1 Abamakabe 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Simoni asimbura Yonatani

1Bukeye Simoni amenya ko Tirifoni yakoranyije igitero kinini, kugira ngo ajye kuyogoza igihugu cy'u Buyuda.

2Simoni abonye ko abantu bose bagize ubwoba, arazamuka ajya i Yeruzalemu akoranya Abayahudi,

3maze arabakomeza ababwira ati: “Muzi neza ibyo jyewe n'abavandimwe banjye n'umuryango wacu wose twakoze, kugira ngo turwanire ishyaka Amategeko n'Ingoro y'Imana. Muzi kandi intambara twarwanye n'amakuba yatugwiririye.

4Ni na cyo cyatumye abavandimwe banjye bose bapfira gushira bazize kurengera Isiraheli, none nkaba nsigaye njyenyine.

5Ntibikamvugweho ko nagerageje gukiza amagara yanjye igihe cyose cy'amakuba, kuko nta cyo ndusha abavandimwe banjye.

6Ahubwo nzarwana kugira ngo ndengere ubwoko bwanjye n'Ingoro y'Imana, n'abagore banyu n'abana banyu, kuko abanyamahanga bashyize hamwe kugira ngo baturimbure babitewe n'urwango.”

7Abayahudi bumvise ayo magambo ya Simoni bagira akanyabugabo,

8bamusubiza mu ijwi riranguruye bati: “Ubaye umutware wacu mu cyimbo cya Yuda na Yonatani abavandimwe bawe.

9Tuyobore mu ntambara turwana kandi icyo uzatubwira cyose tuzagikora.”

10Nuko Simoni akoranya abantu bose bamenyereye intambara, yihutira kurangiza kubaka inkuta z'umujyi wa Yeruzalemu, arawukomeza impande zose.

11Hanyuma yohereza Yonatani mwene Abusalomu i Yope n'igitero kinini, amenesha abaturage b'uwo mujyi maze arahatura.

Tirifoni abeshya Simoni hanyuma yica Yonatani

12Bukeye Tirifoni ava i Putolemayida afite igitero kinini kugira ngo yinjire mu gihugu cy'u Buyuda, ajyana na Yonatani wari imfungwa akaba n'umuvandimwe wa Simoni.

13Nuko Simoni araza ashinga inkambi i Hadidi, ahateganye n'ikibaya.

14Tirifoni amaze kumenya ko Simoni yasimbuye umuvandimwe we Yonatani kandi yitegura kumurwanya, amutumaho intumwa kumubwira ziti:

15“Imirimo umuvandimwe wawe Yonatani yari ashinzwe, yamusabaga gutanga ifeza zigashyirwa mu mutungo w'ibwami. None rero naramufunze kubera ko atabikoze.

16Nzamufungura ari uko wohereje ibiro ibihumbi bibiri na magana arindwi by'ifeza, kandi ukohereza n'abahungu be babiri ho ingwate, kugira ngo atazaduhinduka amaze gufungurwa.”

17Simoni yari azi ko Tirifoni amubeshya, ariko yohereza abajya kuzana ifeza n'abana. Koko rero yatinyaga ko abaturage bazamuhindukirana bavuga bati:

18“Yonatani yazize ko Simoni atoherereje Tirifoni ifeza n'abana.”

19Nuko yohereza abo bana n'ibiro ibihumbi bibiri na magana arindwi by'ifeza, ariko Tirifoni wari wamubeshye ntiyarekura Yonatani.

20Hanyuma Tirifoni arahaguruka ajya gufata igihugu no kukiyogoza. Tirifoni n'ingabo ze babanza kuyobya uburari berekeza mu mujyi wa Adora, ariko Simoni n'ingabo ze bakomeza kubakurikirana aho bashakaga kunyura hose.

21Muri icyo gihe abantu bari mu kigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu bohereza intumwa kuri Tirifoni, bamusaba kwihutira kubageraho anyuze mu butayu, no kuboherereza ibibatunga.

22Tirifoni rero ategura ingabo zirwanira ku mafarasi kugira ngo ajyeyo, ariko muri iryo joro hagwa urubura rwinshi cyane ntiyabishobora, ahubwo yerekeza mu gihugu cya Gileyadi.

23Ageze hafi y'i Basikama yicisha Yonatani, maze bamuhamba aho ngaho.

24Hanyuma Tirifoni yisubirira mu gihugu cye.

25Nuko Simoni yohereza abantu kuzana umurambo wa Yonatani umuvandimwe we, bawushyingura i Modini mu mujyi wa ba sekuruza.

26Abisiraheli bose baramuririra cyane, bamara iminsi myinshi bari mu cyunamo.

27Simoni yubaka urwibutso rurerure ku mva ya se n'iy'abavandimwe be kugira ngo rujye rugaragarira kure, ku ruhande rw'imbere n'urw'inyuna ahataka amabuye asennye.

28Nuko yubaka imva nini ndwi imwe iteganye n'indi, kugira ngo zibe urwibutso rwa se, urwa nyina n'urw'abavandimwe be uko ari bane.

29Izo mva azikizaho inkingi ndende cyane azitakaho intwaro zose zakoreshwaga n'ingabo, kugira ngo bajye bahora bibuka Abamakabe. Iruhande rw'izo ntwaro ahashyira amashusho agaragara y'amato, kugira ngo abagenda mu nyanja bose bajye bayabona.

