Ibarura 29 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umunsi wo kuvuza impanda(Lev 23.23-25)

1Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mukora ikoraniro ryo kunsenga, muritangaze muvuza impanda.

2Mujye muntura ikimasa n'impfizi y'intama, n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha.

3Buri tungo mujye muriturana n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta y'iminzenze ku buryo bukurikira: ikimasa mujye mugiturana n'ibiro bitatu by'ifu, impfizi y'intama muyiturane n'ibiro bibiri,

4naho buri mwana w'intama muwuturane n'ikiro kimwe.

5Mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha byanyu.

6Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri kwezi n'ibya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. Impumuro y'ayo maturo atwikwa iranshimisha.

Umunsi w'impongano(Lev 23.26-32)

7“Ku itariki ya cumi y'uko kwezi kwa karindwi ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mwigomwa kurya, mukore ikoraniro ryo kunsenga.

8Mujye muntura ikimasa n'impfizi y'intama, n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha.

9Buri tungo mujye muriturana n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta ku buryo bukurikira: ikimasa mujye mugiturana n'ibiro bitatu by'ifu, impfizi y'intama muyiturane n'ibiro bibiri,

10naho buri mwana w'intama muwuturane n'ikiro kimwe.

11Mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, muyizanane na ya yindi yo gukuraho ibyaha byanyu. Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.

Iminsi mikuru y'ingando(Lev 23.33-44)

12“Ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi kwa karindwi, mujye muza mumare icyumweru munyizihiza. Uwo munsi ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mukora ikoraniro ryo kunsenga.

13Mujye muntura ibimasa cumi na bitatu n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Impumuro y'ayo maturo atwikwa iranshimisha.

14Buri tungo mujye muriturana n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana n'ibiro bitatu by'ifu, buri mpfizi y'intama muyiturane n'ibiro bibiri,

15naho buri mwana w'intama muwuturane n'ikiro kimwe.

16Mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.

17“Ku munsi wa kabiri, mujye muntambira ibimasa cumi na bibiri n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.

18Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe,

19n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.

20“Ku munsi wa gatatu, mujye muntambira ibimasa cumi na kimwe n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.

21Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe,

22n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.

23“Ku munsi wa kane, mujye muntambira ibimasa icumi n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.

24Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe,

25n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.

26“Ku munsi wa gatanu, mujye muntambira ibimasa icyenda n'amapfizi y'intama abiri n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.

27Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe,

28n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.

29“Ku munsi wa gatandatu, mujye muntambira ibimasa umunani n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.

30Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe,

31n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.

32“Ku munsi wa karindwi, mujye muntambira ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.

33Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe,

34n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.

35“Ku munsi wa munani, ntimukagire imirimo mukora ahubwo mujye muteranira hamwe,

36munture ikimasa n'impfizi y'intama n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha.

37Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe,

38n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.

39“Ibyo ni byo muzantura ku minsi mikuru, mubyongeye ku bitambo byanyu byo guhigura umuhigo n'ibikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, no ku maturo yanyu y'ubushake n'ay'ibinyampeke n'asukwa.”

40Musa abwira Abisiraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help