1Muri icyo gihe Hezekiya ararwara yenda gupfa. Umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi ajya kumusura aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Itegure urage abo mu rugo rwawe, kuko utazakira iyi ndwara.’ ”
2Hezekiya arahindukira areba ivure yambaza Uhoraho ati:
3“Uhoraho, ibuka uko nagukoreye n'umurava mbikuye ku mutima. Ntabwo nahwemye gukora ibikunogeye.” Hezekiya araturika ararira.
4Nuko Ezayi ataragera hagati mu rugo rw'ingoro y'umwami, Uhoraho aramubwira ati:
5“Subira kwa Hezekiya umuyobozi w'ubwoko bwanjye maze umubwire uti: ‘Jyewe Uhoraho Imana ya sokuruza Dawidi, numvise isengesho ryawe kandi nabonye amarira yawe. None rero ngiye kugukiza, ku munsi wa gatatu uzasubire mu Ngoro yanjye.
6Ubuzima bwawe mbwongereyeho imyaka cumi n'itanu. Wowe n'abatuye uyu murwa nzabakiza umwami wa Ashūru, ndetse nzarinda uyu murwa ngirira ko ndi Uhoraho, mbigirira n'umugaragu wanjye Dawidi.’ ”
7Ezayi abwira ab'ibwami ati: “Nimutegure umubumbe w'imbuto z'umutini, maze muwushyire ku kibyimba cy'umwami kugira ngo akire.”
8Nuko Hezekiya abaza Ezayi ati: “Mbese ni ikihe kimenyetso kibasha kunyemeza ko Uhoraho agiye kunkiza iyi ndwara, kandi ko ku munsi wa gatatu nzasubira mu Ngoro ye?”
9Ezayi aramusubiza ati: “Uhoraho ari buguhe ikimenyetso kikwemeza ko azasohoza icyo yasezeranye. None se wahitamo ko igicucu kiva aho kiri ku ngazi kikagana imbere mu ntambwe icumi, cyangwa kigasubira inyuma ho intambwe icumi?”
10Hezekiya aramusubiza ati: “Biroroshye ko igicucu kigana imbere ho intambwe icumi, none reka gisubire inyuma ho intambwe icumi.”
11Nuko umuhanuzi Ezayi atakambira Uhoraho, maze igicucu cyari ku ngazi za Ahazi cyigira inyuma intambwe icumi.
Hezekiya yakira intumwa zivuye muri Babiloniya(2 Amateka 32.31-33; Ezayi 39.1-8)12Muri icyo gihe umwami wa Babiloniya Merodaki-Baladani mwene Baladani, yoherereza Hezekiya intumwa zijyanye inzandiko n'impano kuko yari yumvise ko arwaye.
13Hezekiya anezezwa no kubakira, abatambagiza hose mu nzu y'ububiko yarimo ifeza n'izahabu, n'imibavu n'amavuta y'agaciro. Abatambagiza no mu bubiko bw'intwaro n'ahandi hose mu nzu habitswe umutungo we. Hezekiya ntiyagira ikintu na kimwe abahisha mu ngoro ye no mu gihugu cye cyose.
14Hanyuma umuhanuzi Ezayi aramusanga aramubaza ati: “Bariya bantu bakubwiraga iki? Ese ubundi bari baturutse he?”
Hezekiya aramusubiza ati: “Bari baturutse kure cyane muri Babiloniya.”
15Ezayi aramubaza ati: “None se babonye iki mu ngoro yawe?”
Hezekiya aramusubiza ati: “Babonye ibiyirimo byose, nta na kimwe ntaberetse cyo mu bubiko bwanjye.”
16Ezayi abwira Hezekiya ati: “Umva icyo Uhoraho avuze:
17‘Igihe kizagera ibiri mu ngoro yawe byose, n'ibyo ba sokuruza barundanyije mu gihe cyabo kugeza ubu, byose bizasahurwe bijyanwe i Babiloni. Nta na kimwe kizasigara.’ Uko ni ko Uhoraho avuze.
18‘Ndetse bazajyana bamwe mu rubyaro rwawe bwite, babagire inkone zizajya zikorera umwami wa Babiloniya mu ngoro ye.’ ”
19Hezekiya asubiza Ezayi ati: “Ni byiza kungezaho iryo jambo ry'Uhoraho.” Koko rero yaribwiraga ati: “Nta cyo bitwaye kuko mu gihe nzaba nkiriho, amahoro n'umutekano bizagumaho.”
Iherezo ry'ingoma ya Hezekiya(2 Amateka 32.32-33)20Ibindi bikorwa bya Hezekiya n'ubutwari bwe, n'uburyo yacukuje ikizenga n'umuyoboro ujyana amazi mu murwa wa Yeruzalemu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.”
21Nuko Hezekiya yisazira amahoro, umuhungu we Manase amusimbura ku ngoma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.