1Mwa bwoko butagira isoni mwe,
ngaho nimuteranire hamwe.
2Nimuterane mutaracirwaho iteka,
nimuterane uburakari bukaze bw'Uhoraho butarabageraho,
nimuterane umunsi w'uburakari bw'Uhoraho utarabageraho.
Erega uwo munsi wihuta nk'umurama utumurwa n'umuyaga!
3Yemwe abicisha bugufi bo mu gihugu mwe,
mwebwe mukurikiza ibyemezo Uhoraho yafashe,
nimumutakambire.
Nimuharanire ubutungane no kwicisha bugufi,
ahari Uhoraho azabarokora ku munsi w'uburakari bwe.
Imana izahana Abafilisiti4Abatuye umujyi wa Gaza bazahunga,
umujyi wa Ashikeloni uzaba ikidaturwa,
abatuye uwa Ashidodi bazameneshwa ku manywa y'ihangu,
umujyi wa Ekuroni uzarimbuka.
5Mwa Bafilisiti mwe, muzabona ishyano,
muzarimbuka mwe abakomoka i Kireti mukaba mutuye ku nkengero z'inyanja.
Dore ibyo Uhoraho avuga ku gihugu cyanyu cya Kanāni:
“Nzakirimbura he gusigara n'uwo kubara inkuru.”
6Aho mutuye aho ku nyanja hazahinduka inzuri,
hazahinduka icyanya cy'abashumba,
bazahubaka n'ibiraro by'intama.
7Ni ho hazatura Abayuda bazaba basigaye,
ni ho bazaragira amatungo yabo,
nijoro bazaryama mu mazu y'umujyi wa Ashikeloni.
Koko Uhoraho Imana yabo azabibuka,
azagarura abajyanywe ho iminyago.
Imana izahana Abamowabu n'Abamoni8-9Uhoraho Nyiringabo Imana ya Isiraheli aravuze ati:
“Numvise uko Abamowabu batuka ubwoko bwanjye,
numvise n'uko Abamoni babuseka,
baraburengereye bāgura ibihugu byabo.
Ni yo mpamvu ndahiye ubugingo bwanjye,
igihugu cya Mowabu n'icya Amoni bizarimbuka,
bizamera nk'imijyi ya Sodoma na Gomora.
Bizahinduka amatongo iteka ryose,
bizaba iwabo w'ibisura n'ibigugu by'umunyu.
Abacitse ku icumu mu bwoko bwanjye bazasahura ibyo bihugu,
abo bantu banjye basigaye bazabyigarurira.”
10Ibyo ni byo ayo mahanga aziturwa ubwirasi bwayo,
yatutse ubwoko bw'Uhoraho Nyiringabo araburengēra.
11Uhoraho azatsemba imana zose zo ku isi,
abatuye ku isi bazamutinya,
abatuye iyo gihera na bo bazamuramya,
umuntu wese azamusengera aho atuye.
Imana izahana Abanyakushi n'Abanyashūru12Uhoraho aravuga ati:
“Mwa Banyakushi mwe, nzabamarira ku icumu.”
13Uhoraho azahagurukira Ashūru,
azarimbura icyo gihugu cyo mu majyaruguru,
umurwa wa Ninive azawuhindura amatongo,
uzahinduka ubutayu bukakaye.
14Aho Ninive yahoze hazaba ibiraro by'imikumbi,
inyamaswa z'amoko yose zizahaca ibikumba.
Ibihunyira n'inkotsa bizibera mu matongo yayo,
bizahuma binakotsorere mu madirishya y'amazu yaho.
Imiryango yayo izaba yarasenyutse,
imbaho zose bubakishije amazu zizaba zarasahuwe.
15Nguko uko wa murwa wiyemera uzamera,
abawutuye bibeshya umutekano bibwira bati:
“Nta wundi mujyi ubaho wahwana n'uwacu!”
Mbega ukuntu uzahinduka amatongo!
Uzasigara ari igikumba cy'inyamaswa,
uzahanyura wese azifata ku munwa atangare.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.