1Igihe cyo kosa umubavu wa nimugoroba mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu, Yudita yiyambura imyambaro y'abapfakazi asigarana igaragaza akababaro, yisiga ivu mu mutwe, yubarara hasi maze atakambira Uhoraho mu ijwi riranguruye ati:
2“Uhoraho Mana ya sogokuruza Simeyoni, ni wowe wamuhaye inkota ngo yihōrere ku banyamahanga bari bafashe Dina wari isugi, bamushywanyagurizaho imyambaro baramwandavuza, bamwambika ubusa bamukoza isoni nubwo wari waravuze uti: ‘Ibyo birazira’, nyamara bo barabikora.
3Ni yo mpamvu waretse abatware babo bakicirwa ku buriri bakoreyeho ayo mahano. Warabatsembye bose, inkoreragahato kimwe n'abategetsi n'ibyegera byabo.
4Abagore babo wabahinduye abaja, abakobwa babo bajyanwa ho iminyago, n'ibyabo byose bisahurwa n'abantu bawe witoranyirije kandi bari bafite ishyaka ryo kugukorera. Koko rero abavandimwe ba Dina barakajwe n'uko mushiki wabo yakojejwe isoni, baragutakambira ngo ubatabare.
“Mana yanjye, Mana yanjye, nyumva jyewe w'umupfakazi.
5Koko wahanze ibyabayeho byose, ibya kera n'iby'ubu n'ibizaza. Byose warabigennye, ibiriho ubu kimwe n'izabaho, ibyo wagambiriye byarabaye.
6Ibyo wagambiriye byarabaye maze biravuga biti: ‘Dore turiho’. Koko rero ibyo ugambiriye bigerwaho, uteganya ibyo uzakora mbere y'igihe.
7None dore Abanyashūru baje bafite imbaraga nyinshi, bariratana amafarasi yabo n'abayarwaniraho n'ingabo zabo zigenza amaguru, bishingikirije ku ntwaro zabo nyamara ntibazi ko ari wowe Uhoraho uburizamo intambara.
8“Uhoraho ni ryo zina ryawe. Mu burakari bwawe koresha ububasha bwawe, ucubye ubukana n'imbaraga by'izo ngabo zabo. Koko bagambiriye guhumanya Ingoro yawe, no kumanyura amahembe y'urutambiro rwawe bakoresheje inkota zabo.
9Itegereze ubwirasi bwabo maze ubaterereze uburakari bwawe, naho jye nubwo ndi umupfakazi, ndagusabye umpe imbaraga ndangize umugambi wajye.
10Koresha amagambo yanjye y'uburiganya ubarimbure bose, ari ba shebuja ari n'inkoreragahato. Reka imbaraga z'umugore zikureho agasuzuguro kabo.
11Ububasha bwabwe ntibushingiye ku bwinshi bw'ingabo cyangwa ku bushobozi bwazo. Uri Imana yita ku bicisha bugufi kandi igafasha abakandamizwa. Utera inkunga kandi ukarinda abanyantegenke n'abadafite kirengera, ukagoboka n'abihebye.
12“None rero Mana ya sogokuruza Simeyoni, Mana y'Abisiraheli, Umutegetsi w'ijuru n'isi, Umuremyi w'imigezi n'inyanja, Umwami w'ibyaremwe byose, umva isengesho ryanjye.
13Ndagusaba ko amagambo yanjye y'uburiganya, akomeretsa kandi akica abo bantu bafite umugambi mubi wo kurwanya Isezerano ryawe n'Ingoro yawe, n'umusozi wawe Siyoni n'igihugu wahaye abantu bawe.
14Ndagusaba kandi ko abantu bose n'ubwoko bwose bamenya ko uri Uhoraho Imana ifite ububasha n'imbaraga, kandi ko ari wowe wenyine urinda Abisiraheli.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.