Esiteri 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Esiteri asanga umwami ikambere

1Esiteri amaze iyo minsi itatu yigomwa kurya, yambara imyambaro ya cyamikazi ajya mu rugo ikambere arahahagarara. Umwami yari yicaye ku ntebe ya cyami, ahitegeye aho binjirira.

2Umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo ikambere, aramutonesha amutunga inkoni ye y'izahabu, maze Esiteri yigira hafi akora ku mutwe wayo.

3Umwami aramubaza ati: “Bite Mwamikazi Esiteri? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose ndakiguha, n'iyo cyaba kimwe cya kabiri cy'ubwami bwanjye.”

4Esiteri ati: “Nyagasani niba bikunogeye, uyu munsi uzane na Hamani mu gitaramo naguteguriye.”

5Ako kanya umwami aravuga ati: “Nimujye kubwira Hamani yubahirize ubutumire bwa Esiteri.” Nuko umwami ajyana na Hamani mu gitaramo Esiteri yateguye.

6Bakiri mu gitaramo bica akanyota, umwami abaza Esiteri ati: “Urifuza iki ukagihabwa? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose ndakiguha, n'iyo cyaba kimwe cya kabiri cy'ubwami bwanjye.”

7Esiteri asubiza umwami ati: “Icyo nifuza kugusaba ni iki:

8nyagasani niba ngutonnyeho, kandi niba bikunogeye kumpa icyo nifuza n'icyo nsaba, unyemerere ejo uzagarukane na Hamani mu kindi gitaramo nzabategurira. Ubwo ni bwo nzakumenyesha icyifuzo cyanjye.”

Hamani yiyemeza kumanika Moridekayi ku giti

9Uwo munsi Hamani asohoka mu ngoro y'umwami anezerewe, yasābwe n'ibyishimo. Ariko ageze ku irembo ry'ibwami, ubwe yibonera ko Moridekayi atahagurutse ngo amuhe icyubahiro. Nuko Hamani aramurakarira cyane,

10icyakora ariyumanganya arataha. Nyuma atumiza incuti ze, ahamagara n'umugore we Zereshi.

11Nuko Hamani abaratira ubukungu bwe n'abana be benshi, abaratira uburyo umwami yamuzamuye akamusumbya abaminisitiri be n'abandi batware b'ibwami.

12Hamani akomeza agira ati: “Uretse ibyo, uyu munsi ni jye jyenyine Umwamikazi Esiteri yatumiranye n'umwami mu gitaramo yaduteguriye, ndetse yongeye kuntumira ngo ejo nzagarukane n'umwami mu gitaramo.

13Ariko ibyo byose nta cyo bimariye igihe cyose nkibona Umuyahudi Moridekayi, ukora aho binjirira bajya ibwami.”

14Nuko umugore we Zereshi n'incuti ze zose bamwungura inama bati: “Bashinge igiti cya metero makumyabiri n'eshanu, ejo mu gitondo uzasabe umwami ko bakimanikaho Moridekayi. Nyuma uzajyana n'umwami mu gitaramo wishimye.” Iyo nama inyura Hamani maze bashinga igiti.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help