1Icyo gihe intungane izahagarara nta cyo yishisha,
izahagarara imbere y'abayikandamizaga bagahinyura ibikorwa byayo.
2Abo bagome bazaterwa ubwoba no kubona intungane nta cyo yishisha,
bazatangazwa n'uko yakijijwe batabitekerezaga.
3Bazavugana bababaye kandi bafite ikiniga bati:
4“Uyu ni wa muntu kera twahinyuraga,
ni we twahinduye urw'amenyo!
Koko twebwe twari abapfapfa,
twatekerezaga ko ari nk'umuzasi,
twabonaga urupfu ari urukozasoni.
5None se abarwa ate mu bana b'Imana,
yabonye ate umugabane mu baziranenge?
6Koko twateshutse inzira y'ukuri,
urumuri rw'ubutungane ntirwatumurikiye,
izuba ntiryaturasiye.
7Ntitwahwemye kuyoboka inzira y'ibibi no kurimbuka,
twambukiranyije ubutayu butagira inzira,
ntitwamenye inzira ya Nyagasani!
8“None se ubwirasi bwatumariye iki?
Ese ubukungu twiratanaga bwatwunguye iki?
9Ibyo byose byayoyotse nk'igihu,
byabaye nk'inkuru ihita yibagirana.
10Byabaye nk'ubwato bwahuranya imivumba yo mu nyanja,
ntawe ushobora kumenya aho bunyuze,
ntawe ushobora kubona inzira y'indiba yabwo.
11Bimeze kandi nk'igisiga kiguruka mu kirere,
ntigisiga uburari bwacyo mu kirere,
gihuha umuyaga woroshye gikoresheje amababa yacyo,
gikubita amababa kikawucamo inzira,
nyamara aho kinyuze ntikihasiga uburari bwacyo.
12Bimeze nk'umwambi baboneje ku ntego,
umwuka unyuzemo uhita usubirana,
ntawe ushobora kumenya aho unyuze.
13Ni ko natwe tumeze dupfa tukivuka,
nta bikorwa byiza twasize inyuma,
ububi bwacu bwatumye turimbuka!”
14Koko icyizere cy'umugome ni nk'umurama utumurwa n'umuyaga,
ni nk'urufuro rukubiswe n'umuhengeri.
Kiyoyoka nk'umwotsi uhushywe n'umuyaga,
gihita nk'urwibutso rw'umushyitsi w'umunsi umwe.
Ikuzo ry'intungane n'igihano cy'abagome15Nyamara intungane zibaho iteka ryose,
ingororano yazo itangwa na Nyagasani,
Usumbabyose azazitaho.
16Bazahabwa ikamba ry'ikuzo,
Nyagasani azabatamiriza ikamba ryiza cyane,
azabarindisha ukuboko kwe kw'iburyo,
ukuboko kwe kuzabakingira nk'ingabo.
17Ishyaka rye ni ryo rizaba umwambaro w'urugamba,
ibiremwa azabyambika intwaro zo guhashya umwanzi.
18Azakenyera ubutabera nk'umukandara,
urubanza rutabera ruzamubera nk'ingofero y'icyuma.
19Ubutungane buzamubera nk'ingabo y'umutamenwa,
20uburakari bwe budacogora buzaba nk'inkota ityaye,
ibyo yaremye bizafatanya na we kurwanya abapfapfa.
21Imirabyo izagenda nk'imyambi iboneje neza,
izamera nk'irashishijwe umuheto ureze cyane,
izasohoka mu bicu iboneje ku ntego.
22Amahindu azabagwira afite ubukana,
amazi y'inyanja azabuzuranaho,
inzuzi zizabarengaho nta mbabazi.
23Inkubi y'umuyaga izabazibiranya,
umuyaga w'ishuheri uzabakoza hiryo no hino.
Uko ni ko ibicumuro bizarimbura isi,
ibikorwa bibi bizarimbura ingoma z'abami.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.