2 Abamakabe 8 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yuda Makabe atangira imyivumbagatanyo(1 Mak 3.10-26)

1Yuda wahimbwe Makabe na bagenzi be bavaga rwihishwa mu rusisiro bakajya mu rundi, bagahamagara bene wabo kugira ngo babakurikire. Biyegerezaga abasigaye ari indahemuka ku migenzo ya kiyahudi, bakoranya abantu bagera ku bihumbi bitandatu.

2Batakambiraga Nyagasani kugira ngo yibuke ubwoko bwe bwari bwibasiwe n'abantu bose, kandi ngo agirire impuhwe Ingoro yahumanyijwe n'abantu batubaha Imana.

3Bamusabaga kugiririra impuhwe umujyi wari ugiye gusenywa ugatsembwa. Bamusabaga kandi kumva amaraso yamennwe amutabariza guhōra,

4no kutibagirwa urupfu rw'abana b'inzirakarengane kandi agahōra abamutukaga. Bityo Imana izaba igaragaje uko yanga ikibi.

5Yuda amaze gushyiraho umutwe w'ingabo abanyamahanga ntibaba bagishoboye kugira icyo bamutwara, kuko uburakari Nyagasani yari afitiye ubwoko bwe bwari bubaviriyemo imbabazi.

6Yuda yateye imijyi n'insisiro abitunguye arabitwika, yigarurira ibirindiro by'ingenzi, ibyo bituma abanzi benshi bahunga.

7Ibitero nk'ibyo yahitagamo kubigaba cyane cyane nijoro yitwikiriye umwijima, bityo ubutwari bwe bwamamara hose.

Putolemeyi yohereza Nikanori gutera Yuda(1 Mak 3.38-41)

8Filipo abonye ko uwo mugabo agenda arushaho gukomera no gutsinda, yandikira Putolemeyi wategekaga ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati na Fenisiya, amusaba kuza kurwana ku nyungu z'umwami.

9Putolemeyi ahita atoranya Nikanori mwene Patorokeli wabarirwaga mu ncuti z'umwami z'imena, amwohereza agabye igitero cy'ingabo zigera ku bihumbi makumyabiri zikomoka mu bihugu bitandukanye, kugira ngo batsembe ubwoko bwose bw'Abayahudi. Ategeka na Gorigiya wari usanzwe ari umugaba w'ingabo, kandi akaba yari azobereye mu byerekeye intambara, kugira ngo bajyane.

10Umwami Antiyokusi yagombaga kwishyura Abanyaroma umusoro, ungana n'ibiro ibihumbi mirongo itanu na bine by'ifeza. Nikanori we yari afite umugambi wo kuzishyura uwo mwenda wose, ari uko agurishije imfungwa z'Abayahudi nk'inkoreragahato.

11Aherako atuma ku batuye mu mijyi ikikije inyanja, atumira abacuruzi kugira ngo baze kugura inkoreragahato z'Abayahudi, abasezeranya kuzajya abaha inkoreragahato mirongo cyenda ku biro makumyabiri na birindwi by'ifeza. Nyamara ntiyazirikana igihano gikomeye Imana Nyirububasha yamuteganyirije.

Yuda amenya imigambi ya Nikanori(1 Mak 3.42-54)

12Yuda amenya ko Nikanori aje. Amaze kumenyesha bagenzi be ko igitero cy'umwanzi kiri bugufi,

13abanyabwoba n'abatiringira ubutabera bw'Imana bahungira kure.

14Naho abandi bagurisha ibyo bari basigaranye, batakambira Nyagasani ngo arengere abo uwo mugome Nikanori yari yamaze kugurisha mbere y'uko ashoza intambara.

15Nubwo Nyagasani atabakiza kubera ko abakunda, baramutakambiraga ngo abigirire byibuze ubudahemuka afitiye amasezerano yagiranye na ba sekuruza, kubera ko Nyagasani ari we Mana nziranenge kandi yuje ikuzo, yabahamagariye kuba ubwoko bwe.

16Yuda Makabe akoranya abantu be bagera ku bihumbi bitandatu, abagira inama yo kudaterwa ubwoba n'abanzi, no kudatinya ubwinshi bw'icyo gitero cy'abanyamahanga babateye babarenganya. Bagombaga kurwana kigabo,

17bagahora bibuka amarorerwa abo banzi bakoreye Ingoro, n'igikorwa kigayitse bagiriye Yeruzalemu, n'uburyo bavanyeho imigenzo y'Abayahudi.

18Yuda yungamo ati: “Abo bantu bishingikirije ku ntwaro zabo n'ubutwari bwabo, naho twebwe dufitiye icyizere Imana Nyirububasha, kuko yo mu kanya nk'ako guhumbya yatsemba abaje kudutera ndetse n'isi yose.”

