Ezayi 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Isenyuka rya Babiloni

1Ubu ni ubutumwa bwahawe Ezayi mwene Amotsi bwagenewe Babiloni.

2Uhoraho aravuze ati:

“Ku musozi w'ibiharabuge nimuhashinge ibendera,

nimurangurure ijwi muhamagare ingabo,

nimuzihamagare zinjire mu ngo z'abanyacyubahiro.

3Nategetse abanyiyeguriye,

nahamagaye ingabo zanjye z'intwari,

nahamagaye abishimira ugutsinda kwanjye,

ni bo bazasohoza umugambi w'uburakari bwanjye.”

4Nimwumve urusaku ku misozi,

ni urusaku rumeze nk'urw'abantu benshi,

nimwumve umworomo w'ibihugu,

ni umworomo umeze nk'uw'amahanga yishyize hamwe.

Uhoraho Nyiringabo arategura ingabo zigiye ku rugamba.

5Zivuye iyo gihera mu bihugu bya kure,

Uhoraho yitwaje intwaro z'uburakari bwe,

aje gutsemba igihugu cyose.

6Nimucure umuborogo kuko umunsi w'Uhoraho wegereje,

uzaza umeze nka kirimbuzi uturutse kuri Nyiringabo.

7Ni yo mpamvu amaboko yose azatentebuka,

abantu bose bazacika intege.

8Dore bazakangarana,

bazagira umubabaro n'uburibwe,

bazamera nk'umugore ufite ibise,

bazarebana bumirwe, bakorwe n'isoni.

9Dore umunsi w'Uhoraho uraje,

ni umunsi uteye ubwoba wuzuye uburakari n'umujinya,

igihugu kizarimburwa, abanyabyaha bagituyemo bazatsembwa.

10Inyenyeri zo ku ijuru ntizizamurika,

izuba rizazima rikirasa,

ukwezi na ko ntikuzongera kumurika.

11Uhoraho aravuze ati:

“Nzahana isi kubera ubugizi bwa nabi buyirangwamo,

nzahana abagome kubera ibicumuro byabo,

nzatsemba abanyagasuzuguro bishyira hejuru,

nzacisha bugufi abirasi.

12Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu inoze,

bazaba ingume kurusha izahabu ivuye muri Ofiri.”

13Koko rero ijuru rizahubangana, isi ihinde umushyitsi,

uzaba ari umunsi w'uburakari bukaze bw'Uhoraho Nyiringabo.

14Bazamera nk'isha ikurikiwe n'umuhigi,

bazaba nk'intama zitagira umushumba,

buri muntu azasubira iwabo,

buri wese azahungira mu gihugu cye.

15Abo bazabona bose bazabicisha imyambi,

abo bazafata bose bazabicisha inkota.

16Ibibondo byabo bizicirwa mu maso yabo,

amazu yabo azasahurwa,

abagore babo bazafatwa ku ngufu.

17Uhoraho aravuga ati:

“Ngiye kubateza Abamedi,

abantu batitaye ku ifeza n'izahabu.

18Bazicisha imyambi abasore b'i Babiloni,

ntibazababarira abana,

ntibazagirira impuhwe impinja.”

19Babiloniya yari umutāko w'ibihugu,

yari ikuzo ry'Abanyababiloniya,

Imana izayisenya nka Sodoma na Gomora.

20Koko ntizongera guturwa bibaho,

ntizongera guturwa uko ibihe biha ibindi.

Abagenzi b'Abarabu ntibazahashinga amahema yabo,

abashumba ntibazahabyagiza amatungo yabo.

21Inyamaswa zizahagira amasenga yazo,

ibihunyira na za mbuni bizahatura,

ibikōko bizahidagadurira.

22Impyisi zizahumira mu mazu ntamenwa,

nyiramuhari zizamokera mu mazu yabo meza.

Igihe cya Babiloni kirageze,

iminsi yayo irarangiye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help