Mwene Siraki 50 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Simoni umutambyi mukuru

1Simoni umutambyi mukuru mwene Oniyasi ni we wasannye Ingoro y'Imana,

mu gihe cye yubatse Ingoro arayikomeza.

2Ni we wubatse imfatiro z'urukuta rurerure ruzengurutse Ingoro.

3Mu gihe cye ni bwo hacukuwe ikizenga cy'amazi,

icyo kizenga cyari gifite ingero zingana n'iz'ikizenga kinini cyahoze mu Ngoro.

4Simoni yari ashishikajwe no kurinda icyahungabanya umuryango we,

bityo umujyi yawuzengurukije urukuta rukomeye.

5Mbega ikuzo yabaga afite iyo yasohokaga mu Cyumba kizira inenge cyane!

Yari afite ikuzo ashagawe n'umuryango we.

6Yari ameze nk'inyenyeri yo mu rukerera imurika mu bicu,

yari ameze kandi nk'ukwezi kwazoye mu gihe cya Pasika.

7Yari ameze nk'izuba rimurika ku Ngoro y'Usumbabyose,

yari ameze nk'umukororombya urabagirana mu bicu.

8Yari mwiza nk'amaroza yo ku muhindo,

yari ameze nk'amalisi yameze hafi y'isōko y'amazi,

yari ameze nk'ibiti byo muri Libani mu gihe cy'impeshyi.

9Yari ameze nk'umubavu wosherejwe ku rutambiro,

yari ameze nk'igikombe gikozwe mu izahabu gitatseho amabuye y'agaciro y'ubwoko bwose.

10Yari ameze nk'umunzenze uhunzeho imbuto,

yari ameze kandi nk'umuzonobari ugera mu bicu.

11Iyo Simoni yambaraga ikanzu ye y'umutambyi mukuru,

iyo yabaga atamirije imitako ibengerana,

iyo yazamukaga agana ku rutambiro,

urugo rwose rw'Ingoro rwuzuraga ikuzo.

12Abatambyi bamuzaniraga imigabane y'ibitambo,

we yabaga ahagaze hafi y'urutambiro akikijwe na bagenzi be.

Yari ameze nk'urugemwe rw'isederi yo muri Libani,

bagenzi be bari bamukikije bameze nk'ibiti by'imikindo.

13Abatambyi bakomoka kuri Aroni bose babaga bari aho,

babaga bambaye imyambaro yabo irabagirana,

babaga bahagaze imbere y'ikoraniro ry'Abisiraheli,

babaga bafite mu ntoki amaturo yeguriwe Uhoraho.

14Iyo Simoni yarangizaga gutamba ibitambo ku rutambiro,

icyo gihe yamurikiraga Usumbabyose Nyirububasha amaturo yamweguriwe.

15Yaramburiraga ikiganza ku gikombe agasuka divayi hasi ku rutambiro,

impumuro yayo yashimishaga Usumbabyose, Umugenga wa byose.

16Abatambyi bakomoka kuri Aroni bavuzaga impundu,

bavuzaga n'impanda zikozwe mu cyuma,

bateraga hejuru kugira ngo Usumbabyose abibuke.

17Nuko imbaga yose ikikubita hasi yubamye,

bityo bagasenga Umutegetsi wabo,

ni we Mana Ishoborabyose kandi Isumbabyose.

18Abaririmbyi na bo bateraga indirimbo zimusingiza,

bamusingizaga mu ndirimbo nziza kandi zinogeye amatwi.

19Imbaga yatakambiraga Uhoraho Usumbabyose,

bakomezaga gutakambira Imana nyir'impuhwe kugeza ubwo uwo muhango urangiye.

20Hanyuma Simoni yamanukaga ku rutambiro,

yaramburiraga ibiganza ku ikoraniro ryose ry'Abisiraheli,

yarangururaga ijwi akabasabira umugisha w'Uhoraho,

yanezezwaga no kuvuga Izina ry'Uhoraho.

21Nuko ikoraniro ryose rikongera kwikubita hasi ryubamye,

bityo bagahabwa umugisha w'Usumbabyose.

Isengesho ryo gushimira Imana

22Nimusingize Imana yaremye byose,

nimushimire Imana ikorera ibitangaza ahantu hose,

ni yo itwitaho kuva tukivuka kandi ikatugirira impuhwe.

23Imana nidusenderezemo ibyishimo,

nisakaze amahoro muri Isiraheli muri iki gihe n'iteka ryose!

24Imana nikomeze kutugirira impuhwe,

niturokore igihe cyose tukiriho.

Ibihugu bitatu umwanditsi yanga

25Hari ibihugu bibiri nazinutswe,

hari n'icya gatatu kidakwiye no kwitwa igihugu:

26abo ni abatuye ku musozi wa Seyiri hamwe n'Abafilisiti,

hari n'abantu b'abapfapfa batuye i Shekemu.

Umwanzuro

27Ni Yezu mwene Siraki n'umwuzukuru wa Eleyazari w'i Yeruzalemu, wanditse muri iki gitabo inyigisho zuzuye ubuhanga n'ubumenyi. Yagisenderejemo ubuhanga bwari bumurimo.

28Hahirwa umuntu uzahora azirikana izo nyigisho kandi akazikomeraho kugira ngo abe umuhanga.

29Koko rero, uzazikurikiza azagira imbaraga zo guhangana n'ibihe byose, kuko azaba amurikiwe n'Uhoraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help