1 Amateka 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abakomoka kuri Rubeni

1Rubeni yari impfura ya Yakobo, nyamara kubera ko Rubeni yaryamanye n'imwe mu nshoreke za se, yatswe uburenganzira bwagenewe umwana w'impfura buhabwa bene Yozefu mwene Yakobo. Bityo Rubeni ntiyaba akibarwa ko ari we mpfura.

2Nubwo umuryango wa Yuda wari ukomeye kuruta iya bene se bose, kandi umwe mu bamukomotseho akaba umwami w'Abisiraheli, nyamara uburenganzira bwagenewe umwana w'impfura bwahawe Yozefu.

3Bene Rubeni impfura ya Yakobo ni Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi.

4Abakomoka kuri Yoweli ni Shemaya wabyaye Gogi, wabyaye Shimeyi,

5wabyaye Mika, wabyaye Reyaya, wabyaye Bāli,

6wabyaye Bēra. Bēra yari umukuru w'umuryango w'Abarubeni, ubwo Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru yamujyanaga ho umunyago.

7Abakuru b'amazu y'Abarubeni bari banditswe mu gitabo cy'amasekuruza. Dore amazina yabo: Yeyiyeli na Zakariya,

8na Bela mwene Azazi, akaba umwuzukuru wa Shema n'umwuzukuruza wa Yoweli.

Abarubeni bari batuye mu ntara ya Aroweri kugeza ku musozi wa Nebo, no mu mujyi: wa Bāli-Mewoni.

9Bari batuye iburasirazuba kuva aho ubutayu butangirira kugeza ku ruzi rwa Efurati. Koko amatungo yabo yari menshi mu ntara ya Gileyadi.

10Ku ngoma ya Sawuli barwanye n'Abahagari barabatsemba, bityo batura mu karere kose k'iburasirazuba bwa Gileyadi.

Abakomoka kuri Gadi

11Abakomotse kuri Gadi bari batuye mu gihugu cya Bashani kugeza Saleka bitegeye bene Rubeni.

12Umukuru w'umuryango wabo ni Yoweli, uwa kabiri ni Shafani, hagakurikiraho Yanayi na Shafati b'i Bashani.

13Abandi bavandimwe babo bari mu miryango irindwi ikurikira: uwa Mikayeli n'uwa Meshulamu, n'uwa Sheba n'uwa Yorayi, n'uwa Yakani n'uwa Ziya n'uwa Eberi.

14Aba bakomokaga kuri Abihayili mwene Huri, mwene Yarowa, mwene Gileyadi, mwene Mikayeli, mwene Yeshayi, mwene Yahudo, mwene Buzi.

15Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni ni we wari umukuru w'iyo miryango.

16Abo bose bari batuye i Gileyadi n'i Bashani, n'imijyi izengurutse inzuri zose z'i Sharoni kugeza ku mipaka yazo.

17Abo bose babaruwe mu gihe cya Yotamu umwami w'u Buyuda, no mu gihe cya Yerobowamu umwami wa Isiraheli.

Ingabo zo mu miryango y'Iburasirazuba

18Abakomotse kuri Rubeni no kuri Gadi na kimwe cya kabiri cy'umuryango wa Manase, harimo abasirikari b'intwari ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu bazi gukinga ingabo, no kurwanisha inkota no kurashisha umuheto, bahoraga biteguye kujya ku rugamba.

19Barwanye n'Abahagari na bene Yeturi, na bene Nafishi na bene Nodabu.

20Muri iyo mirwano batakambira Imana kugira ngo ibatabare. Imana yumva ugutakamba kwabo irabatabara kuko bari bayizeye, maze batsinda Abahagari n'abari babatabaye.

21Nuko babanyaga amatungo yabo, ingamiya ibihumbi mirongo itanu, n'amatungo magufi ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, n'indogobe ibihumbi bibiri, kandi bafata n'abantu ibihumbi ijana babagira imfungwa.

22Bityo abanzi babo bagwa ku rugamba ari benshi kubera ko Imana yari yababagabije. Nuko bigarurira igihugu cy'Abahagari, bagituramo kugeza igihe bajyanywe ho iminyago.

Abakomoka kuri Manase b'iburengerazuba bwa Yorodani

23Kimwe cya kabiri cy'umuryango wa Manase batuye mu karere gaherereye i Bashani ukageza Bāli-Herumoni, batura i Seniri no ku musozi wa Herumoni. Bariyongereye cyane.

24Aba ni bo bari abakuru b'imiryango yabo: Eferi na Isheyi na Eliyeli, na Aziriyeli na Yeremiya, na Hodaviya na Yadiyeli. Abo bose bari abagabo b'intwari kandi b'ibirangirire.

25-26Ariko ab'umuryango wa Rubeni n'ab'uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy'ab'umuryango wa Manase bagomera Imana ya ba sekuruza bayiteshukaho, maze basenga izindi mana zasengwaga n'abanyamahanga Imana yari yaratsembye muri icyo gihugu. Nuko Imana y'Abisiraheli ibateza Puli, ari we Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru, abajyana ho iminyago maze abatuza mu karere ka Hala n'aka Habori n'aka Hara, n'ahegereye uruzi rwa Gozani aho batuye kugeza n'ubu.

Abatambyi bakomoka kuri Levi

27Bene Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari.

28Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.

29Amuramu yabyaye abahungu babiri ari bo Aroni na Musa, n'umukobwa ari we Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

30Eleyazari yabyaye Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa.

31Abishuwa yabyaye Buki, Buki abyara Uzi.

32Uzi yabyaye Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti.

33Merayoti yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

34Ahitubu yabyaye Sadoki, Sadoki abyara Ahimāsi.

35Ahimāsi yabyaye Azariya, Azariya abyara Yohanani.

36Yohanani yabyaye Azariya, ari we wabaye umutambyi mu Ngoro y'Imana yubatswe na Salomo i Yeruzalemu.

37Azariya yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

38Ahitubu yabyaye Sadoki, Sadoki abyara Shalumu.

39Shalumu yabyaye Hilikiya, Hilikiya abyara Azariya.

40Azariya yabyaye Seraya, Seraya abyara Yosadaki.

41Yosadaki yajyanywe igihe Uhoraho yarekaga abatuye i Yeruzalemu n'u Buyuda bwose, bakajyanwa ho iminyago na Nebukadinezari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help