Ezekiyeli 32 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umwami wa Misiri agereranywa n'ingona

1Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa cumi n'abiri mu mwaka wa cumi n'ibiri tujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:

2“Yewe muntu, ngaho borogera umwami wa Misiri, umubwire uti:

‘Wibona nk'intare imbere y'amahanga,

nyamara umeze nk'ingona iri mu mazi.

Wivuruguta mu mazi n'ibirenge byawe ugatoba imigezi.’

3None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Igihe amahanga menshi azaba yakoranye, nzagufatira mu mutego wanjye maze bagukurure bagushyire imusozi.

4Nzakujugunya imusozi maze ibisiga n'inyamaswa zose bikurye.

5Ibisigazwa byawe nzabinyanyagiza ku misozi no mu bibaya.

6Nzasesa amaraso yawe ku butaka maze atembe ku misozi no mu mikokwe.

7Nimara kukurimbura nzatwikira ijuru, inyenyeri zijime. Nzatwikiriza izuba ibicu maze ukwezi kureke kumurika.

8Nzazimya ibinyarumuri byose byo ku ijuru kubera wowe, nzatuma igihugu cyawe gicura umwijima. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

9Abantu benshi nzabakura umutima nujyanwa ho umunyago mu mahanga, mu bihugu utigeze umenya.

10Ibyo nzagukorera bizatera ubwoba amahanga menshi, kandi abami bayo bazashya ubwoba ninkurira inkota yanjye imbere yabo. Uwo munsi wo kurimbuka kwawe buri wese azahinda umushyitsi buri kanya yibaza uko azabaho.’ ”

11Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igitero cy'Umwami w'i Babiloni kizagukurikirana.

12Abantu bawe benshi bazicwa n'inkota z'abarwanyi bakomeye, abantu b'abagome kurusha abandi bose. Bazamaraho ibyatumaga Misiri yirata kandi batsembe abayituye bose.

13Nzatsemba amatungo yawe yose aragirwa hafi ya Nili, kandi ibirenge by'abantu n'ibinono by'amatungo ntibizongera gutoba amazi yayo ukundi.

14Nzagabanya umurego w'amazi yo mu Misiri, imigezi yaho itembe ituje nk'amavuta. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

15Nimara guhindura Misiri ikidaturwa, ngatsemba ibiyirimo byose n'abayituye bose, ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.

16Uyu muburo udasanzwe uzahinduka indirimbo y'amaganya. Abagore bo mu mahanga bazayiririmba baririra Misiri n'abantu bayo bose.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Ezekiyeli aririra Abanyamisiri

17Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa mbere mu mwaka wa cumi n'ibiri tujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:

18“Yewe muntu, ngaho ririra Abanyamisiri bose. Ubarohe ikuzimu hamwe n'andi mahanga akomeye, babe hamwe n'abapfuye.

19Ubabwire uti:

‘Mbese mwibwira ko muri abatoni kurusha abandi?

Nimujye ikuzimu hamwe n'abatakebwe,

20mupfane n'abaguye ku rugamba. Koko inkota yiteguye kwica Abanyamisiri bose.’

21Aho ikuzimu intwari zikomeye n'abafatanyije na Misiri bazavuga bati: ‘Abanyamisiri badusanze ikuzimu, bahambwe hamwe n'abatakebwe baguye ku rugamba.’

22“Umwami wa Ashūru ni ho ari hamwe n'ingabo ze, akikijwe n'imva z'abantu be bose baguye ku rugamba.

23Imva zabo ziri kure cyane ikuzimu, zikikije iy'umwami. Bose baguye ku rugamba bazira ko bakwizaga iterabwoba ku isi.

24“Umwami wa Elamu ni ho ari hamwe n'ingabo ze, akikijwe n'imva z'abantu bose baguye ku rugamba. Abo batakebwe bakwizaga iterabwoba ku isi, bagiye ikuzimu bakozwe n'isoni.

25Koko rero umwami wa Elamu yahambwe hamwe n'abantu be, akikijwe n'imva z'ingabo ze. Abo batakebwe bose baguye ku rugamba, kuko bakwizaga iterabwoba ku isi. Bakojejwe isoni hamwe n'abagiye ikuzimu.

26“Umwami wa Mesheki n'uwa Tubali ni ho bari hamwe n'ingabo zabo, bakikijwe n'imva z'abantu babo, bose ni abatakebwe baguye ku rugamba kuko bakwizaga iterabwoba ku isi.

27Ntibahambwe hamwe n'abandi b'intwari bo mu bihe bya kera bahambanywe intwaro zabo, bambaye inkota zabo ku ntugu kandi buzuye ikimwaro kubera ibicumuro byabo. Koko rero igihe bari bakiriho bakwije iterabwoba ku isi.

28Namwe mwa Banyamisiri mwe, uko ni ko muzicwa hamwe n'abatakebwe baguye ku rugamba.

29“Abedomu na bo ni ho bari hamwe n'abami babo n'abategetsi babo, bari abanyambaraga nyamara ubu bagiye ikuzimu hamwe n'abatakebwe baguye ku rugamba.

30“Abategetsi bose bo mu majyaruguru n'Abanyasidoni na bo ni ho bari, ubutwari bwabo bwakwizaga iterabwoba, nyamara ubu bagiye ikuzimu bakozwe n'isoni hamwe n'abaguye ku rugamba.

31Umwami wa Misiri n'ingabo ze nibabona abo bantu bose baguye ku rugamba, aziyumvamo ihumure. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

32Naretse umwami wa Misiri akwiza iterabwoba ku isi, nyamara we n'ingabo ze bazahambwa hamwe n'abatakebwe baguye ku rugamba.” Ni jye Nyagasani Uhoraho ubivuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help