1Manase yabaye umwami afite imyaka cumi n'ibiri, amara imyaka mirongo itanu n'itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hefusiba.
2Manase yakoze ibitanogeye Uhoraho, akora ibiteye ishozi nk'iby'abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y'Abisiraheli.
3Bityo Manase asubizaho ahasengerwaga ibigirwamana se Hezekiya yari yarashenye, yubakira Bāli intambiro, ashinga inkingi yeguriwe Ashera nk'uko umwami wa Isiraheli Ahabu yabikoraga kera, anasubizaho kuramya no gukorera ibinyarumuri.
4Yubatse kandi intambiro z'ibigirwamana mu Ngoro y'Uhoraho i Yeruzalemu, aho Uhoraho yari yaravuzeho ati: “Ni ho nzajya nigaragariza.”
5Yubatse mu bikari byombi by'Ingoro y'Uhoraho intambiro z'ibinyarumuri byose.
6Manase ageza aho atamba umwana we amucisha mu muriro, araraguza, ararogesha, arashikisha, bityo yakabije gukora ibitanogeye Uhoraho aramurakaza.
7Hanyuma Manase abumbisha ishusho y'imanakazi Ashera ayishyira mu Ngoro y'Uhoraho, iyo yahishuriyeho Dawidi n'umuhungu we Salomo ati: “Ni muri iyi Ngoro yanjye n'i Yeruzalemu, mpisemo mu miryango yose ya Isiraheli kuzajya nigaragariza ubuziraherezo.
8Ikindi sinzongera kwimura Abisiraheli mu gihugu nahaye ba sekuruza kugira ngo bazerere, nibitondera byimazeyo amabwiriza mbagezaho n'amategeko bahawe n'umugaragu wanjye Musa.”
9Nyamara ntibumvira Uhoraho, ahubwo Manase abatoza gukora ibyaha bisumbye iby'abanyamahanga Uhoraho yari yaratsembye, kugira ngo Abisiraheli babazungure.
10Uhoraho aherako ategeka abagaragu be b'abahanuzi kuvuga bati:
11“Manase umwami w'u Buyuda yakoze ibizira biteye ishozi, yitwaye nabi kurusha Abamori ba kera, yatoje Abayuda gucumura akoresheje ibigirwamana bye.
12Ni yo mpamvu Uhoraho Imana ya Isiraheli avuze ati: ‘Nzahana Yeruzalemu n'u Buyuda bwose mpateze icyago kizakubita nk'inkuba ku bazabyumva.
13Ngiye gusenya Yeruzalemu nk'uko nashenye Samariya, ngatsemba umuryango wa Ahabu. Yeruzalemu nzayitsembamo abantu, isigare yiberanga nk'isahani bogeje bakayubika.
14Abantu banjye bazacika ku icumu nzabahāna mu maboko y'abanzi babo, bazasahurwa ibintu byose mu gihugu.
15Nzabigenza ntyo mbitewe n'uko bakomeje gukora ibitanogeye, bityo bukandakaza kuva ba sekuruza bavanwa mu Misiri kugeza na n'ubu.’ ”
16Manase yicishije abantu benshi cyane b'inzirakarengane, ku buryo Yeruzalemu yuzuye amaraso. Ubwo bwicanyi bwiyongeraga ku byaha byo gutoza Abayuda gucumura ku Uhoraho.
17Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Manase n'ibyaha yakoze, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.”
18Nuko Manase yisazira amahoro ashyingurwa iwe mu rugo, mu busitani bwa Uza. Umuhungu we Amoni amusimbura ku ngoma.
Amoni aba umwami w'u Buyuda(2 Amateka 33.21-25)19Amoni yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'ibiri, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Meshulemeti umukobwa wa Harusi w'i Yotiba.
20Amoni yakoze ibitanogeye Uhoraho nka se Manase.
21Yitwaye nabi muri byose nka se, ayoboka ibigirwamana nka we akabiramya.
22Yimūye Uhoraho Imana ya ba sekuruza ntiyagenza uko ashaka.
23Hanyuma ibyegera bye byaje kumugambanira, bamwicira mu ngoro ye.
24Icyakora abaturage b'u Buyuda bahinduka ibyo byegera byose byicishije umwami Amoni, babimarira ku icumu maze bimika umuhungu we Yosiya.
25Ibindi bikorwa bya Amoni, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”.
26Amoni bamushyingura mu mva ye mu busitani bwa Uza, umuhungu we Yosiya amusimbura ku ngoma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.