1Mu mwaka wa gatatu Hozeya mwene Ela ari ku ngoma muri Isiraheli, Hezekiya mwene Ahazi yabaye umwami w'u Buyuda.
2Icyo gihe Hezekiya yari afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abi umukobwa wa Zakariya.
3Hezekiya yakoze ibinogeye Uhoraho nka sekuruza Umwami Dawidi.
4Akuraho ahasengerwaga ibigirwamana, arimbura amabuye yashingiwe kwegurirwa ibigirwamana kimwe n'inkingi zeguriwe Ashera. Amenagura n'ishusho y'inzoka Musa yacuze mu muringa, kuko kugeza ubwo Abisiraheli bari bagitwikira imibavu iyo nzoka bitaga Nehushitani.
5Hezekiya aherako yizera Uhoraho Imana ya Isiraheli, kurusha abandi bami bose b'u Buyuda bamubanjirije n'abamusimbuye ku ngoma.
6Yishingikirije ku Uhoraho ntiyamutezukaho, ahubwo akurikiza amabwiriza Uhoraho yari yarahaye Musa.
7Uhoraho agendana na Hezekiya amuha gusohoza imigambi ye. Nuko yivumbagatanya ku mwami wa Ashūru ntiyaba akimuhakwaho.
8Arwanya Abafilisiti arabatsinda, arabakurikirana abageza i Gaza yigarurira imijyi ntamenwa n'iminara y'abarinzi.
9Mu mwaka wa kane Hezekiya ari ku ngoma, ari na wo mwaka wa karindwi Hozeya mwene Ela yari ku ngoma muri Isiraheli, Shalimaneseri umwami wa Ashūru yaje kugota umurwa wa Samariya.
10Hashize imyaka itatu abona kwigarurira Samariya, ubwo hari mu mwaka wa gatandatu Hezekiya ari ku ngoma, no mu mwaka wa cyenda Hozeya ari ku ngoma muri Isiraheli.
11Umwami wa Ashūru ajyana Abisiraheli ho iminyago, abatuza i Hala n'i Gozani ku nkengero z'uruzi rwa Habori, no mu mijyi y'Abamedi.
12Izo ngorane zose zatewe n'uko Abisiraheli banze kumvira Uhoraho Imana yabo kandi bari barishe Isezerano yabahaye, n'Amategeko umugaragu wayo Musa yari yabahaye ntibigera babyitaho, ntibabishyira no mu bikorwa.
Senakeribu umwami wa Ashūru atera u Buyuda(2 Amateka 32.1-19; Ezayi 36.1-22)13Mu mwaka wa cumi n'ine Hezekiya ari ku ngoma, Senakeribu umwami wa Ashūru yateye imijyi ntamenwa yose y'u Buyuda arayigarurira.
14Nuko Hezekiya umwami w'u Buyuda atuma ku mwami wa Ashūru wari i Lakishi ati: “Koko nagucumuyeho! None reka kuntera, icyo uzanyaka cyose nzagitanga.” Umwami wa Ashūru aca Hezekiya ibiro ibihumbi icyenda by'ifeza, n'ibindi magana cyenda by'izahabu.
15Hezekiya akoranya ifeza yose abonye mu Ngoro y'Uhoraho no mu bubiko bw'ibwami, arayimuha.
16Hezekiya yomora n'izahabu yari yometse ku nzugi z'Ingoro y'Uhoraho n'iyo ku bihindizo byazo, na yo ayiha umwami wa Ashūru.
17Umwami wa Ashūru ari i Lakishi yohereza umugaba mukuru w'ingabo, n'umuyobozi w'ibiro bikuru bya gisirikari n'umujyanama we wihariye w'inkambi bayoboye umutwe ukomeye w'ingabo, abatuma i Yeruzalemu ku Mwami Hezekiya. Bagezeyo bashinga ibirindiro ku muyoboro w'amazi ava mu kizenga cyo haruguru, kiri ku nzira igana ku murima w'Abameshi.
18Nuko basaba kuvugana n'umwami. Mwene Hilikiya ari we Eliyakimu wari umuyobozi w'ibwami, aza kubonana na bo aherekejwe n'umunyamabanga Shebuna n'umuvugizi w'umwami, ari we Yowa mwene Asafu.
