyane akagana aho umusare werekeza ubwato ashaka.

5N'ururimi na rwo ni ruto mu ngingo z'umubiri, nyamara rwiratana ibikorwa bikomeye.

Ibaze ukuntu agashashi k'umuriro gashobora gutwika ishyamba rinini!

6Ururimi na rwo ni umuriro. Ni isangano y'ububi bungana n'isi. Ni rumwe mu ngingo z'umubiri wacu kandi rukawangiza wose, rugatwikisha imibereho yacu yose umuriro rurahura muri ya nyenga itazima.

7Amoko yose y'inyamaswa n'inyoni n'ibikururuka n'ibikoko biba mu mazi, abantu bashobora kubitoza kubumvira ndetse bigeze kubikora.

8Ariko ururimi rwo nta wagira icyo arutoza ngo arushobore. Ni icyorezo kidahosha cyuzuye uburozi bwica.

9Ni rwo dukoresha ngo dushimire Nyagasani Imana ari yo Data, kandi ni na rwo dukoresha ngo tuvume abantu yaremye basa na yo.

10Bityo mu kanwa kamwe hakavamo umugisha n'umuvumo. Bavandimwe, ntibikwiriye kumera bityo.

11Mbese isōko imwe yavubura amazi meza n'arura?

12Bavandimwe, mbese hari ubwo igiti cy'umutini cyakwera imbuto z'umuzeti, cyangwa ngo umuzabibu were imbuto z'umutini? Ni na ko ari nta wavoma amazi meza mu isōko y'amazi arura.

Ubwenge buturuka mu ijuru

13Ni nde muri mwe ufite ubwenge no gusobanukirwa? Nabyerekanishe ibyo akora abiterwa n'imyifatire myiza, byose abikesha ubugwaneza buva ku bwenge.

14Ariko niba imitima yanyu yuzuye ishyari n'amakimbirane, mureke kwirata ngo muhakane ukuri.

15Ubwenge nk'ubwo ntibuturuka mu ijuru, ahubwo ni ubw'isi na kamere y'umuntu ndetse na Satani.

16Ahari ishyari n'amakimbirane, ntihabura umuvurungano n'ibikorwa by'imburamumaro byose.

17Ariko ubwenge buturuka mu ijuru icya mbere buraboneye, byongeye kandi buzana amahoro n'ineza no kumvikana n'abandi, bwuzuye impuhwe no kugira neza, nta gusumbanya abantu nta n'uburyarya.

18Abanyamahoro babiba ibizana amahoro, bagasarura ubutungane.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help