Ezayi 63 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uhoraho arengera ubwoko bwe

1Uyu ni nde uturutse muri Edomu,

ni nde uje aturuka i Bosira yambaye imyambaro itukura?

Uyu ni nde wambaye imyambaro y'icyubahiro?

Ni nde ugenda afite imbaraga nyinshi?

Ni jye Uhoraho uvugisha ubutungane,

mfite ububasha bwo gukiza.

2Ni kuki imyambaro yawe itukura,

ni kuki itukura nk'iy'umuntu wenga imizabibu?

3Nengeye imizabibu mu muvure,

nyamara nta muntu n'umwe waje kumfasha.

Nararakaye ndibata abatuye amahanga,

nagize umujinya ndabaribata,

amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye,

imyenda yanjye yose irahindana.

4Koko uwo munsi nari niyemeje guhōra,

igihe cyo kurokora abantu banjye cyari kigeze.

5Nararanganyije amaso hirya no hino sinabona untabara,

natangajwe n'uko nta n'umwe wanshyigikiye.

Imbaraga zanjye zatumye ntsinda,

uburakari bwanjye bwanteye imbaraga.

6Nararakaye ndibata abatuye amahanga,

nagize umujinya baradandabirana,

amaraso yabo nayamennye ku butaka.

Ubugwaneza bw'Imana ku bantu bayo

7Nzajya ndata ineza y'Uhoraho,

nzajya nogeza ibikorwa bye bishimishije.

Nzabyogeza kubera ibyo yadukoreye,

nzogeza ibikorwa byinshi yakoreye Abisiraheli,

ibyo yakoze ashingiye ku mbabazi n'ineza bye.

8Koko yaravuze ati:

“Ubu ni ubwoko bwanjye, ni abana batazandiganya”,

bityo yemera kubabera Umukiza.

9Mu mibabaro yabo yose na we yarababaye,

ni we ubwe wabakijije kubera urukundo n'imbabazi bye,

ni we wabitayeho guhera kera.

10Nyamara baramugomeye barakaza Mwuka we Muziranenge,

bityo Uhoraho aba umwanzi wabo arabarwanya.

11Yibutse ibyabaye kera mu gihe cya Musa n'ubwoko bwe.

Ari hehe Uhoraho wakijije abayobozi b'ubwoko bwe mu nyanja?

Ari hehe Uhoraho wabashyizemo Mwuka Muziranenge?

12Uhoraho yashyigikiye ukuboko kw'iburyo kwa Musa,

yagabanyije amazi y'inyanja mo kabiri,

yimenyekanishije iteka ryose.

13Yabanyujije mu nyanja,

yayibanyujijemo nk'uko ifarasi inyura ahatari inzitizi.

14Nk'uko amatungo yahurwa mu kibaya,

ni ko Mwuka w'Uhoraho yahaye abantu be kuruhuka.

Uko ni ko wayoboye ubwoko bwawe,

bityo wihesha igikundiro.

Isengesho ryo kwambaza

15Uhoraho, itegereze uri mu ijuru urebe,

turebe uri mu Ngoro yawe nziranenge.

Umwete wawe n'ubutwari bwawe biri hehe?

Ntukitugaragariza urukundo n'imbabazi.

16Nyamara ni wowe Data,

ni wowe nubwo Aburahamu atatuzi na Yakobo ntatumenye.

Uhoraho ni wowe Data,

kuva kera witwa Umucunguzi wacu.

17Uhoraho, kuki utureka tugateshuka imigenzereze yawe,

kuki utureka tukinangira ntitukubahe?

Uhoraho, garukira abagaragu bawe,

garukira abantu bawe wagize umwihariko.

18Mu gihe gito ubwoko bwawe bw'umwihariko bwishimiye umurage,

nyamara abanzi bacu baraje bangiza Ingoro yawe.

19Watugize nk'aho utigeze utubera umuyobozi,

watugize nk'aho tutigeze tuba ubwoko bwawe.

Iyaba wari ukinguye ijuru ukamanuka,

imisozi yatigita imbere yawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help