1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iya Yedutuni ikaba n'iya Asafu.
2Ndatakira Imana n'ijwi rirenga,
ndatakira Imana ngo inyiteho.
3Igihe nari mu kaga natakambiye Nyagasani,
nijoro mwambaza mutegeye amaboko sinacogora,
ariko sinashize umubabaro.
4Nibutse Imana bituma nsuhuza umutima,
nyitekereje bituma ncika intege.
Kuruhuka.
5Mana, watumye ntagoheka,
nahagaritse umutima mbura icyo mvuga.
6Natekereje uko byari bimeze mu minsi ya kera,
natekereje uko byari bimeze mu myaka yashize.
7Nijoro nibutse indirimbo najyaga ndirimba,
bimbana byinshi ndibaza nti:
8“Mbese Nyagasani yaturetse burundu?
Ese ntazongera kutwitaho ukundi?
9Mbese imbabazi ze zagiye buheriheri?
Ese amasezerano ye yayasheshe burundu?
10Mbese Imana yibagiwe kutugirira imbabazi?
Ese uburakari bwayo bwatumye itatugirira impuhwe?”
Kuruhuka.
11Nuko ndibwira nti: “Ikinshengura ni iki:
Isumbabyose yatuvanyeho amaboko.”
12Uhoraho, nzajya nzirikana ibyo wakoze,
koko nzajya nzirikana ibitangaza wakoze kera.
13Nzahora nibuka ibyo wakoze byose,
ibigwi byawe nzabihoza ku mutima.
14Mana, imigenzereze yawe ntigira amakemwa,
nta yindi mana ihwanye nawe.
15Ni wowe Mana ikora ibitangaza,
wagaragarije amahanga ububasha bwawe.
16Ubwoko bwawe wabuvanye mu buja ku mbaraga,
ubwo bwoko ni abakomoka kuri Yakobo na Yozefu.
Kuruhuka.
17Mana, amazi yagukubise amaso,
yagukubise amaso aribirindura,
ay'ikuzimu yiteragura hejuru.
18Ijuru risuka imvura y'umurindi,
inkuba zihindira mu bicu,
imirabyo irabiriza impande zose.
19Ngo inkuba zihinde, imirabyo iramurika,
isi iratingita ihinda umushyitsi.
20Wihangiye inzira mu nyanja,
waciye akayira mu mazi maremare,
ntihagira umenya aho unyuze.
21Wayoboye ubwoko bwawe nk'uyobora umukumbi,
wabuyoboresheje Musa na Aroni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.