30Iyo mva Simoni yubakishije i Modini iracyahari na n'ubu.

Demeteriyo wa kabiri ashimangira amasezerano yagiranye n'Abayahudi

31Muri icyo gihe Tirifoni agirira nabi wa mwami w'umusore ari we Antiyokusi wa gatandatu, maze aramwica.

32Nuko amusimbura ku ngoma, aba umwami w'ibihugu bikomatanyije byo mu burengerazuba bwa Efurati kandi ateza ibyago bikomeye mu gihugu.

33Naho Simoni yongera kubaka ibigo ntamenwa byo mu Buyuda, abikikiza iminara n'inkuta ndende kandi abikingisha inzugi zifite ibihindizo by'ibyuma, maze ahahunika ibyokurya.

34Hanyuma atoranya abantu abatuma ku Mwami Demeteriyo, kugira ngo bamusabe kuvaniraho u Buyuda imisoro bwari butegetswe gutanga, kuko nta kindi Tirifoni yari yarakoze atari ugusahura igihugu.

35Umwami Demeteriyo yoherereza Simoni igisubizo gihuje n'ibyo amusaba, amwandikira agira ati:

36“Simoni Umutambyi mukuru n'incuti y'abami, bakuru b'Abayahudi namwe Bayahudi mwese, jyewe Umwami Demeteriyo ndabaramutsa.

37Twabonye ikamba ry'izahabu n'umukindo mwaduhaye ho impano. Twiteguye kugirana namwe amasezerano y'amahoro asesuye, no kwandikira abasoresha kugira ngo babavanireho imisoro.

38Ibyo twari twarabasezeranyije turabyemeje, ndetse n'ibigo ntamenwa mwiyubakiye bizakomeza kuba ibyanyu.

39Tubababariye amakosa n'ubuhemu bwose mwatugiriye kugeza ubu. Ntimuzongera gutanga umusoro udasanzwe wagenewe umwami, kandi niba hari n'andi mahōro mwajyaga mutangaga i Yeruzalemu, kuva ubu ntimuzongera kuyatanga.

40Niba muri mwe hari abashobora kwinjira mu ngabo zirinda umwami tuzabemerera. Ahasigaye amahoro aganze muri twe.”

41Mu mwaka wa 170 ni bwo Isiraheli yibohoye ubutegetsi bw'abanyamahanga.

42Nuko abaturage batangira gushyira amatariki ku nyandiko no ku masezerano ku buryo bukurikira: “Mu mwaka wa mbere w'ubutegetsi bwa Simoni Umutambyi mukuru, umugaba w'ingabo n'umukuru w'Abayahudi.”

Simoni afata Gezeri n'ikigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu

43Muri icyo gihe Simoni agota umujyi wa Gezeri, awukikiza ingabo. Yubaka n'umunara basunika awegereza inkuta z'umujyi, awucamo icyuho maze arawigarurira.

44Abari muri uwo munara barasimbuka bagwa mu mujyi, bituma abantu bakangarana.

45Abatuye uwo mujyi burira inkuta bari kumwe n'abagore babo n'abana babo, bashishimura imyambaro yabo kandi basakuriza icyarimwe, basaba Simoni ngo abahe amahoro.

46Baravugaga bati: “Ntuduhanire ibibi twakoze ahubwo utugirire impuhwe!”

47Simoni yemera kuva ku izima ahagarika intambara, ariko abamenesha mu mujyi. Nuko ahumanura amazu ayavanamo ibigirwamana byari biyarimo. Ibyo birangiye yinjirana n'ingabo ze mu mujyi wa Gezeri, baririmba indirimbo z'ibisingizo n'izo gushimira.

48Avana mu mujyi ibyawuhumanyaga byose, ahashyira abantu bubahiriza Amategeko. Akomeza ibigo ntamenwa by'uwo mujyi kandi ahubaka inzu ye yo guturamo.

49Abatuye mu kigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu bo bari babujijwe gusohoka, kugira ngo batagira icyo bagura cyangwa bagurisha. Nuko barasonza cyane ndetse benshi muri bo barapfa bazize inzara.

50Batakambira Simoni ngo abahe amahoro, na we arabyemera. Icyakora abamenesha mu kigo ntamenwa maze aragihumanura.

51Abayahudi binjiye muri icyo kigo ntamenwa, ku itariki ya makumyabiri n'eshatu z'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa 171 bishimye kandi bafite imikindo mu ntoki. Baririmbaga ibisingizo n'indirimbo biherekejwe n'amajwi y'inanga z'amoko yose n'ibyuma birangīra, kuko umwanzi ukomeye yatsinzwe kandi akameneshwa muri Isiraheli.

52Simoni ategeka ko uwo munsi uzajya wizihizwa buri mwaka mu byishimo. Akomeza ibigo ntamenwa byari ku musozi wubatsweho Ingoro, ahateganye n'ikigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu, arahatura we n'abantu be.

53Simoni abonye ko umuhungu we Yohani amaze kuba mukuru, amugira umugaba w'ingabo zose. Nuko Yohani atura i Gezeri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help