Ukuvanwa mu Misri 27 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Urutambiro(Kuv 38.1-7)

1Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Muzubake urutambiro mu mbaho z'iminyinya rufite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero ebyiri na santimetero makumyabiri, n'ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero mirongo itatu.

2Mu nguni zarwo zo hejuru uko ari enye, ruzabe rufite amahembe y'imbaho afatanye na rwo, kandi rwose muzarwomekeho umuringa.

3Muzacure mu muringa ibikoresho byose bijyana n'urutambiro: inzabya zo kuyoreramo ivu, ibitiyo byo kuriyoza n'ibikombe n'ibyotezo, n'amakanya yo kwaruza inyama.

4Muzacure mu muringa akazitiro k'akayunguruzo gafite igifunga cy'umuringa, muri buri nguni uko ari enye.

5Ako kazitiro muzakazengurutse urutambiro kuva hasi kugeza mu cya kabiri cyarwo.

6Muzabāze imijishi y'urutambiro mu biti by'iminyinya muyomekeho umuringa,

7muyinjize mu bifunga biri mu mpande zombi z'urutambiro, kugira ngo mujye mushobora kuruheka.

8Muzarukore mu mbaho kandi imbere muri rwo habe umurangara, nk'uko mbikwerekeye kuri uyu musozi.

Urugo rw'Ihema(Kuv 38.9-20)

9“Muzubakire iryo Hema urugo rw'imyenda iboshywe mu budodo bw'umweru bukaraze. Umwenda wo mu nkike yo mu ruhande rw'amajyepfo, uzabe ufite uburebure bwa metero mirongo ine n'enye.

10Muzawumanikishe udukonzo n'udukondo tw'ifeza, ku nkingi makumyabiri zishinze mu birenge makumyabiri bicuzwe mu muringa.

11N'uwo mu nkike yo mu ruhande rw'amajyaruguru, muzabigenze mutyo.

12Umwenda w'inkike yo mu ruhande rw'iburengerazuba, uzabe ufite uburebure bwa metero makumyabiri n'ebyiri, kandi muzawumanike ku nkingi icumi zishinze mu birenge icumi.

13Inkike yo mu ruhande rw'iburasirazuba, na yo izabe ifite uburebure bwa metero makumyabiri n'ebyiri.

14Umwenda wo ku nkike yo haruguru y'irembo, uzabe ufite uburebure bwa metero esheshatu n'igice, kandi muzawumanike ku nkingi eshatu zishinze mu birenge bitatu.

15N'uwo ku nkike yo hepfo y'irembo, na wo muzabigenze mutyo.

16Umwenda wo gukinga ku irembo, uzabe ufite uburebure bwa metero icyenda. Abahanga mu kudoda bazawubohe mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze, maze bawumanike ku nkingi enye zishinze mu birenge bine.

17Inkingi zose zizengurutse urwo rugo, muzazicurire mu ifeza udukondo n'udukonzo, naho ibirenge muzabicure mu muringa.

18Urwo rugo ruzabe rufite metero mirongo ine n'enye z'uburebure, kuri metero makumyabiri n'ebyiri n'igice z'ubugari. Ubuhagarike bw'umwenda buzabe metero ebyiri na santimetero makumyabiri, uboshywe mu budodo bw'umweru bukaraze. Ibirenge by'inkingi bizabe bicuzwe mu muringa.

19Ibindi bikoresho byo muri iryo Hema n'imambo zaryo ndetse n'iz'urugo byose, bizabe bicuzwe mu muringa.”

Amavuta y'amatara(Lev 24.1-4)

20Uhoraho arongera abwira Musa ati: “Uzategeke Abisiraheli bajye bakuzanira amavuta meza akamuwe mu mbuto z'iminzenze, yo gucana amatara buri mugoroba.

21Aroni n'abahungu be bazashyire igitereko cy'amatara mu Ihema ry'ibonaniro, hino y'umwenda ukingirije Isanduku. Amatara azajye yakira imbere yanjye kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Abisiraheli n'abazabakomokaho bazubahirize iryo tegeko, uko ibihe bihaye ibindi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help