Yozuwe 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amazina y'abami Abisiraheli batsinze

1Aba ni bo bami Abisiraheli batsinze bigarurira ibihugu byabo mu burasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, bahereye ku ruzi rwa Arunoni bageza ku musozi wa Herumoni, harimo n'ikibaya cya Yorodani mu burasirazuba.

2Umwe yitwaga Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni, wategekaga igice cy'i Gileyadi. Mu majyepfo, umupaka w'igihugu cye wari uruzi rwa Arunoni kugera Aroweri iri haruguru y'akabande ka Arunoni. Mu burasirazuba umupaka wari umugezi wa Yaboki, ukigabanya n'Abamoni.

3Mu burengerazuba umupaka wacyo wari uruzi rwa Yorodani, uhereye ku Kiyaga cya Galileya ukageza ku kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy'Umunyu hafi ya Beti-Yeshimoti, ugakomeza mu majyepfo munsi y'umusozi wa Pisiga.

4Undi mwami yitwaga Ogi, akaba umwe mu ba nyuma bakomoka ku Barefa, yategekaga igihugu cya Bashani akaba yari atuye Ashitaroti na Edureyi.

5Yategekaga Bashani yose. Mu burengerazuba umupaka wayo wari umusozi wa Herumoni, mu burasirazuba wari umujyi wa Saleka, mu majyaruguru wari umupaka w'Abageshuri n'uw'Abamāka, mu majyepfo yategekaga igice cy'i Gileyadi kigabana n'icya Sihoni umwami w'i Heshiboni.

6Musa n'Abisiraheli bamaze kwigarurira ibyo bihugu, Musa umugaragu w'Uhoraho yabihaye ho umugabane umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'igice cy'uwa Manase.

Yozuwe atsinda abami b'amahanga

7Yozuwe n'Abisiraheli batsinze abami bo mu burengerazuba bwa Yorodani, uhereye i Bāli-Gadi munsi y'ibisi bya Libani mu majyaruguru, ukagera ku musozi wa Halaki ukerekeza i Seyiri mu majyepfo. Ibihugu by'abo bami, Yozuwe yabihaye Abisiraheli ho gakondo, abibagabanya akurikije imiryango yabo.

8Bategekaga imisozi miremire n'imigufi, n'ikibaya cya Yorodani, n'ahakikiye Ikiyaga cy'Umunyu n'ubutayu n'amajyepfo ya Kanāni. Bari Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi. Abo bami ni aba:

9umwami w'i Yeriko,

umwami wa Ayi hafi y'i Beteli,

10umwami w'i Yeruzalemu,

umwami w'i Heburoni,

11umwami w'i Yarimuti,

umwami w'i Lakishi,

12umwami wa Eguloni,

umwami w'i Gezeri,

13umwami w'i Debiri,

umwami w'i Gederi,

14umwami w'i Horuma,

umwami wa Aradi,

15umwami w'i Libuna,

umwami wa Adulamu,

16umwami w'i Makeda,

umwami w'i Beteli,

17umwami w'i Tapuwa,

umwami w'i Heferi,

18umwami wa Afeki,

umwami w'i Sharoni,

19umwami w'i Madoni,

umwami w'i Hasori,

20umwami w'i Shimuroni-Meroni,

umwami wa Akishafu,

21umwami w'i Tānaki,

umwami w'i Megido,

22umwami w'i Kedeshi,

umwami w'i Yokineyamu ya Karumeli,

23umwami w'i Dori n'imisozi biteganye,

umwami w'i Goyimu hafi ya Gilugali,

24umwami w'i Tirusa.

Bose hamwe bari abami mirongo itatu n'umwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help