Zaburi 100 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Gushimira Uhoraho

1Zaburi yo gushimira Uhoraho.

Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuvugirize Uhoraho impundu!

2Nimuramye Uhoraho munezerewe,

nimuze imbere ye muririmba.

3Nimumenye ko Uhoraho ari we Mana,

ni we watwiremeye natwe turi abe.

Turi ubwoko bwe turi n'umukumbi yiragirira.

4Nimwinjire mu marembo y'Ingoro ye mumushimira,

nimwinjire muri urwo rugo mumusingiza.

Nimumushimire mumutake ibisingizo.

5Koko Uhoraho agira neza,

imbabazi ze zihoraho iteka ryose,

umurava we uhoraho uko ibihe bihaye ibindi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help