1Nuko Biludadi w'Umushuwa aravuga ati:
2“Imana ni yo nyir'ububasha n'igitinyiro,
ni yo ituma amahoro aganza mu ijuru.
3Ni nde wabasha kubarura imitwe y'ingabo zayo?
Ni nde umucyo w'Imana utamurikira?
4Mbese umuntu yabasha gutunganira Imana?
Ese umuntu buntu yabasha ate kuba umwere?
5Mbese niba Imana ibona ukwezi kudacyeye,
ese niba ibona inyenyeri zitera de,
6kuri mwene muntu hacura iki,
mwene muntu umeze nk'urunyo n'umunyorogoto?”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.