1Tobiti yahoraga abara iminsi ishize n'isigaye kugira ngo umuhungu agaruke, ariko ya minsi yose ishira ataragaruka.
2Nuko aribwira ati: “Aho ntiyaba yaragize impamvu zimukerereza, cyangwa Gabayeli akaba yarapfuye ntabone umuha za feza?”
3Nuko atangira guhagarika umutima.
4Umugore we Ana yaribwiraga ati: “Nta kabuza umwana wanjye yarapfuye, ntakiri muzima!” Nuko atangira kuganya no kuririra umwana we agira ati:
5“Mbega ngo ndagusha ishyano! Mwana wanjye, kuki nakuretse ukagenda kandi ari wowe munezero wanjye!”
6Tobiti akamucyaha ati: “Mugenzi wanjye, ceceka wikwimena umutwe, nta kabuza yagize impamvu zamukerereje, kuko uwamuherekeje ari umuntu wo kwizerwa akaba na mwene wacu. Reka kwiheba mugenzi wanjye, n'ubu wabona aje!”
7Ariko Ana aramubwira ati: “Ceceka rekera aho kumbeshya, umwana wanjye yarapfuye.” Buri munsi akajya kurebera mu nzira umuhungu we yanyuze agenda, kuko ari nta muntu n'umwe yari acyizera. Izuba ryamara kurenga agataha, akarara arira kandi aganya ijoro ryose ntabashe kugoheka.
Tobiya asubira kwa se8Iminsi cumi n'ine Raguweli yageneye ibirori by'ubukwe bw'umukobwa we irangiye, Tobiya aramubwira ati: “Reka ntahe kuko ubu data na mama bibwira ko batazongera kumbona. Mubyeyi ndabigusabye reka nsubire kwa data, nagusobanuriye uko namusize.”
9Raguweli abwira Tobiya ati: “Mwana wanjye, reka twigumanire. Ngiye kohereza intumwa kwa so Tobiti zimubwire amakuru yawe.”
Tobiya aramubwira ati: “Ndabigusabye rwose, reka nsubire kwa data.”
10Ako kanya Raguweli azanira Tobiya umugore we Sara, amuha n'icya kabiri cy'ibyo atunze byose, abagaragu n'abaja, n'ibimasa n'intama, n'indogobe n'ingamiya, ndetse n'imyambaro n'ifeza n'ibindi bikoresho.
11Hanyuma bagenda banezerewe. Maze Raguweli asezera kuri Tobiya amubwira ati: “Mwana wanjye, nkwifurije ubuzima bwiza kandi ugire urugendo ruhire! Nyagasani nyir'ijuru abane namwe, wowe n'umugore wawe Sara! Icyampa ngo nzabone abana banyu ntarapfa!”
12Abwira n'umukobwa we Sara ati: “Genda ujye kwa sobukwe, kuko kuva ubu babaye ababyeyi bawe kimwe n'abakwibyariye. Ugende amahoro mwana wanjye, kandi mu gihe cyose nzaba nkiriho sinzagire ikindi nzumva bakuvugaho, uretse ibyiza!” Hanyuma abasezeraho baragenda.
13Edina muka Raguweli abwira Tobiya ati: “Mwana wanjye nkunda kandi muvandimwe, Nyagasani abane nawe. Icyampa ngo nzabone abana uzabyarana n'umukobwa wanjye Sara ntarapfa! Imbere ya Nyagasani umukobwa wanjye ndamukuragije, mu buzima bwawe bwose ntuzamubabaze na rimwe. Mwana wanjye, ugende amahoro. Kuva ubu ndi nyoko, naho Sara abaye mushiki wawe. Icyampa ngo tuzabeho twese tunezerewe mu buzima bwacu bwose!”
14Tobiya ava kwa sebukwe Raguweli yishimye kandi anezerewe, asingiza Nyagasani nyir'ijuru n'isi umwami w'ibyaremwe byose, kuko yatumye agira urugendo ruhire. Raguweli aramubwira ati: “Uragahora unezezwa no kūbaha ababyeyi bawe mu gihe cyose bazaba bakiriho!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.