1Uhoraho arambwira ati: “Fata ikibaho ucyandikeho aya magambo ‘Kuri Nyaga-Vuba-Sahura-Bwangu.’ ”
2Nuko mbyereka abagabo babiri b'inyangamugayo, ari bo umutambyi Uriya, na Zakariya mwene Yeberekiya.
3Hanyuma umugore wanjye w'umuhanuzikazi asama inda maze abyara umwana w'umuhungu. Uhoraho arambwira ati: “Mwite Nyaga-Vuba-Sahura-Bwangu.
4Koko rero, mbere y'uko umwana amenya kuvuga ati: ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, umwami wa Ashūru azatwara ubutunzi bw'i Damasi n'iminyago y'i Samariya.”
Igitero cy'Abanyashūru5Uhoraho arongera arambwira ati:
6“Aba bantu banze amazi ya Silowe atembana ituze,
bagira ubwoba imbere ya Resini na Peka.
7Bityo ngiye kubamanuriraho imivumba myinshi,
imivumba ikaze y'uruzi rwa Efurati,
uruzi ruzava mu ndiri yarwo rurenge inkombe.
Ni umwami wa Ashūru n'ingabo ze zose.
8Ruzasandara rube umwuzure ukwire mu Buyuda,
inkombe zarwo zizāguka zigere kure,
ruzakwira mu gihugu cyawe, wowe Emanweli.”
Imigambi y'amahanga ni impfabusa9Mwa mahanga mwe, nimushoze intambara mutsindwe,
mwe mahanga yose ari kure nimwumve.
Nimutegure intambara muzatsindwa,
nimuyitegure muzatsindwa.
10Nimucure inama izaba impfabusa,
nimucure imigambi, nyamara ntizashyika.
Koko rero Imana iri kumwe natwe.
Urutare rusitaza11Uhoraho yanyihanangirije akomeje ko ntakwiye gukurikiza imyifatire y'ubu bwoko agira ati:
12“Ntimugafate nk'ubugambanyi ibyo aba bantu bita ubugambanyi.
Ntimugatinye ibyo batinya, ntimugahagarike umutima.
13Nimwubahe Uhoraho Nyiringabo,
ni we mukwiye guha icyubahiro no gutinya.
14Uhoraho azabera Ingoro abamwubaha,
nyamara ab'inzu zombi za Isiraheli azababera nk'ibuye risitaza,
azababera nk'urutare rubagusha,
abantu b'i Yeruzalemu azababera nk'urushundura cyangwa umutego.
15Benshi muri bo bazasitara kuri urwo rutare,
bazitura hasi bajanjagurike,
bazagwa mu mutego bawuheremo.”
Igihe cyo kumirwa no gutegereza16Uhoraho arambwira ati: “Ukomeze ubwo buhamya n'izo nyigisho mu bigishwa banjye.”
17Nuko rero, ntegereje Uhoraho ukomeje kwima amaso urubyaro rwa Yakobo. Icyakora ni we nkomeje kwiringira.
18Dore ndi hano hamwe n'abana Uhoraho yampaye, turi ibimenyetso n'ibitangaza bigaragara muri Isiraheli, dutumwe n'Uhoraho Nyiringabo uganje ku musozi wa Siyoni.
19Abantu bazababwira kugisha inama abapfumu n'abashitsi, banwigira kandi bakongorera. Barabaza bati: “Mbese ntibikwiye ko abantu biyambaza imana zabo, bakagisha inama abapfuye bagirira abazima?”
20Muzabasubize muti: “Nimugarukire amabwiriza y'Uhoraho n'inyigisho ze. Utazabikurikiza ntazongera kubona umuseke weya.”
Umwijima w'icuraburindi21Abo bantu bazabuyera mu gihugu,
bazabuyera barushye kandi bashonje.
Inzara izabanangura,
bityo bazavuma umwami wabo n'Imana yabo.
Bazararama barebe ku ijuru,
22bazahindukira barebe ku isi.
Bazahabona amakuba n'umwijima,
bazahabona umwijima w'icuraburindi,
bazajugunywa mu mwijima uteye ubwoba.
23Nyamara nta mwijima ukirangwa muri ibyo bihugu byarimo akaga.
Mu gihe cya kera, intara ya Zabuloni n'iya Nafutali zateshejwe agaciro,
mu gihe kizaza zizaheshwa icyubahiro.
Ahagana ku nyanja no hakurya ya Yorodani,
aho ni ho Galileya ituwe n'abanyamahanga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.