Imigani 17 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Ni byiza kurya indyo ya gikene mu mahoro,

aho kuba mu rugo rukize rwuzuye amahane.

2Umugaragu ushishoza azategeka umwana w'urukozasoni wa shebuja,

azahabwa umunani hamwe n'abandi bana.

3Ifeza n'izahabu bigaragazwa n'umuriro,

nyamara ibitekerezo by'umuntu bisuzumwa n'Uhoraho.

4Inkozi y'ibibi ishishikazwa n'imigambi mibi,

umubeshyi ashimishwa n'amagambo y'uburiganya.

5Ukwena umukene aba atuka Umuremyi,

uwishimira amakuba y'undi ntazabura guhanwa.

6Ikamba ry'abasaza ni abuzukuru babo,

icyubahiro cy'abana ni ababyeyi babo.

7Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa,

birushaho kuba bibi ku mutegetsi ubeshya.

8Ruswa ni nk'ibuye ry'agaciro ku uyitanga,

yizera ko izatuma agera ku cyo yifuza.

9Ushaka umubano yirengagiza amakosa,

nyamara kuyazikura bitanya incuti.

10Gucyaha umunyabwenge bimugirira akamaro,

kuruta uko byakagirira umupfapfa ukubiswe inkoni ijana.

11Inkozi y'ibibi ihora ishaka kugoma,

bityo intumwa kirimbuzi izamurwanya.

12Guhura n'ikirura cyabuze ibyana byacyo,

biruta guhura n'umupfapfa mu bupfapfa bwe.

13Uwitura inabi ineza yagiriwe, ikibi ntikizamuvirira.

14Gusembura impaka ni nko kugomorora ikidendezi cy'amazi,

ujye ukuramo akawe karenge intonganya zitaravuka.

15Kurengera inkozi y'ibibi ukarenganya intungane ni ikizira,

byombi ni ikizira ku Uhoraho.

16Umupfapfa byamumarira iki kugira amafaranga,

se yagura ubwenge kandi ari igipfamutima?

17Incuti nyakuri ni ihorana urukundo,

naho umuvandimwe aberaho kugoboka mu byago.

18Umupfapfa yishingira imyenda y'undi,

yishingira amasezerano y'umuturanyi we.

19Uteza imvururu aba ashyigikiye icyaha,

uwirata yikururira kurimbuka.

20Indyarya yivutsa amahirwe,

naho nyir'ikirimi kibi yikururira amakuba.

21Kubyara umwana w'ikigoryi bitera agahinda,

naho se w'umupfapfa ntajya anezerwa.

22Umutima unezerewe utera kugubwa neza,

naho umutima ushavuye utera kunanuka.

23Umugizi wa nabi yakira ruswa mu ibanga,

ayakirira kugira ngo agoreke imanza.

24Ushyira mu gaciro akorana ubwenge,

nyamara umupfapfa ahorana uburangare.

25Umwana w'umupfapfa ashavuza se,

umwana w'ikigoryi atera nyina agahinda.

26Guhana intungane biragayitse,

gukubita indakemwa byo birakabije.

27Uwifata mu byo avuga agaragaza ubumenyi,

umuntu udahubuka agaragaza ubuhanga.

28Umupfapfa ucecetse bagira ngo ni umunyabwenge,

yakwifata ntavuge bakagira ngo afite ubushishozi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help