Yudita 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Holoferinesi asobanuza ibyerekeye Abisiraheli

1Holoferinesi umugaba mukuru w'ingabo za Ashūru, amenyeshwa ko Abisiraheli biteguraga intambara, ndetse ko bafunze inzira zo mu misozi miremire, ko bakomeje ibirindiro byo mu mpinga zayo, kandi ko bishe n'amayira yo mu bibaya.

2Ibyo birakaza Holoferinesi cyane, ahamagaza abatware bose ba Mowabu, n'abagaba b'ingabo z'Abamoni, n'abategetsi bose b'intara zegereye inyanja.

3Arababwira ati: “Bagabo b'i Kanāni nimumbwire, abo bantu batuye mu misozi miremire ni bande? Batuye mu yihe mijyi? Ingabo zabo zingana iki? Ubutwari n'imbaraga byabo bishingiye ku ki? Umwami ubategeka akayobora ingabo zabo ni nde?

4Ni kuki bansuzuguye, ntibaze kunsanganira kimwe n'abandi baturage bose b'iburengerazuba?”

Igisubizo cya Akiyoro

5Nuko Akiyoro umutware w'Abamoni bose asubiza Holoferinesi ati: “Databuja, reka jyewe umugaragu wawe ngire icyo nkwibwirira kuri bariya bantu batuye mu misozi hafi y'inkambi yawe, kandi sinshobora kukubeshya.

6Bariya bantu bakomoka ku Banyababiloniya.

7Kera bari batuye muri Mezopotamiya, kuko bari banze kuyoboka imana z'ababyeyi babo b'Abanyababiloniya.

8Bateshutse inzira ya ba sekuruza, maze basenga Imana yo mu ijuru bari bamaze kwemera. Ni cyo cyatumye Abanyababiloniya babamenesha mu gihugu cy'imana zabo, bahungira muri Mezopotamiya bahamara igihe kirekire.

9“Imana yabo ibategeka kuva muri Mezopotamiya ngo bajye mu gihugu cya Kanāni. Barahatura bagira izahabu n'ifeza nyinshi n'amatungo menshi.

10Hanyuma inzara iyogoza igihugu cyose cya Kanāni, basuhukira mu Misiri barahaguma kuko bahabonye ibibatunga, barororoka baba benshi cyane.

11Umwami wa Misiri abamerera nabi, ategeka ko babakoresha imirimo y'agahato babumba amatafari. Abakandamiza atyo bahinduka inkoreragahato.

12Nyamara batakambira Imana yabo, ihanisha igihugu cyose cya Misiri ibyago bikaze birabashegesha. Nuko Abisiraheli birukanwa mu Misiri.

13Bageze ku Nyanja Itukura Imana irayikamya,

14ibanyuza iya Sinayi n'iya Kadeshi-Barineya, birukana abari batuye mu butayu bose.

15Batura mu gihugu cy'Abamori, bakoresha imbaraga zabo batsemba Abanyaheshiboni bose. Bamaze kwambuka Yorodani bigarurira akarere kose k'imisozi.

16Birukana Abanyakanāni n'Abaperizi n'Abayebuzi, n'abatuye i Shekemu n'Abagirigashi bose, maze bahatura igihe kirekire.

17“Iyo batacumuraga ku Mana yabo bagiraga ishya n'ihirwe, kuko iyo Mana yanga ikibi.

18Nyamara iyo bateshukaga inzira yari yaberetse, benshi muri bo bapfaga bazize intambara z'urudaca, abasigaye bakajyanwa ho iminyago mu mahanga. Amaherezo Ingoro y'Imana yabo yarashenywe, n'imijyi yabo yigarurirwa n'abanzi babo.

19Aho bamariye kugarukira Imana yabo, bavuye aho bari baratatanyirijwe, basubira i Yeruzalemu aho Ingoro y'Imana yabo iri, batura mu misozi miremire kuko hari hadatuwe.

20“None rero databuja, niba abo bantu bacumura ku Mana yabo nubwo baba batabigambiriye, tubanze tumenye ko bacumuye koko, tubone kubatera kuko ari bwo tuzabatsinda.

21Ariko databuja, niba nta gicumuro kibarangwaho ubareke, hato Uhoraho Imana yabo atabarengera, maze amahanga yose akaduhindura urw'amenyo.”

Akiyoro agabizwa Abisiraheli

22Akiyoro akimara kuvuga ibyo, imbaga yose ikikije ihema itangira kwijujuta. Ibyegera bya Holoferinesi n'Abamowabu, hamwe n'abantu bose baturiye inyanja, basaba ko Akiyoro yicwa.

23Baravugaga bati: “Abo Bisiraheli turabatinyira iki? Nta mbaraga bafite ntibashobora kwirwanaho.

24Nimuze tuzamuke, maze databuja Holoferinesi wirebere ngo ingabo zawe zirabatsemba!”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help