1Hari mu mwaka wa cumi n'ibiri Nebukadizari ari ku ngoma i Ninive, umurwa mukuru wa Ashūru. Icyo gihe Arupagishadi na we yategekaga Abamedi, atuye mu mujyi wa Ekibatana.
2Uwo mujyi Arupagishadi yari yarawukikije inkuta z'amabuye manini, afite ubugari bwa metero imwe n'igice n'uburebure bwa metero eshatu. Yari yarazamuye uburebure bw'izo nkuta kugeza kuri metero mirongo itatu n'eshanu z'ubuhagarike, na metero makumyabiri n'eshanu z'ubugari.
3Ku marembo yawo yari yarahubatse iminara ya metero mirongo itanu z'ubuhagarike, ishingiye ku rufatiro rw'amabuye rufite ubugari bwa metero mirongo itatu.
4Ayo marembo yayakingishije inzugi zifite uburebure bwa metero mirongo itatu n'eshanu, n'ubugari bwa metero makumyabiri, kugira ngo ingabo ze zifite intwaro za rutura zitambuke bizoroheye kimwe n'izigenza amaguru.
5Icyo gihe Umwami Nebukadinezari atera Umwami Arupagishadi, mu kibaya kinini cyo mu ntara ya Ragawu.
6Abari batuye mu misozi miremire, hamwe n'abari bakikije inkombe z'inzuzi za Efurati na Tigiri na Hidasipe, n'abari batuye mu bibaya byategekwaga na Ariyoki umwami w'Abanyelamu, baza gutabara Arupagishadi. Naho ingabo z'andi mahanga menshi zifatanya n'Abanyababiloniya.
7Nuko Nebukadinezari umwami w'Abanyashūru, yohereza intumwa ku bari batuye mu Buperesi no ku bari batuye mu burengerazuba bose, ni ukuvuga abo muri Silisiya n'i Damasi no muri Libani n'ahayikikije, n'abatuye ku nkombe y'inyanja bose.
8Izo ntumwa yazohereje no ku batuye mu karere ka Karumeli n'aka Gileyadi, n'aka Galileya ya ruguru no ku batuye mu kibaya kinini cya Yizerēli.
9-10Ubutumwa bwoherejwe kandi no ku batuye Samariya n'imijyi iyikikije, no ku batuye mu burengerazuba bwa Yorodani, kugeza mu mijyi ya Yeruzalemu na Betaniya na Kelushi na Kadeshi, no mu ntara ya Gosheni. Ubwo butumwa bwoherejwe no mu mijyi yo mu Misiri ari yo Tafune na Ramesesi, na Tanisi na Memfisi, kugeza ku bari batuye ku mupaka wa Misiri na Etiyopiya.
11Nyamara abo bantu bose basuzuguye Nebukadinezari umwami wa Ashūru, banga kwifatanya na we. Babonye ko adashobora gutsinda ntibamutinya, ahubwo bahuza umugambi wo kumugomera. Nuko intumwa yari yabatumyeho bazohereza amāra masa zifite ikimwaro.
12Nebukadinezari ararakara cyane, arahira ko azakoresha ubutunzi n'ububasha bwe, akihimura ku baturage bo muri ibyo bihugu byose byanze kwifatanya nawe. Arahira kandi ko azarimbura abaturage bose bo muri Silisiya, n'ab'i Damasi n'abo muri Siriya, n'ab'i Mowabu n'Abamoni, n'Abayahudi n'Abanyamisiri, n'abaturiye Inyanja ya Mediterane kugeza ku Nyanja Itukura.
13Mu mwaka wa cumi n'irindwi Nebukadinezari ari ku ngoma, ajyana n'ingabo ze batera Umwami Arupagishadi baramutsinda. Bamenesha ingabo ze zose z'abarwanira ku mafarasi no mu magare y'intambara,
14yigarurira imijyi yose yo mu Bumedi kugera Ekibatana. Yigarurira n'iminara y'uwo mujyi w'akataraboneka, barawusahura maze uhinduka umusaka.
15Nuko afatira Arupagishadi mu misozi ya Ragawu, amwicisha icumu.
16Hanyuma Nebukadinezari n'ingabo ze bagaruka i Ninive, bashagawe n'abantu benshi bamurwaniriye. Nuko barahaguma bahamara amezi ane baruhuka kandi binezeza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.