1Umupfapfa yizera ibitagira umumaro,
inzozi zitera ibigoryi kwiyemera.
2Kwiringira inzozi ni nko gushaka gufata igicu,
kuziringira ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
3Indorerwamo n'inzozi bifitanye isano,
mu ndorerwamo habonekamo ishusho itari umuntu by'ukuri.
4Mbese mu kintu gihumanye havamo icyiza?
Mbese mu kinyoma havamo ukuri?
5Kuragura, gucuragura n'inzozi nta cyo bimaze,
ni nk'ibitekerezo by'umugore uri ku nda.
6Ntukite ku nzozi nk'izo,
ntukaziteho keretse ziturutse ku Usumbabyose.
7Koko inzozi zayobeje benshi,
abaziringiye bakozwe n'isoni.
8Amategeko y'Imana aratunganye nta buriganya buyarangwamo,
itegeko rigomba gukurikizwa nta kinyoma,
ku muntu w'intungane ubuhanga bwuzuye ubutungane.
Ibyerekeye ingendo9Umuntu wagenze cyane amenya byinshi,
umuntu w'inararibonye avugana ubwenge.
10Umuntu utarahura n'ibibazo aba nta cyo aramenya,
nyamara uwagenze amenya byinshi.
11Mu ngendo zanjye nabonye byinshi,
nabonye byinshi kuruta uko nshobora kubivuga.
12Kenshi nari mu kaga hafi yo gupfa,
nyamara nakizwaga n'ubushishozi nari mfite.
Kubaha Uhoraho13Abubaha Uhoraho bazarama,
bazarama kuko biringira Ushobora kubakiza.
14Umuntu wubaha Uhoraho nta cyo yikanga,
ntahinda umushyitsi kuko Imana ari yo mizero ye.
15Hahirwa umuntu wubaha Uhoraho!
Ni nde yishingikirizaho?
Ni nde uzamushyigikira?
16Uhoraho ahora ahanze amaso abamukunda,
ni umurinzi wabo ukomeye abashyigikira n'imbaraga,
abarinda inkubi y'umuyaga n'izuba ry'amanywa y'ihangu,
abarinda kugwa mu mutego no gucumura.
17Abuzuza umunezero akabamurikira,
atanga ubuzima no kubaho n'umugisha.
Ibikorwa binyura Imana(Sir 35.1-3; Ezayi 1.10-20; Mal 1.13; Imig 21.27; Yak 1.26-27)18Gutamba igitambo cy'icyibano ni ugusuzugura Imana,
amaturo y'abadakurikiza Amategeko ntayishimisha.
19Usumbabyose ntanyurwa n'amaturo y'abamugomera,
ntababarira ibyaha akurikije ubwinshi bw'ibitambo.
20Umuntu utamba igitambo yibye umukene,
ni nk'umuntu wicira umwana imbere ya se.
21Umukene aronka umugati yiyushye akuya,
uwumuvutsa aba ari umwicanyi.
22Uwambura mugenzi we ikimutunga aba amwishe,
uwima umukozi igihembo cye aba amennye amaraso.
23Umuntu umwe arubaka undi agasenya,
mbese bombi baba bungutse iki uretse umuruho?
24Umuntu umwe arasenga undi akavumana,
mbese Uhoraho azumva ijwi rya nde?
25Uwiyuhagira amaze gukora intumbi akongera akayikora,
uko kwiyuhagira kuba kumumariye iki?
26Ni nk'umuntu wigomwa kurya kubera ibyaha bye akongera agacumura.
Mbese ni nde uzumva isengesho rye?
None se kwicisha bugufi kwe byamwunguye iki?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.