1Musa abaza Uhoraho ati: “None se nibatanyemera ntibite ku byo mvuga ngo ntiwambonekeye?”
2Uhoraho aramubaza ati: “Icyo ufite mu ntoki ni iki?”
Musa aramusubiza ati: “Ni inkoni.”
3Uhoraho aramubwira ati: “Yijugunye hasi.” Musa arayijugunya ihinduka inzoka, ayibonye ariruka.
4Uhoraho aramubwira ati: “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Musa arayifata, irongera ihinduka inkoni.
5Uhoraho aramubwira ati: “Uzabigenze utyo kugira ngo Abisiraheli bemere ko Uhoraho Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, yakubonekeye.”
6Uhoraho arongera aramubwira ati: “Shyira ikiganza mu gituza.” Musa arakihashyira, agikuyemo asanga kirwaye cyeruruka nk'urubura.
7Uhoraho aramubwira ati: “Subiza ikiganza mu gituza.” Musa agisubizamo, yongeye kugikuramo asanga cyakize.
8Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Nibatemezwa n'ikimenyetso cya mbere ngo bakumvire, bazemezwa n'ikimenyetso cya kabiri.
9Nibatemezwa n'ibyo bimenyetso byombi ngo bakumvire, uzavome amazi yo muri Nili uyasuke imusozi imbere yabo, azahinduka amaraso.”
10Ariko Musa abwira Uhoraho ati: “Nyagasani, sinzi kuvuga neza nta n'ubwo nabyigeze, ndetse n'ubu tuvugana nta kirahinduka. Sintebuka mu magambo kandi mvuga ntegwa.”
11Uhoraho aramubaza ati: “Ni ko ye, ni nde waremye umunwa w'umuntu? Ni nde utuma umuntu aba ikiragi cyangwa igipfamatwi? Ni nde utuma umuntu areba cyangwa aba impumyi? Si jyewe Uhoraho?
12Ngaho rero genda, nzakubwira ibyo uzavuga ngushoboze no kubivuga.”
13Musa aramusubiza ati: “Nyagasani, mbabarira urebe undi utuma.”
14Uhoraho asubiza Musa arakaye ati: “Ufite mwene so Aroni w'Umulevi uzi kuvuga neza. Azagusanganira yishimire kukubona.
15Uzajya umubwira ibyo avuga, nanjye nzabashoboza mwembi kuvuga icyo nshaka, kandi mbigishe ibyo muzakora.
16Azakubera umuvugizi abe nk'umunwa, nawe umubere nk'Imana, umubwire ibyo avuga.
17Kandi uzitwaze iyo nkoni kugira ngo uzayikoreshe ibimenyetso.”
Musa asubira mu Misiri18Nuko Musa asubira kwa sebukwe Yetiro, aramubwira ati: “Ndifuza kujya mu Misiri kureba ko bene wacu bakiriho.”
Yetiro aramusubiza ati: “Genda amahoro!”
19Musa akiri i Midiyani, Uhoraho aramubwira ati: “Subira mu Misiri kuko abashakaga kukwica bose batakiriho.”
20Musa ashyira umugore n'abana ku ndogobe, afata na ya nkoni Imana yamubwiye kwitwaza, agenda yerekeza mu Misiri.
21Uhoraho abwira Musa ati: “Dore naguhaye ububasha bwo gukora ibitangaza. Nugera mu Misiri uzabikorere imbere y'umwami. Nanjye nzanangira umutima we, maze ye kureka Abisiraheli bagenda.
22Uzamumbwirire uti: ‘Abisiraheli ni umwana wanjye w'impfura,
23narakubwiye ngo umureke ajye kundamya ariko uranga. Ni yo mpamvu ngiye kwica umwana wawe w'impfura.’ ”
24Bakiri mu rugendo, Uhoraho abasanga aho baraye ashaka kwica Musa.
25Sipora ni ko gufata ibuye rityaye akeba umuhungu we, agahu akebyeho agakoza ku birenge bya Musa. Aramubwira ati: “Umbereye umugabo w'amaraso.”
26Nuko Uhoraho aramureka. Sipora yabwiye umugabo we atyo kubera ugukebwa k'umwana we.
27Hagati aho Uhoraho abwira Aroni ati: “Jya mu butayu usanganire Musa.” Aragenda amusanga ku musozi w'Imana, aramuhobera.
28Musa abwira Aroni amagambo yose Uhoraho yari yamutumye, n'ibyerekeye ibitangaza byose yari yamutegetse gukora.
29Musa na Aroni bajya mu Misiri bakoranya abakuru bose b'Abisiraheli.
30Nuko Aroni abatekerereza ibyo Uhoraho yari yabwiye Musa byose, Musa na we abereka bya bimenyetso.
31Abisiraheli baremera, maze bumvise ko Uhoraho azi amagorwa yabo akaba agiye kubarokora, barapfukama baramuramya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.