Abalevi 25 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umwaka wo kuraza imirima

1Musa ari ku musozi wa Sinayi, Uhoraho amutegeka

2kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara kugera mu gihugu nzabaha, mujye munyubaha muraze imirima iruhuke nk'uko muruhuka ku isabato.

3Mu myaka itandatu mujye muhinga imirima yanyu, mukorere imizabibu kandi musarure ibyo mwejeje,

4ariko umwaka wa karindwi mujye munyubaha muraze imirima iruhuke, nk'uko muruhuka ku isabato. Ntimuzahinge imirima yanyu cyangwa ngo mukorere imizabibu.

5Ntimuzasarure ngo muhunike ibyimejeje mu mirima yanyu cyangwa imizabibu yanyu mutakoreye. Uwo mwaka mujye mureka ubutaka buruhuke.

6Muzatungwa n'ibizimeza muri uwo mwaka, mwebwe n'abagaragu banyu n'abaja banyu n'abakozi banyu, n'abanyamahanga batuye muri mwe,

7n'amatungo yanyu n'inyamaswa. Ibizimeza mu gihugu cyanyu byose, ni byo bizabatunga.

Umwaka wa Yubile

8“Muzakomeze kuraza imirima mu mwaka wa karindwi mubigire incuro ndwi, ni ukuvuga imyaka mirongo ine n'icyenda.

9Nuko ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa karindwi, ku Munsi w'impongano muzavuze ihembe mu gihugu cyose,

10bityo munyegurire umwaka wa mirongo itanu, mutangaze ko abantu bose bashubijwe uburenganzira bwabo kandi bagasubizwa mu byabo. Uwo mwaka muzawite Yubile.

11Buri myaka mirongo itanu muzajya mwizihiza Yubile, ntimuzahinge kandi ntimuzasarure ngo muhunike ibyimejeje mu mirima yanyu, cyangwa imizabibu yanyu mutakoreye.

12Muzanyegurire uwo mwaka wa Yubile, murya ibyimejeje mu mirima.

13“Muri uwo mwaka wa Yubile, abantu bose bakuwe mu byabo bajye babisubizwamo.

14Nugura isambu cyangwa ukayigurisha, ujye uyiha igiciro

15ukurikije imyaka Yubile imaze ibaye, n'igihe gisigaye cyo gusarura mbere ya Yubile itaha.

16Nihaba hasigaye igihe kirekire ikiguzi kiziyongere, nihaba hasigaye gito ikiguzi kizagabanuke, kuko ikigurishwa atari isambu ahubwo ari imisaruro.

17Ntimugahendane, ahubwo mujye munyubaha. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

Ikibazo cyerekeye umwaka wa karindwi

18“Mujye mwumvira amabwiriza yanjye n'amategeko yanjye, ni bwo muzagirira amahoro muri icyo gihugu.

19Kizarumbuka mubone ibibatunga byinshi, maze mukibemo mu mahoro.

20“Ahari mwakwibaza muti: ‘Ese tuzatungwa n'iki mu mwaka wa karindwi ko tutazaba twarabibye ngo dusarure?’

21Mu mwaka wa gatandatu nzabaha umugisha, ntume ubutaka bugira umusaruro uzabatunga mu myaka itatu.

22Mu mwaka wa munani muzabiba ariko muzakomeza kurya ibyo mwahunitse, kugeza ubwo muzasarura mu mwaka wa cyenda.

Gusubiza abantu mu byabo

23“Ntimukagurishe burundu amasambu kuko ubutaka ari ubwanjye, namwe muzaba nk'abashyitsi bahātiwe.

24Ni yo mpamvu muzajya mureka umuntu agacungura isambu ye.

25Umwisiraheli nakena akagurisha isambu ye, mwene wabo bafitanye isano ya bugufi ajye aba ari we uyicungura.

26Umuntu nabura uyicungura, azayicungurire aho azabonera amikoro.

27Azabare imyaka ishize agurishije isambu ye, maze asubize uwayiguze ibyo yamuhaye akuyemo ibihwanye n'igihe ayimaranye, abone kuyisubiramo.

