1Uwihōrera azahōrwa n'Uhoraho,
nta cyaha cye na kimwe kizirengagizwa.
2Ujye ubabarira mugenzi wawe amakosa yakugiriye,
bityo nusenga, Uhoraho azakubabarira ibyaha byawe.
3Niba umuntu akomeza kurakarira mugenzi we,
uwo muntu ashobora ate gusaba Uhoraho imbabazi?
4None se niba adashobora kubabarira mugenzi we,
yashobora ate gusaba Uhoraho ngo amubabarire ibyaha bye?
5Niba uwo muntu akomeza kugira inzika,
ni nde uzamubabarira ibyaha?
6Ujye wibuka amaherezo yawe maze ureke kwangana,
ujye uzirikana ko uzapfa kandi ukabora,
bityo wubahirize Amategeko y'Imana.
7Ujye uyibuka ureke kugirira inzika mugenzi wawe,
ujye wibuka Isezerano ry'Usumbabyose ureke guhemuka.
Kwirinda intonganya8Ujye wirinda intonganya bizatuma udacumura kenshi,
umunyamujinya akurura intonganya.
9Umunyabyaha ateza impagarara mu ncuti,
akurura amakimbirane ahari ubwumvikane.
10Uko umuriro wongerwamo inkwi ni ko urushaho kwaka,
uko intonganya zitinda ni ko zirushaho gukara.
Uko umuntu akomeye ni ko arushaho kugira ubukana,
uko umuntu akize ni ko arushaho kugira uburakari.
11Amakimbirane ahutiyeho ateza inkongi,
intonganya zihubukiwe zimena amaraso.
12Iyo uhushye ku gishirira kiraka,
iyo ugiciriyeho kirazima,
ibyo bikorwa byombi bikorwa n'umunwa wawe.
Ingaruka z'imvugo iteranya13Havumwe umuntu uteranya abandi kandi akaryarya,
koko yatandukanyije benshi babanaga neza.
14Imvugo iteranya yahungabanyije abantu benshi,
yatumye abantu bahunga igihugu cyabo,
yashenye imijyi ikomeye,
yarimbuye amazu y'abanyacyubahiro.
15Imvugo iteranya yatumye abagore b'umutima basendwa,
yabavukije ibyiza baruhiye.
16Umuntu wita kuri iyo mvugo iteranya ntagira amahoro.
17Gukubitwa inkoni bitera igikomere,
nyamara imvugo iteranya ishenjangura amagufwa.
18Abantu benshi bishwe n'inkota,
nyamara benshi cyane bazize imvugo iteranya.
19Hahirwa umuntu wirinda iyo mvugo iteranya,
hahirwa umuntu itaratera inkeke.
Hahirwa umuntu iyo mvugo itarabera umuzigo,
hahirwa umuntu utaraheranwa n'ingoyi zayo.
20Koko umuzigo wayo uremera nk'icyuma,
ingoyi zayo zikomera nk'umuringa.
21Imvugo iteranya yica nabi,
gutwarwa na yo birutwa no kwibera ikuzimu.
22Abakunda Uhoraho ntizabagiraho ububasha,
abo ntibazatwikwa n'ibirimi by'umuriro wayo.
23Abimūye Uhoraho bazagwa mu nzara zayo,
umuriro wayo utazima uzabagurumanamo,
iyo mvugo iteranya izabasimbukira nk'intare,
izabashwanyaguza nk'ingwe.
24-25Nuzengurutsa isambu yawe amahwa,
ujye ufungisha umunwa wawe ingufuri.
Uko wita ku ifeza n'izahabu byawe,
ni na ko ukwiye kwita ku magambo yawe.
26Ujye witondera imvugo yawe itazagutera gucumura,
ujye uyitondera itazakugusha mu mutego w'abaguhigira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.