1Ibi bikurikira ni byo bidakwiye kugutera isoni,
nyamara ntibizakubere impamvu yo gucumura.
2Gukurikiza Amategeko y'Usumbabyose n'Isezerano rye,
kurenganura umuntu n'iyo yaba atubaha Imana,
3gufatanya na bagenzi bawe kwishyura ibyo mwakoresheje ku rugendo,
kugabana n'abandi umurage wawe,
4gukoresha umunzani n'ibipimo bikwiye,
kunguka bike cyangwa byinshi,
5kunguka mu bucuruzi,
gucyaha abana bawe wihanukiriye,
guhana umugaragu mubi wihanukiriye.
6Umugore gito ashoborwa n'ingufuri,
ahari abantu benshi ujye ufungirana ibintu by'agaciro.
7Ujye ubara kandi upime ibyawe byose,
ujye wandika ibyo utanze n'ibyo wakiriye.
8Ntugatinye guhana umupfayongo n'umupfapfa,
ntugatinye gucyaha umusaza ushinjwa ubusambanyi.
Ibyo bizagaragaza ko warezwe neza,
bityo abantu bazabigushimira.
Impungenge umwari atera se9Umwari atuma se atagoheka nubwo nta cyo avuga,
impungenge amutera zimubuza ibitotsi.
Iyo akiri inkumi ashobora kugumirwa,
iyo yarongowe ashobora gusendwa.
10Iyo akiri isugi ashobora kwangirika,
ashobora gutwara inda akiri kwa se.
Iyo yarongowe ashobora guhemukira umugabo we,
ashobora kandi kuba ingumba.
11Umwari ushamadutse ujye umugenzura ukomeje,
bitagenze bityo azagusekesha mu banzi,
uzaba iciro ry'imigani mu mujyi kandi uhuririrwe n'abantu,
azagukoza isoni mu ikoraniro.
Kwitondera abagore12Ntukarangazwe n'uburanga bw'umuntu uwo ari we wese,
ntukagirane agakungu n'abagore.
13Uko inda ziva mu myambaro,
ni na ko ubugome buturuka mu bagore.
14Ubugome bw'umugabo buruta ineza y'umugore,
koko umugore akoza isoni kandi agateza ikimwaro.
Ubuhangange bw'Imana mu biremwa byayo(Sir 16.18; Zab 148.1-13; Ubuh 9.1)15Reka mbibutse ibikorwa by'Uhoraho,
ngiye kubatekerereza ibyo nabonye.
Ijambo ry'Uhoraho ni ryo ibyaremwe byose bikesha kubaho.
16Izuba rimurikira ibintu byose,
ibikorwa by'Uhoraho bigaragaza ikuzo rye.
17Abamarayika b'Uhoraho ntibashobora kwamamaza ibitangaza bye byose,
ibyo Uhoraho Ushoborabyose yashyizeho,
ibyo yashyizeho kugira ngo isi n'ijuru bikomere mu ikuzo rye.
18Uhoraho areba mu nyanja no mu mitima y'abantu,
amenya amabanga yabyo,
koko Usumbabyose afite ubumenyi bwose,
amenya ibimenyetso bigenga ibihe.
19Ni we utangaza ibyahise n'ibizaza,
ni we uhishura ibihishwe byose.
20Nta gitekerezo cy'umuntu kimucaho,
nta n'ijambo na rimwe rimwihisha.
21Ibiriho byose yabiremanye ubuhanga butangaje,
koko yahozeho kandi azahoraho iteka ryose,
ibyo yaremye nta wagira icyo yongeraho cyangwa agabanyaho,
nta mujyanama yigeze akenera.
22Mbega ukuntu ibikorwa bye byose biteye ubwuzu!
Biteye ubwuzu kuva ku gito muri byo umuntu abasha kubona.
23Ibyo byose biriho kandi bizahoraho iteka ryose,
byagenewe kumvira Uwabiremye.
24Ibintu byose bigenda ari bibiri bibiri,
buri kintu kijyana n'ikindi,
nta cyo yaremye kituzuye,
25kimwe cyunganira ikindi.
None se ni nde warambirwa kureba ikuzo rye?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.