1 Amateka 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yowabu yigarurira umujyi: wa Raba(2 Sam 11.1; 12.26-31)

1Mu ntangiriro z'umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Yowabu atera igihugu cy'Abamoni arakiyogoza. Nuko agota Raba, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu.

Yowabu yigarurira umujyi: wa Raba arawusenya.

2Dawidi afata ikamba ryari ku mutwe w'ikigirwamana cy'Abamoni cyitwaga Milikomu, ryari rikozwe mu izahabu rigapima ibiro mirongo itatu na bitanu, afata n'ibuye ry'agaciro ryari ritatseho araritamiriza, ajyana n'indi minyago myinshi cyane.

3Asohora abaturage mu mujyi:, abashyira ku mirimo yo gukoresha inkero n'amapiki n'amashoka. Dawidi abigenza atyo no mu yindi mijyi yose y'Abamoni, hanyuma Dawidi n'ingabo ze basubira i Yeruzalemu.

Dawidi yongera kurwana n'Abafilisiti(2 Sam 21.15-22)

4Nyuma y'ibyo Abisiraheli barwanira n'Abafilisiti i Gezeri. Sibekayi w'i Husha yica Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Sipayi, bityo Abafilisiti barabayoboka.

5Abisiraheli n'Abafilisiti bongera kurwana, maze Elihanani mwene Yayiri yica Lahimi umuvandimwe wa Goliyati w'i Gati, wari ufite icumu rifite uruti rumeze nk'igiti cy'ikumbo.

6Ikindi gihe urugamba ruremera i Gati. Hari Umufilisiti w'intwari muremure kandi munini, wari ufite intoki esheshatu kuri buri kiganza, n'amano atandatu kuri buri kirenge.

7Atuka Abisiraheli maze Yonatani mwene Shama mukuru wa Dawidi aramwica.

8Abo Bafilisiti barebare kandi banini bakomokaga i Gati, bishwe na Dawidi n'ingabo ze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help