19Umujyanama wihariye w'umwami wa Ashūru arababwira ati: “Nimugende mubwire Hezekiya ubu butumwa bw'umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru muti: ‘Icyizere ufite ni cyizere ki?
20Mbese uribwira ko amagambo yonyine, yabasha kuburizamo umugambi n'ubutwari dufite byo kurwana intambara? Ni nde wishingikirijeho waguteye kungomera?
21Erega uracyishingikirije kuri Misiri rwa rubingo rusadutse, rutobora rugahinguranya ikiganza cy'urwishingikirijeho wese! Uko ni ko umwami wa Misiri agenza abamugirira icyizere bose.’
22“Ahari aho mugiye kunsubiza muti: ‘Uwo dufitiye icyizere ni Uhoraho Imana yacu.’ Nyamara Hezekiya ni we ubwe washenye ahasengerwa hose n'intambiro zaho, ategeka abantu b'i Yeruzalemu n'abandi Bayuda kujya kumuramya imbere y'urutambiro rw'i Yeruzalemu rwonyine.
23“None rero tēga na databuja umwami wa Ashūru. Jyewe ndiyemeza kuguha amafarasi y'intambara ibihumbi bibiri, niba wakwibonera abayarwaniraho.
24Ubwo se koko washobora gutsimbura n'umwe woroheje wo mu bagaba b'ingabo za databuja? None wishingikirije ku Banyamisiri ngo bazaguha amagare y'intambara n'amafarasi!
25Mbese ye, databuja yatera aha hantu akaharimbura Uhoraho atabishatse? Reka da! Uhoraho ubwe ni we wabimutegetse.”
26Nuko Eliyakimu mwene Hilikiya na Shebuna na Yowa, basaba umujyanama w'umwami wa Ashūru bati: “Abagaragu bawe turakwinginze, tubwire mu kinyarameya kuko tucyumva. Erega ibyo utubwira mu giheburayi, dore abantu bari ku rukuta bateze amatwi barabyumva!”
27Umujyanama w'umwami wa Ashūru arabasubiza ati: “Mbese mwibwira ko databuja yantumye kuri shobuja namwe gusa? Erega yantumye no kuri bariya bicaye ku rukuta, kugira ngo bamenye ko bidatinze bazarya amazirantoki yabo, bakanywa n'inkari zabo kimwe namwe!”
28Umujyanama w'umwami wa Ashūru arahaguruka, arangurura mu giheburayi ati: “Nimwumve ubutumwa bw'umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru,
29aravuga ati: ‘Mwe kwishinga Hezekiya, arabashuka kuko atazabasha kubankiza.
30Arishingikiriza ku cyizere cy'uko Uhoraho azabankiza akantesha kwigarurira uyu mujyi, jyewe umwami wa Ashūru.
31Nimureke kumvira Hezekiya ahubwo mukurikize ibi mbabwira: nimuharanire amahoro munyoboke, jyewe umwami wa Ashūru. Bityo buri wese azigumira mu mizabibu ye n'imitini ye bimutunge, yigumanire n'ikigega cye cy'amazi yinywere.
32Hanyuma nzabajyana mu gihugu kimeze nk'icyanyu, gikungahaye ku ngano zivamo imigati no ku mizabibu bengamo divayi, no ku minzenze ikungahaye ku mavuta no ku buki. Aho gupfira hano mwatura aho handi. Nimureke kumvira Hezekiya kuko abayobya ababwira ko Uhoraho azabakiza.
33Ese hari ubwo imana z'amahanga zambujije gufata ibihugu byazo?
34Mbese imana za Hamati n'iza Arupadi zakoze iki? Naho se iza Sefaruvayimu n'iza Hena n'iza Iwa zo zakoze iki? Mbese haba hari iyambujije kwigarurira Samariya?
35Ni iyihe muri izo mana zose yambujije kwigarurira igihugu cyayo? Nta yo. None se Uhoraho azambuza ate kwigarurira Yeruzalemu?’ ”
36Abantu bari aho baricecekera ntibamusubiza ijambo na rimwe, nk'uko Hezekiya yari yabategetse.
37Hanyuma Eliyakimu mwene Hilikiya umuyobozi w'ibwami, n'umunyamabanga Shebuna na Yowa mwene Asafu umuvugizi wihariye w'umwami, bashishimura imyambaro yabo. Basubira ku mwami bamutekerereza ibyo umujyanama w'umwami wa Ashūru yatangaje.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.