1Abakomotse kuri Yuda ni Perēsi na Hesironi na Karumi, na Huri na Shobali.
2Reyaya mwene Shobali yabyaye Yahati, Yahati na we abyara Ahumayi na Lahadi. Abo bombi ni bo bakomotsweho n'Abanyasorati.
3Abahungu ba Huri ni Etamu na Yizerēli, na Ishema na Idibashi. Yari afite n'umukobwa witwaga Hazeleluponi.
4Hanyuma yabyaye Penuweli ari we wahanze umujyi: wa Gedori, na Ezeri wahanze umujyi: wa Husha. Abo ni bo bene Huri impfura ya Efurata wahanze umujyi: wa Betelehemu.
5Ashehuri wahanze umujyi: wa Tekowa yari afite abagore babiri, ari bo Hela na Nāra.
6Ashehuri yabyaranye na Nāra abahungu bane ari bo Ahuzamu na Heferi, na Temuni na Hahashetari.
7Hela babyaranye Sereti na Sohari na Etinani.
8Kosi yabyaye Anubu na Hasobeba, bityo akomokwaho n'imiryango ya Ahareheli mwene Harumu.
9Yabesi yubahwaga n'abantu kurusha uko bubahaga abavandimwe be. Icyatumye nyina amwita Yabesi ni uko yababaye cyane ubwo yamubyaraga.
10Nuko Yabesi asenga Imana y'Abisiraheli agira ati: “Ayii Mana, umpe ku mugisha wawe kandi wongere isambu yanjye, undindishe imbaraga zawe kandi unkize ibyago n'umubabaro.” Nuko Imana imuha ibyo yayisabye.
Abandi bo mu muryango11Kelubu umuvandimwe wa Shuha yabyaye Mehiri, Mehiri abyara Eshetoni,
12Eshetoni abyara Beti-Rafa na Paseya na Tehina. Tehina ni we wahanze umujyi: wa Nahashi. Abo ni bo bakomotsweho n'Abanyareka.
13Bene Kenazi ni Otiniyeli na Seraya. Bene Otiniyeli ni Hatati na Mewonotayi.
14Mewonotayi yabyaye Ofura, Seraya yabyaye Yowabu ari we wakomotsweho n'abanyabukorokori bari batuye ahitwa Ikibaya cy'Abanyabukorikori.
15Kalebu mwene Yefune yabyaye abahungu batatu, Iru na Ela na Nāmu. Ela yabyaye Kenazi.
16Bene Yahalēli ni Zifu na Zifa, na Tiriya na Asareli.
17-18Bene Ezira ni Yeteri na Meredi, na Eferi na Yaloni. Meredi yarongoye Bitiya umukobwa w'umwami wa Misiri, babyarana Miriyamu na Shamayi, na Isheba wahanze umujyi: wa Eshitemowa. Meredi kandi yarongoye Umuyudakazi babyarana Yeredi wahanze umujyi: wa Gedori, na Heberi wahanze umujyi: wa Soko, na Yekutiyeli wahanze umujyi: wa Zanowa.
19Abahungu b'umugore wa Hodiya mushiki wa Nahamu, babyaye Keyila w'Umugarima na Eshitemowa w'Umumākati.
20Bene Shimoni ni Amunoni na Rina, na Beni-Hanani na Tiloni. Abakomotse kuri Isheyi ni Zoheti n'urubyaro rwe.
Abakomoka kuri Shela21Abakomotse kuri Shela mwene Yuda ni Eri wahanze umujyi: wa Leka, na Lāda wahanze umujyi: wa Maresha, n'ababoshyi b'imyenda y'ibitare bari batuye i Beti-Ashebeya.
22Abandi bakomotse kuri Shela ni Yokimu n'abaturage b'i Kozeba, na Yowashi na Sarafi barongoye Abamowabukazi mbere yuko bagaruka i Betelehemu. Ibyo ni ibyabayeho kera.
23Abo bari ababumbyi bakoreraga umwami, bari batuye i Netayimu n'i Gedera.
Abakomoka kuri Simeyoni24Bene Simeyoni ni Nemuweli na Yamini na Yaribu, na Zera na Shawuli.
25Shawuli yabyaye Shalumu, Shalumu abyara Mibusamu, Mibusamu abyara Mishema.
26Mishema yabyaye Hamuweli, Hamuweli abyara Zakūri, Zakūri abyara Shimeyi.
27Shimeyi yabyaye abahungu cumi na batandatu n'abakobwa batandatu, ariko abavandimwe be ntibabyaye abana benshi. Ni cyo cyatumye umuryango wa Simeyoni utaba munini ngo ungane n'uwa Yuda.
28Abasimeyoni bari batuye i Bērisheba n'i Molada n'i Hasari-Shuwali,
29n'i Biliha no muri Esemu n'i Toladi,
30n'i Betuweli n'i Horuma n'i Sikulagi,
31n'i Beti-Marikaboti n'i Hasari-Susimu, n'i Beti-Biri n'i Shārayimu. Ngiyo imijyi bari batuyemo kugeza ku ngoma y'Umwami Dawidi.
32Bari batuye kandi no mu yindi mijyi itanu ari yo Etamu na Ayini na Rimoni, na Tokene na Ashani.
33Bari batuye no mu midugudu yose yari izengurutse iyo mijyi kugeza i Bālati. Aho ni ho bari batuye kandi amasekuruza yabo yari yanditse mu bitabo.
34Uru ni rwo rutonde rw'abakuru b'imiryango:
Meshobabu na Yamuleki na Yosha mwene Amasiya,
35na Yoweli
na Yehu mwene Yoshibiya, na Seraya mwene Asiyeli,
36na Eliyonayi na Yakoba na Yeshohaya, na Asaya na Adiyeli na Yesimiyeli, na Benaya
37na Ziza (mwene Shifeyi mwene Aloni, mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya).
38Abo ni bo bari abakuru b'imiryango yabo.
Nuko imiryango yabo irāguka iba minini.
39Bagiye gushaka inzuri z'imikumbi yabo, bagera iburasirazuba bw'igikombe hafi y'umujyi: wa Gedori.
40Bahabona inzuri nziza kandi zitoshye, ako karere kari kanini kandi gatuje, kari karahoze gatuwemo n'abakomotse kuri Hamu.
41Abakuru bavuzwe haruguru bageze muri ako karere ku ngoma ya Hezekiya umwami w'u Buyuda. Bahasanze Abamewuni barabarwanya maze babatsembaho, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Bityo barabazungura kubera ko aho hantu hari habereye urwuri rw'imikumbi yabo.
42Abasimeyoni bageze kuri magana atanu bayobowe na bene Isheyi, ari bo Pelatiya na Neyariya, na Refaya na Uziyeli, bagabye igitero mu misozi ya Seyiri.
43Bishe Abameleki bacitse ku icumu bari barahungiyeyo, barabazungura kugeza na n'ubu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.