Yeremiya 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ibyaha bikabije by'ab'i Yeruzalemu

1Uhoraho aravuga ati:

“Nimujye mu mayira y'i Yeruzalemu,

nimurebe mubaririze, mushakashake ahantu hose.

Nihaboneka umuntu umwe gusa ukora ibitunganye agaharanira ukuri,

naboneka nzababarira Yeruzalemu.

2Nubwo barahira mu izina ryanjye,

nubwo barirahira, indahiro zabo ni ibinyoma.”

3None se Uhoraho, icyo ushaka si ukuri?

Warabahannye nyamara ntibyagira icyo bibatwara,

warabatsembye nyamara nta cyo byabigishije,

barinangiye bamera nk'ibuye banga kwihana.

4Naribwiye nti: “Aba ni rubanda nta cyo bazi,

ntibazi imigenzereze y'Uhoraho,

ntibazi ibyo Imana yabo ibashakaho.

5Nzasanga abayobozi babo mvugane na bo,

koko rero bo bazi imigenzereze y'Uhoraho,

bazi ibyo Imana yabo ibashakaho,

nyamara na bo bimūye Uhoraho banga kumwumvira.

6Ni yo mpamvu bazaribwa n'intare zo mu ishyamba,

inyamaswa z'inkazi zizabatsembera ku gasozi,

ingwe zizagota imijyi yabo,

usohotse zimutanyagure.

Koko ubwigomeke bwabo burakabije,

ubuhakanyi bwabo burenze urugero.”

7Uhoraho aravuga ati:

“Nabababarira nte?

Abana banyu baranyimūye bayoboka ibigirwamana,

nabahaye ibyo bifuzaga byose,

nyamara batwawe n'ubusambanyi,

babyiganira mu mazu y'indaya.

8Bameze nk'amafarasi y'imishishe,

buri wese ararikiye umugore wa mugenzi we.

9Nzabahanira ibyo bikorwa byabo,

nzihimura ubwoko bumeze butyo.

10“Nimujye mu mizabibu yabo muyonone,

nyamara ntimuyirimbure burundu,

nimuyikureho amashami kuko atakiri ayanjye,

11ni koko Abisiraheli n'Abayuda barangomeye bikabije.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Ingaruka zo kwihakana Uhoraho

12Bihakanye Uhoraho bavuga bati:

“Uhoraho nta cyo azadutwara,

nta cyago kizatugwirira,

nta ntambara cyangwa inzara bizatugeraho.

13Abahanuzi nta cyo bamaze,

ubuhanuzi bwabo ntibuva ku Mana,

ibyo byago bahanura bizabe ari bo bihama.”

14None rero Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati:

“Kubera ko mwavuze mutyo,

amagambo yanjye azaba nk'umuriro mu kanwa kanyu,

abantu bazamera nk'inkwi batwikwe n'umuriro.

15Mwa Bisiraheli mwe, ngiye kubateza igihugu cya kure,

ni igihugu gifite imbaraga,

ni igihugu cyabayeho kuva kera,

ni igihugu kivuga ururimi mutumva.

16Imyambi yabo irica,

ingabo zabo zose ni intwari.

17Zizatsembaho ibintu byanyu byose,

zizatsembaho ibyari bibatunze,

zizatsemba abahungu banyu n'abakobwa banyu,

zizatsemba amatungo maremare n'amagufi,

zizatsemba imizabibu n'imitini yanyu,

zizasenya imijyi ntamenwa mwiringiraga.

18Nyamara icyo gihe sinzabatsembaho.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

19Abantu bazabaza bati: “Kuki Uhoraho Imana yacu iduteza ibi byago byose?”

Uzabasubize uti: “Ni uko mwimūye Uhoraho, mukayoboka imana z'abanyamahanga mu gihugu cyanyu. Ni cyo gituma muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.”

Imana iburira abantu bayo

20Uhoraho aravuga ati:

“Menyesha Abisiraheli ibi,

bitangaze mu Buyuda.

21Nimwumve mwa bapfapfa mwe mutagira ubwenge,

mufite amaso nyamara ntimubona,

mufite amatwi nyamara ntimwumva.

22Kuki mutanyubaha?

Kuki mudahinda umushyitsi imbere yanjye?

Ni jye washyizeho umusenyi ngo ube urubibi rw'inyanja,

urubibi ruhoraho idashobora kurenga.

Nubwo habamo umuhengeri ntishobora kururenga,

nubwo yakwibirindura nta cyo yashobora.

23Nyamara aba bantu binangiye umutima barararuka,

baranyanze barigendera.

24Ntibajya bibwira bati:

‘Reka twubahe Uhoraho Imana yacu,

ni we utanga imvura mu gihe cyayo,

ni we utanga imvura y'umuhindo n'iy'itumba,

ni we utugenera ibihe by'isarura.’

25Ibicumuro byanyu ni byo byahinduye ibyo byose,

ibyaha byanyu ni byo byababujije ibyo byiza.

26Ni koko mu bwoko bwanjye harimo abagome,

baca ibico bakubikira abandi nk'abahiga inyoni,

barabasumira bakabagusha mu mutego.

27Uko inyoni bazuzuza mu rutete,

ni ko amazu yabo yuzuye ibyibano.

Ibyo bibatera gukomera no gukungahara,

28barabyibushye, barabengerana.

Ububi bwabo burenze urugero,

ntibubahiriza uburenganzira bw'impfubyi,

ntibarengera abakene.

29Nzabahanira ibyo bikorwa byabo,

nzihimura ubwoko bumeze butyo.”

30Amahano ateye ubwoba yabaye muri iki gihugu.

31Abahanuzi bahanura ibinyoma,

abatambyi bategekesha igitugu,

nyamara abantu banjye barabyishimira.

None se imperuka nigera muzabigenza mute?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help