Nehemiya 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Nehemiya akuraho uburyamirane

1Icyo gihe rubanda rw'Abayahudi n'abagore babo bitotombera bene wabo.

2Bamwe muri bo baravugaga bati: “Twebwe ubwacu n'abana bacu turi benshi, dukeneye ingano kugira ngo tubone ibyo kudutunga tubeho.”

3Abandi bakagira bati: “Kugira ngo tubone ingano mu gihe cy'inzara, tugomba kugwatiriza amasambu yacu n'imirima yacu y'imizabibu, ndetse n'amazu yacu.”

4Abandi na bo bakagira bati: “Kugira ngo tubone imisoro y'umwami w'u Buperesi, tugurizwa amafaranga ari uko tugwatirije imirima n'imizabibu byacu.

5Nyamara twese turi Abayahudi kimwe na bo, abana bacu ni kimwe n'ab'abo, ariko duhatirwa gutanga abahungu n'abakobwa bacu kugira ngo babe inkoreragahato. Ndetse bamwe mu bakobwa bacu ubu ni abaja kandi ntitubasha kubacungura, kuko amasambu n'imizabibu byacu bifitwe n'abandi.”

6Nuko numvise ayo maganya n'ibyo birego ndarakara cyane.

7Niyemeza gutonganya abanyacyubahiro n'abatware b'Abayahudi, ndababwira nti: “Mukabije kwaka bene wanyu inyungu!” Nuko ntumiza iteraniro rinini kugira ngo mbamagane.

8Ndababwira nti: “Twakoze uko dushoboye kose ducungura Abayahudi bene wacu, abanyamahanga bari baragize inkoreragahato zabo. None namwe muragurisha bene wanyu, maze tuzahindukire tubacungure?”

Nuko bose baraceceka ntibagira icyo bavuga.

9Ndongera ndababwira nti: “Ibyo mukora si byiza. Mbese ntimwari mukwiye gutinya Imana mugakora ibyiza, bityo ntimuhe abanyamahanga batwanga urwaho rwo kudutuka?

10Jyewe ubwanjye na bagenzi banjye kimwe n'abakozi bamfasha, twagurije abantu amafaranga n'ingano. None nimucyo twese tubaharire iyo myenda baturimo.

11Ndetse bitarenze uyu munsi, ababarimo imyenda nimubasubize amasambu yabo n'imizabibu yabo, n'imizeti yabo kimwe n'amazu yabo. Ndetse n'inyungu mubaka ku byo mwabagurije, haba ari ku mafaranga cyangwa ku ngano, haba ari kuri divayi nshya cyangwa ku mavuta, na zo nimuzibaharire.”

12Barambwira bati: “Ibyo utubwiye tuzabikora. Tuzabasubiza ibyo batugwatirije, kandi nta cyo tuzongera kubishyuza.”

Nuko mpamagaza abatambyi maze ntegeka ba banyacyubahiro na ba batware b'Abayahudi, kurahirira imbere yabo ko bazasohoza ayo masezerano.

13Nanjye mfata umweko nari nkenyeje nabikagamo ibiceri, maze ndawukunkumura ngira nti: “Uku abe ari ko Imana izakunkumura umuntu wese utazubahiriza amasezerano yagize, imuvane mu rugo rwe no mu mutungo we asigare amara masa.”

Abantu bose bari muri iryo teraniro baravuga bati: “Amina”, maze basingiza Uhoraho. Nuko basohoza amasezerano bagize.

Kutikubira kwa Nehemiya

14Umwami Aritazeruzi yangize umutegetsi w'igihugu cy'u Buyuda, uhereye mu mwaka wa makumyabiri ukageza mu wa mirongo itatu n'ibiri ari ku ngoma. Muri iyo myaka uko ari cumi n'ibiri, yaba jyewe cyangwa bagenzi banjye, ntitwigeze dutungwa n'igaburo ryagenewe umutegetsi.

15Abategetsi bambanjirije baryaga rubanda imitsi, bakabaka igaburo rya buri munsi, bakabaka n'ibikoroto mirongo ine by'ifeza. Ababungirije na bo bategekeshaga abantu igitugu. Nyamara kubera ko nubaha Imana, jyewe sinagenje nka bo.

16Ahubwo nitangiye kubaka urukuta sinagira n'isambu nigurira. Abantu bamfashaga na bo nta masambu biguriye, bahoraga mu mirimo y'ubwubatsi.

17Byongeye kandi nagaburiraga abatware b'Abayahudi ijana na mirongo itanu, n'abandi bantu baturukaga mu bihugu bidukikije.

18Buri munsi natekeshaga ikimasa n'intama esheshatu z'indobanure n'inkoko, kandi uko iminsi icumi yashiraga ni ko natangaga divayi nyinshi z'amoko atari amwe. Nubwo byari bimeze bityo sinigeze naka abantu igaburo ryagenewe umutegetsi, kuko nari nzi ingorane bari bafite.

19Mana yanjye ujye unyibuka, ungirire neza kubera ibyo nagiriye aba bantu!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help