Yudita 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ijambo rya Holoferinesi

1Urusaku rw'abari aho rumaze guhosha, Holoferinesi umugaba mukuru w'ingabo za Ashūru, ahagarara imbere y'imbaga y'abanyamahanga n'Abamowabu bose, maze abwira Akiyoro ati:

2“Akiyoro we, uri iki? Mwe bacancuro bakomoka muri Efurayimu muri iki? Akiyoro, uri muhanuzi ki utubuza gutera Abisiraheli uvuga ngo Imana yabo izabarinda? Mbese hari indi mana ibaho itari Nebukadinezari? Azohereza ingabo ze zibatsembe, kandi Imana yabo ntizabatabara.

3Twebwe rero ingabo za Nebukadinezari tuzabatsinda nk'urwanya umuntu umwe, kandi ntibazashobora guhangana n'ingabo zacu zirwanira ku mafarasi.

4Tuzabatwikira icyarimwe, imisozi yabo izatemba amaraso yabo, n'ibibaya bizuzura imirambo yabo. Ntibazaduhangara ahubwo tuzabica urw'agashinyaguro. Uko ni ko Umwami Nebukadinezari umutegetsi w'isi yose avuze, kandi ijambo rye ntirikuka.

5Naho wowe Akiyoro, umucancuro w'Abamoni uvuga nk'umugambanyi, ntuzongera kunca iryera kugeza igihe nzaba maze kwihōrera kuri abo bantu bahunze bava mu Misiri.

6Hanyuma y'ibyo inkota y'ingabo zanjye, n'icumu ry'ibyegera byanjye bizaguhinguranya ugwe mu zindi nkomere, ubwo nzaba nibasiye Abisiraheli.

7“Abagaragu banjye bazakujyana mu misozi miremire, bagushyire muri umwe mu mijyi y'Abisiraheli,

8aho ni ho uzapfira hamwe na bo.

9Ntibikubabaze niba wizera ko batazatsindwa, nyamara umenye ko ibyo navuze byose bizasohozwa.”

Akiyoro ajyanwa i Betuliya

10Holoferinesi ategeka abagaragu bari mu ihema, ngo bafate Akiyoro bamujyane i Betuliya bamugabize Abisiraheli.

11Abagaragu baramufata bamuvana mu nkambi bamujyana mu kibaya, bavuye aho berekeza mu misozi bagera ku masōko yo mu majyepfo ya Betuliya.

12Abagabo bo muri uwo mujyi wubatse mu mpinga y'umusozi bababonye, bafata imihumetso yabo batera amabuye abagaragu ba Holoferinesi bababuza kuzamuka.

13Abo bagaragu ba Holoferinesi bihisha mu gikombe cy'umusozi baboha Akiyoro, bamusiga aho arambaraye maze basubira kwa shebuja.

14Hanyuma Abisiraheli baramanuka babohora Akiyoro, bamujyana i Betuliya bamwereka abatware b'umujyi.

15Abatware b'icyo gihe bari Uziya mwene Mika wo mu muryango wa Simeyoni, na Kabirisi mwene Otiniyeli, na Karimisi mwene Melikiyeli.

16Abo batware bakoranya abakuru b'umujyi bose, urubyiruko rwose n'abagore na bo bitabira iryo koraniro. Bazana Akiyoro imbere y'ikoraniro, Uziya amubaza uko byagenze.

17Akiyoro abarondorera ibyavuzwe byose mu nama ya Holoferinesi n'abatware b'Abanyashūru, n'ibyemezo bikomeye yafashe byo kurwanya Abisiraheli bose.

18Abakoraniye aho bose barapfukama batakambira Imana bati:

19“Nyagasani Mana y'ijuru, itegereze ubwirasi bw'abanzi bacu utugirire impuhwe kuko twasuzuguwe, maze uturengere twebwe abantu bawe.”

20Nuko bahumuriza Akiyoro, kandi bamushīmira cyane ibyo yakoze.

21Ikoraniro rirangiye Uziya amujyana iwe, aramuzimanira hamwe n'abakuru b'umuryango. Iryo joro ryose bambaza Imana ya Isiraheli kugira ngo ibatabare.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help