1Yobu akomeza kuvuga ati:
Yobu2“Icyampa ngasubirana imibereho nigeze,
icyampa ngasubirana cya gihe Imana yari ikinyitayeho.
3Icyo gihe urumuri rwayo rwandasiragaho,
umucyo wayo wamurikiraga mu mwijima.
4Icyampa ngasubirana imbaraga nahoranye,
izo nahoranye Imana ikiri incuti y'urugo rwanjye,
5igihe Nyirububasha yari akiri kumwe nanjye,
igihe nari nkikijwe n'abana banjye.
6Icyo gihe nari naradamaraye,
amavuta y'iminzenze yabarizwaga iwanjye.
7Iyo najyaga mu nama y'abakuru b'umujyi,
nicaranaga na bo ku karubanda,
8abasore barambonaga bakambererekera,
abasaza na bo barahagurukaga bakampa icyubahiro.
9Abatware bahagarikaga ibiganiro byabo,
bahagarikaga ibiganiro bagaceceka.
10Abategetsi na bo baracecekaga,
bararucaga bakarumira.
11Abanyumvaga bose banyitaga umunyehirwe,
abambonaga na bo barabihamyaga.
12Koko nagobokaga umukene untakambiye,
nagobokaga n'impfubyi itagira kivurira.
13Ababaga bagiye gupfa banyifurizaga umugisha,
umupfakazi natumaga yishima.
14Nambaraga ubutungane bukanyizihira,
nambaraga ubutabera nk'ikanzu n'ingofero.
15Impumyi narayirandataga,
ibirema na byo narabisindagizaga.
16Abakene nababereye nk'umubyeyi,
abanyamahanga narabarengeraga.
17Abagizi ba nabi nabamenaga urwasaya,
nabavutsaga abo bari bāsamiye.
18Najyaga nibwira nti: ‘Nzapfira iwanjye,
nibwiraga ko nzisazira maze imyaka itabarika,
19nibwiraga ko nzamera nk'igiti gitewe hafi y'amazi,
igiti gitondwaho n'ikime mu mashami yacyo.
20Ikuzo ryanjye rizahorana itoto,
imbaraga zanjye zizaba nk'iz'umuheto ureze.’
21Icyo gihe abantu banyumvaga bafite amatsiko,
baratuzaga bakumva inama mbagira.
22Nta wagiraga icyo yongera ku ijambo ryanjye,
ijambo ryanjye ryarabanyuraga bose.
23Bantegerezaga nk'abategereje imvura,
bantegerezaga nk'abategereje imvura y'itumba.
24Iyo nabarebanaga ineza baratangaraga,
bityo babonaga mfite impuhwe.
25Nabayoboraga inzira mbarangaje imbere,
nabanaga na bo nk'umwami uganje mu ngabo ze,
nabahumurizaga nk'uhumuriza abanyamubabaro.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.