19Nuko Yuda abibutsa ibihe byose Imana yagobotse ba sekuruza, abaha urugero rwo mu gihe cya Senakeribu, aho yatikije abanzi ijana na mirongo inani na batanu.

20Yongeye kubibutsa iby'intambara barwanye n'Abanyagalati bo muri Babiloniya, ubwo Abayahudi ibihumbi umunani bafatanyije n'Abanyamasedoniya ibihumbi bine barwanyije abantu ibihumbi ijana na makumyabiri. Abanyamasedoniya bamaze kugira ingorane, Abayahudi ibihumbi umunani babasha gutsinda burundu kubera ko Imana yabagobotse, bityo bahakura iminyago itagira ingano.

Yuda atsinda Nikanori(1 Mak 3.38—4.27)

21Ayo magambo ya Yuda atera ubutwari ingabo ze. Azumvisha ko zigomba kwitegura gupfira Amategeko y'Imana n'igihugu cyazo. Nuko azigabanyamo imitwe ine,

22buri mutwe ugizwe n'ingabo igihumbi na magana atanu. Ubuyobozi bw'iyo mitwe abushinga abavandimwe be ari bo Simoni na Yozefu na Yonatani, ndetse na we ubwe.

23Yuda amaze gusaba Eleyazari gusoma igitabo cy'Amategeko, ategeka ingabo ze kugenda zivuga ziti: “Imana izadutabara.” Aherako ayobora itsinda rya mbere atera Nikanori.

24Imana Nyirububasha yarwaniraga Abayahudi bituma bashobora kwica abanzi barenga ibihumbi icyenda, bakomeretsa kandi batemagura abantu benshi mu ngabo za Nikanori, abasigaye bose barahunga.

25Bafata ifeza z'abari baje kubagura nk'inkoreragahato, naho abahungaga barabakurikirana babageza kure, ariko hanyuma barahindukira kuko umunsi wari uciye ikibu.

26Koko rero isabato yari igiye gutangira, bituma badashobora gukomeza kubakurikirana.

27Bamaze kurundarunda intwaro z'abanzi no gucuza imirambo batangira kwizihiza isabato. Nuko basingiza Nyagasani kandi bamushimira ko uwo munsi yabakijije, akaba yatangiye kubagaragariza impuhwe ze.

28Isabato irangiye bafata igice kimwe cy'iminyago bakigabanya abari basizwe iheru heru n'itotezwa, kimwe n'abapfakazi n'impfubyi, hanyuma bo n'abana babo bagabana ibisigaye.

29Ibyo birangiye bose bakoranira hamwe batakambira Nyagasani bashingiye ku neza ye ihebuje, bamusaba ngo ababarire abagaragu be burundu.

Yuda atsinda Timoteyo na Bakidesi

30Ibyo birangiye Yuda n'ingabo ze barwana n'ibitero bya Timoteyo na Bakidesi, bica mu ngabo z'abanzi abantu barenga ibihumbi makumyabiri, kandi babasha kwigarurira ibigo ntamenwa bikomeye. Iminyago itagira ingano bahakuye bayigabanyamo ibice bibiri bingana, igice kimwe kiba icyabo, ikindi gihabwa abasizwe iheru heru n'itotezwa, n'impfubyi n'abapfakazi ndetse batirengagije n'abasaza.

31Bamaze kurundarunda bitonze intwaro z'abanzi bazibika ahantu habigenewe, naho ibindi basahuye bisigaye babijyana i Yeruzalemu.

32Nuko bica umugaba w'ingabo zarwaniraga Timoteyo. Uwo mugabo yari umugome bikabije, wari warateje ibyago byinshi Abayahudi.

33Igihe bizihizaga ibirori by'insinzi i Yeruzalemu, batwitse babona abari baratwitse inzugi z'Ingoro y'Imana. Batwitse na Kalisiteni wari wahungiye mu kazu gatoya, bityo na we abona igihano gikwiranye n'ibikorwa bye bigayitse.

Nikanori ahungira Antiyokiya

34Nikanori wa mugome gica, umwe wari wazanye abacuruzi igihumbi kugira ngo bagure Abayahudi,

35atsindwa n'abo yasuzuguraga babifashijwemo na Nyagasani. Yiyambuye umwambaro we w'icyubahiro, ahungira mu bisambu wenyine ameze nk'inkoreragahato icitse. Nguko uko yageze Antiyokiya, ashimishwa byibura n'uko arokotse mu ngabo ze zose zari zatikiye.

36Uwo mugabo yibwiraga ko azishyura imisoro y'Abanyaroma, agurishije abaturage b'i Yeruzalemu nk'inkoreragahato. None ubu agomba gutangaza ko Abayahudi ari indatsimburwa, ko bari bafite Imana ibarengera kubera ko bakurikizaga Amategeko yabahaye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help