28Ariko natabona icyo ayicunguza, uwayiguze azayigumane kugeza ku mwaka wa Yubile, ni bwo nyirayo azayisubiramo.

29“Umuntu nagurisha inzu yo kubamo iri mu mujyi uzengurutswe n'urukuta, afite uburenganzira bwo kuyicungura umwaka utarashira.

30Iyo nzu nirenza umwaka itaracungurwa, izaba umutungo w'uwayiguze n'abazamukomokaho, ntazayisubiza mu mwaka wa Yubile.

31Naho mu mijyi mitoya itazengurutswe n'urukuta, amazu azagenzwa nk'amasambu. Ashobora gucungurwa, kandi mu mwaka wa Yubile agasubizwa bene yo.

32“Abalevi bo bazahorane uburenganzira bwo gucungura amazu yabo ari mu mijyi yabo.

33N'iyo yaba ari undi Mulevi ugura imwe muri ayo mazu, igomba gusubizwa nyirayo mu mwaka wa Yubile, kuko ayo mazu azaba umutungo w'Abalevi.

34Inzuri zikikije imijyi y'Abalevi ntizishobora kugurishwa, kuko ari gakondo yabo iteka ryose.

Gufasha abakene

35“Mwene wanyu nakena akananirwa kugira icyo yimarira, uzamufashe kugira ngo ashobore kubaho muri mwe. Ibyo uzabikorere n'umunyamahanga utuye muri mwe.

36Ntukake mwene wanyu inyungu iyo ari yo yose, ahubwo ujye umufashiriza ko unyubaha.

37Numuguriza amafaranga ntukamwake inyungu, kandi numuguriza ibyokurya ntukamwake ibirenze ibyo wamuhaye.

38Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, kugira ngo mbahe igihugu cya Kanāni kandi mbabere Imana.

Gucungura inkoreragahato

39“Mwene wanyu nakena akagusaba kumugura, ntukamugenze nk'inkoreragahato isanzwe,

40ahubwo uzamukoreshe nk'umukozi wawe cyangwa nk'umunyamahanga uba iwawe. Azagukorere kugeza ku mwaka wa Yubile,

41maze we n'abana be basubire mu muryango wabo no muri gakondo yabo.

42Abisiraheli ni abagaragu banjye kuko nabakuye mu Misiri. Ntimukabagurishe nk'inkoreragahato,

43kandi ntimukabategekeshe igitugu, ahubwo mujye munyubaha.

44“Nimukenera inkoreragahato mujye mugura iz'abanyamahanga bo mu bihugu bibakikije,

45cyangwa abana b'abanyamahanga batuye muri mwe, cyangwa abandi bo mu miryango yabo, nubwo baba baravukiye muri mwe. Abo bose mushobora kubagura

46no kubagira inkoreragahato, mukazabaraga abana banyu. Nyamara bene wanyu b'Abisiraheli ntimukabategekeshe igitugu.

47“Nihagira umunyamahanga utuye muri mwe uba umukire, maze mwene wanyu w'umukene agasaba uwo mukire cyangwa undi munyamahanga ngo amugure,

48azaba afite uburenganzira bwo gucungurwa. Ashobora gucungurwa n'umwe mu bavandimwe be,

49cyangwa se wabo cyangwa mwene se wabo, cyangwa undi wese bafitanye isano, ndetse na we ubwe aramutse agize amikoro yakwicungura.

50Icyo gihe we n'uwamuguze bazabare iminsi izaba isigaye kugira ngo Yubile ibe, maze bemeranywe ikiguzi yicunguza bakurikije igihembo cy'umubyizi.

51Nihaba hasigaye imyaka myinshi azasubize amafaranga menshi ahwanye n'iyo myaka,

52kandi nihaba hasigaye imyaka mike kugira ngo Yubile ibe, azasubize amafaranga make ahwanye n'iyo myaka.

53Mu myaka ataracungurwa ajye akora nk'umukozi usanzwe, ariko ntimukemere ko ategekeshwa igitugu.

54Nadacungurwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, we n'abana be shebuja azareke basubire mu byabo mu mwaka wa Yubile.

55Abisiraheli ni abagaragu banjye kuko nabakuye mu Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help