Zaburi 104 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Gusingiza Uhoraho Umuremyi

1Reka nsingize Uhoraho.

Uhoraho Mana yanjye, urakomeye cyane,

wambaye ikuzo n'ubuhangange,

2wambaye umucyo nk'umwitero.

Wahanitse ijuru nk'ubamba ihema.

3Inkingi z'Ingoro yawe wazishinze mu mazi yo hejuru,

ugendera ku bicu nk'ugendera mu igare rikururwa n'amafarasi,

umuyaga ni yo mababa ugurukisha.

4Imiyaga uyigira intumwa zawe,

ibirimi by'umuriro ubigira abagaragu bo kugukorera.

5Washimangiye isi ku mfatiro zayo,

isi ntizigera inyeganyega iteka ryose.

6Wayidendejeho inyanja imera nk'itwikirijwe umwenda,

amazi arenga hejuru y'imisozi.

7Amazi warayacyashye arahunga,

yumvise ijwi ryawe rihinda nk'inkuba arasandara,

8yatembye ku misozi asendera ibibaya,

akoranira aho wayageneye.

9Wayashingiye imbibi ntarengwa,

bityo ntazongera kuzimanganya isi.

10Amazi y'amasōko uyayobora mu migezi,

imigezi iromboreza hagati y'imisozi.

11Inyamaswa zose zo mu gasozi zirayashoka,

indogobe z'ishyamba na zo ziyanywaho zigashira inyota.

12Inyoni n'ibisiga byibera hafi y'iyo migezi,

mu mashami y'ibiti ni mo bijwigirira.

13Wibereye mu Ngoro yawe uvubira imisozi imvura,

ibiri ku isi binyurwa n'ibyo ukora.

14Ni wowe umeza ubwatsi bw'amatungo,

umeza n'imyaka abantu bahinga,

ubutaka ukabubyaza ibyokurya.

15Ububyaza divayi idabagiza abantu,

ububyaza n'amavuta y'iminzenze atuma bayagirana mu maso,

ububyaza n'ibyokurya byo kubatera imbaraga.

16Uhoraho, ibiti waremye bibona imvura ihagije,

ni byo masederi ya Libani wamejeje.

17Inyoni zarika ibyari byazo muri yo,

ibisiga bikibera mu bushorishori bwayo.

18Imisozi miremire yituriwe n'ihene z'agasozi,

ibitare na byo bikaba ubwihisho bw'impereryi.

19Ukwezi wagushyiriyeho kumenyekanisha ibihe,

izuba na ryo rizi igihe rirengera.

20Wohereza umwijima ijoro rikaba riraguye,

inyamaswa zose zo mu gasozi zirara zirigenda.

21Mana, intare zīvugira mu muhigo,

zīvuga zigusaba ibyokurya.

22Iyo izuba rirashe zirigendera,

zijya kwiryamira mu masenga yazo.

23Ni bwo abantu bajya ku mirimo yabo,

bagakora bakageza nimugoroba.

24Uhoraho, mbega ukuntu ibikorwa byawe ari byinshi!

Erega byose wabikoranye ubuhanga!

Isi yose yuzuye ibyo wahanze.

25Irebere ukuntu inyanja ari nini kandi ari ngari,

ibinyabuzima biyigendamo ntibibarika,

byaba ibito cyangwa ibinini.

26Amato ayigendamo yerekeza hirya no hino,

cya gikōko nyamunini waremye cyo mu nyanja ni mo cyikinagura.

27Ibiremwa byose biguhanze amaso,

bitegereje ko ubigaburira ibyokurya byabyo ku gihe.

28Urabigaburira bikarya,

upfumbatura igipfunsi ukabihaza ibyiza.

29Wanga kubyitaho bigashya ubwoba,

wabikuramo umwuka bigapfa,

bisubira mu gitaka aho byavuye.

30Wohereza umwuka wawe bikabaho,

ubutaka ubuha isura nshya.

31Uhoraho nahorane ikuzo iteka ryose,

Uhoraho niyishimire ibyo yakoze.

32Yitegereza isi igatingita,

yakoza urutoki ku misozi igacucumuka umwotsi.

33Nzaririmbira Uhoraho igihe nkiriho,

ncurangire Imana yanjye igihe nzaba ngihumeka.

34Ibyo nibwira nibinogere Uhoraho,

nanjye nzahora mwishimira.

35Abanyabyaha nibashire ku isi,

abagome na bo ntibakabeho!

Reka nsingize Uhoraho! Haleluya!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help