2 Samweli 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Dawidi ashimira Uhoraho(Zab 18)

1Uhoraho amaze gukiza Dawidi abanzi be bose cyane cyane Sawuli, Dawidi amuririmbira iyi ndirimbo

2agira ati::

Uhoraho ni urutare runkingira,

ni ubuhungiro ntamenwa bwanjye,

ni n'Umukiza wanjye.

3Imana yanjye ni urutare mpungiraho,

ni ingabo inkingira ikambashisha gutsinda,

ni urukuta rurerure runkingira,

ni we unkiza abanyarugomo.

4Uhoraho nasingizwe!

Naramutabaje ankiza abanzi banjye.

5Urupfu rwanyugarije nk'imivumba y'amazi,

imyuzure irimbura intera ubwoba.

6Ingoyi z'ikuzimu zaramboshye,

nabaye nk'ufashwe mu mutego w'urupfu.

7Nageze mu kaga ntakambira Uhoraho,

ntabaza Imana yanjye kugira ngo intabare,

yanyumvise yibereye mu ijuru,

yumvise ugutabaza kwanjye.

8Icyo gihe isi yarahungabanye iratingita,

imfatiro z'ijuru ziranyeganyega,

zatigishijwe n'uburakari bw'Imana.

9Uburakari bwayo bwasohotse mu mazuru yayo nk'umwotsi ucucumuka,

umujinya wayo uyisohoka mu kanwa umeze nk'inkongi y'umuriro.

10Uhoraho yitsa ijuru aramanuka,

yaje akandagiye ku gicu cyijimye cyane.

11Umukerubi aguruka amuhetse,

uwo mukerubi aboneka aguruka mu muyaga.

12Uhoraho ntiyagaragaraga yari atwikiriwe n'umwijima,

yari atwikiriwe n'ibicu bibuditse nk'iby'imvura ikubye cyane.

13Aho yari ari haturukaga imirabyo n'ibishashi by'umuriro.

14Uhoraho ahindishiriza inkuba mu ijuru,

ijwi ry'Uhoraho Usumbabyose rirumvikana.

15Yarashe imyambi ye atatanya abanzi,

imirabyo irabije bakwira imishwaro.

16Ubutaka bwo munsi y'inyanja bwaragaragaye,

imfatiro z'isi ziriyanika,

byatewe n'uburakari bwe no gucyaha kwe.

17Nari ngiye kurohama mu mazi,

amanura ukuboko arandohora.

18Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,

yankijije n'abandwanya bandusha imbaraga.

19Ku munsi w'amakuba bari bantangatanze,

ariko Uhoraho yaranshyigikiye.

20Yankuye mu makuba anshyira mu mudendezo,

yarantonesheje bituma andokora.

21Uhoraho angirira neza kuko ndi intungane,

anyitura ibihwanye n'ibyo nkora biboneye.

22Nakurikije amabwiriza y'Uhoraho,

sinagize icyo ncumura ku Mana yanjye.

23Koko ibyemezo yafashe byose ndabyubahiriza,

amateka yayo yose ndayakurikiza.

24Nayibereye indakemwa,

nirinze kugira ikibi nakora.

25Uhoraho yanyituye ibikwiranye n'ubutungane bwanjye,

yabinyituye akurikije ibyo nkora biboneye.

26Uhoraho, indahemuka ntuyihemukira,

indakemwa nta cyo uyikemanga.

27Uboneye umugaragariza ko uboneye,

naho indyarya ukayirusha ubucakura.

28Koko ugoboka ubwoko bwawe buri mu kaga,

ariko abirasi urabareba ukabacisha bugufi.

29Uhoraho, ni wowe umurikira,

Uhoraho, ni wowe utuma umwijima ndimo ubisa umucyo.

30Mana yanjye, iyo uri kumwe nanjye sintinya guhangana n'igitero,

iyo uri kumwe nanjye ntondagira urukuta ngatsemba abanzi.

31Imigenzereze y'Imana ntigira amakemwa,

ibyo Uhoraho avuga biratunganye,

ni ingabo ikingira abamuhungiraho.

32Uhoraho wenyine ni we Mana,

Imana yacu ni yo yonyine rutare rudukingira.

33Imana mpungiraho ni inyambaraga,

ni yo inyobora inzira itagira amakemwa.

34Impa kugenda nta mpungenge nk'imparakazi itondagira ibihanamanga,

inshyira ahirengeye nkahashinga ibirindiro.

35Ni yo intoza kujya ku rugamba,

imbashisha kurashisha umuheto ukomeye.

36Mana, unkingira ingabo yawe ukankiza,

warantabaye bintera ishema.

37Ni wowe nkesha kugenda nta cyo nikanga,

ibirenge byanjye ntibyigera bitsikira.

38Nirukankana abanzi banjye nkabarimbura,

simpindukira ntamaze kubatsemba.

39Ndabatsemba nkabajanjagura ntibashobore kwegura umutwe,

barambarara hasi imbere yanjye.

40Ku rugamba ni wowe umpa imbaraga,

abandwanya ukampa kubatikiza.

41Utuma abanzi banjye bampunga,

ababisha banjye nkabatsemba.

42Baratakamba ariko ntibagire n'umwe ubatabara,

batakambira Uhoraho ariko ntabasubize.

43Ndabaribata nkabahindura nk'umukungugu,

mbakāta nk'ukāta urwondo rwo mu nzira, nkabanyukanyuka.

44Uhoraho, wankijije kwigomeka kw'abantu banjye,

wampaye kugenga amahanga,

ubwoko ntazi iyo buturuka buza kumpakwaho.

45Abanyamahanga baranyobotse,

mvuga rimwe bakanyumvira.

46Abanyamahanga bacitse intege,

basohotse mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi.

47Uhoraho arakabaho!

Nasingizwe we rutare runkingira.

Imana yo rutare rwanjye n'Umukiza wanjye nihabwe ikuzo.

48Imana yanjye ni yo impōrera,

ni yo ituma abanyamahanga banyoboka,

49yangobotoye mu maboko y'abanzi banjye.

Uhoraho, ni wowe umpa gutsinda ababisha banjye,

ni wowe unkiza abanyarugomo.

50Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw'amahanga,

ni na cyo gituma nzakuririmba.

51Umwami wiyimikiye umuha gutsinda gukomeye,

uwo wimikishije amavuta uhora umugirira neza,

uwo ni Dawidi n'abazamukomokaho iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help