Abanyaroma 8 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kubaho tugengwa na Mwuka w'Imana

1Ubu rero abari muri Kristo Yezu nta teka bacirwa,

2kuko gutegekwa na Mwuka w'ubugingo buri muri Kristo Yezu kwankuye mu buja bwo gutegekwa n'ibyaha n'urupfu.

3Ibyo Amategeko atashoboye bitewe n'intege nke za kamere y'umuntu, Imana yarabikoze. Yohereje Umwana wayo bwite afite kamere imeze nk'iy'abantu b'abanyabyaha, kugira ngo abe igitambo cy'ibyaha byabo. Ni ko gutsinda burundu ibyaha biri muri kamere y'umuntu,

4kugira ngo tugirwe intungane rwose nk'uko Amategeko ashaka, twebwe abatayoborwa na kamere yacu, ahubwo tuyoborwa na Mwuka w'Imana.

5Abayoborwa na kamere yabo baharanira ibyo kamere yabo ishaka, naho abayoborwa na Mwuka baharanira ibyo Mwuka ashaka.

6Guharanira ibyo kamere ishaka bibyara urupfu, naho guharanira ibyo Mwuka ashaka bibyara ubugingo n'amahoro.

7Ni yo mpamvu abaharanira ibyo kamere yabo ishaka ari abanzi b'Imana, ntibumvira Amategeko y'Imana, nta n'ubwo bashobora kuyumvira.

8Abagengwa na kamere yabo ntibabasha gushimisha Imana.

9Mwebwe rero ntabwo mugengwa na kamere yanyu, ahubwo mugengwa na Mwuka kubera ko Mwuka w'Imana abatuyemo. Udafite Mwuka wa Kristo ntabwo aba ari uwe.

10Ariko niba Kristo ari muri mwe, nubwo imibiri yanyu ari iyo gupfa kubera ibyaha, nyamara Mwuka abahesha ubugingo kuko yabagize intungane imbere y'Imana.

11Niba kandi Mwuka w'Imana yazuye Yezu mu bapfuye abatuyemo, iyo Mana yazuye Kristo Yezu izabeshaho n'imibiri yanyu ipfa, ikoresheje Mwuka wayo utuye muri mwe.

12Bityo rero bavandimwe, twahawe inshingano atari kamere yacu iyidushinze, ngo tubeho uko ishaka.

13Niba mubaho uko kamere yanyu ishaka muzapfa, naho niba muheshwa na Mwuka gutsinda imigirire muterwa na kamere yanyu muzabaho.

14Koko rero abayoborwa na Mwuka w'Imana ni bo bana b'Imana.

15Mwuka mwahawe si uwo kubashyira mu buja ngo musubire mu bwoba. Ahubwo Mwuka mwahawe ni uwo kubagira abana b'Imana, agatuma dutakambira Imana tuti: “Aba.” ni ukuvuga ngo: “Data.”

16Mwuka ubwe ni we utwemeza mu mitima ko turi abana b'Imana.

17Ubwo turi abana bayo rero, ni natwe yageneye umunani. Koko Imana izaduha umunani, ndetse tuzawuhānwa na Kristo. Ubwo dufatanyije na we imibabaro, tuzahabwa ikuzo hamwe na we.

Ikuzo ryo mu gihe kizaza

18Ndatekereza ko imibabaro yacu yo muri iki gihe ntaho ihuriye n'ikuzo Imana izaduhishurira.

19Ibyaremwe byose bitegereje n'ubwuzu bwinshi igihe Imana izahishura abana bayo.

20Koko rero ibyaremwe byose byahawe kugengwa n'ibitagira umumaro, atari ku bushake bwabyo ahubwo ari uko Imana yiyemeje ko biba bityo. Nyamara biracyafite kwiringira

21ko bizavanwa mu buja bw'uko kononekara, kugira ngo byishyire byizane, kandi bihabwe ikuzo uko bigenewe abana b'Imana.

22Tuzi ko na n'ubu ibyaremwe byose biniha, bikanababazwa nk'umugore uri ku nda.

23Si byo byonyine, natwe dufite Mwuka ho umusogongero, turanihira mu mutima dutegereje kugirwa abana b'Imana, no gukizwa kw'imibiri yacu.

24Twarakijijwe ariko hari ibyo tucyiringiye. Iyo ubonye ikintu uba utacyiringira kuzakibona. Ni nde wavuga ko yiringiye kubona ikintu kandi amaze kugishyikira?

25Ariko ubwo twiringira ibyo tutarabona bidutera kubitegereza twihanganye.

26Bityo Mwuka adusanga dufite intege nke akatwunganira. Koko ntituzi gusenga nk'uko bikwiye, ariko Mwuka ubwe adusabira ku Mana na we aniha, kandi uko aniha nta wabona uko abivuga.

27Nyamara Imana ireba mu mitima izi imigambi ya Mwuka, kuko asabira intore zayo ibihuje n'ibyo ishaka.

28Tuzi kandi ko byose bifatanyiriza hamwe kuzanira ibyiza abakunda Imana, abo yahamagaye nk'uko yabyiyemeje.

29Abo yamenye kuva kera yabageneye kumera nk'Umwana wayo, kugira ngo abe ari we uba impfura mu bavandimwe benshi.

30Abo yageneye ibyo yarabahamagaye, abo yahamagaye yabagize intungane imbere yayo, abo yagize intungane yabahaye n'ikuzo.

Urukundo rw'Imana rw'akataraboneka

31None se ibyo twabivugaho iki? Ubwo Imana itwemera ni nde uzaturwanya?

32Ubwo itimanye Umwana wayo bwite, ahubwo ikamushyikiriza abamwica ari twe twese azira, izabura ite kuduhāna byose na we?

33Ni nde uzarega abo Imana yitoranyirije? Nta we kuko yo ibita abere.

34Ni nde wabaciraho iteka? Nta we kuko Kristo Yezu ari we wapfuye ndetse akazuka, ubu akaba ari iburyo bw'Imana adusabira.

35Ni nde uzadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Ese amakuba yabishobora, cyangwa ishavu, cyangwa ugutotezwa, cyangwa inzara, cyangwa ubukene, cyangwa akaga, cyangwa urupfu?

36Ni ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Turicwa umunsi ukira bakuduhōra,

batugira nk'intama zagenewe kubagwa.”

37Ariko muri ibyo byose turushaho gutsinda tubikesha uwadukunze.

38-39Koko rero ndemeza ko nta kizadutandukanya n'urukundo rwe, ari urupfu cyangwa ubuzima, ari abamarayika cyangwa ibinyabutware bigenga isi, ari iby'ubu cyangwa ibizaza, ari ibinyabubasha, ari ibyo mu ijuru cyangwa iby'ikuzimu, ari n'ikindi cyaremwe icyo ari cyo cyose, nta na kimwe kizabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana rugaragarira muri Kristo Yezu Umwami wacu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help