Mariko 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yezu ahinyura inyigisho z'Abafarizayi(Mt 15.1-9)

1Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko baturutse i Yeruzalemu bakikiza Yezu.

2Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ni ukuvuga badakarabye.

3Koko kandi Abafarizayi kimwe n'abandi Bayahudi bose, ntabwo barya batabanje gukaraba intoki babyitondeye, bakurikiza umuco wa ba sekuruza.

4N'iyo bavuye mu isoko, ntabwo barya batabanje kwitera amazi. Bafite n'indi mihango baziririza basigiwe na ba sekuruza, nk'iyo koza ibikombe n'ibibindi n'inzabya z'umuringa babihumanura.

5Noneho Abafarizayi n'abigishamategeko babaza Yezu bati: “Kuki abigishwa bawe batubahiriza umuhango wa ba sogokuruza, bakarya badakarabye?”

6Yezu arabasubiza ati: “Mwa ndyarya mwe, Ezayi yabahanuye uko muri nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo:

‘Aba bantu bampoza ku rurimi,

ariko imitima yabo imba kure.

7Barushywa n'ubusa bansenga,

kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu gusa.’ ”

8Yezu arakomeza ati: “Amategeko y'Imana muyarengaho, mukihambira ku mihango y'abantu.

9Mwihatira kwirengagiza ibyo Imana yategetse, kugira ngo mukurikize imihango yanyu.

10Musa yaravuze ati: ‘Ujye wubaha so na nyoko’, kandi ati: ‘Uzatuka se cyangwa nyina azicwe.’

11Naho mwebwe muvuga ko umuntu ashobora kubwira se cyangwa nyina ati: ‘Icyo najyaga kugufashisha ni “Korubani” (ni ukuvuga ituro ryagenewe Imana)’.

12Bityo mukaba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina,

13mukaba muhinduye ubusa Amategeko y'Imana kubera imihango yababayemo akarande. Hariho kandi n'ibindi byinshi bene nk'ibyo mukora.”

Ibihumanya umuntu(Mt 15.10-20)

14Nuko Yezu yongera guhamagara rubanda arababwira ati: “Nimuntege amatwi mwese kandi musobanukirwe ibi:

15nta cyinjira mu muntu kivuye inyuma cyamuhumanya. Ahubwo ikiva mu muntu ni cyo kimuhumanya.”

17Yezu amaze gutandukana na rubanda asubira imuhira, abigishwa be bamusobanuza iby'ayo marenga.

18Arababwira ati: “Mbese namwe muri abaswa bigeze aho? Ese ntimuramenya ko nta cyinjira mu muntu kivuye hanze kimuhumanya?

19Si mu mutima kiba kigiye ahubwo kiba kigiye mu nda, nyuma kikamuvamo kinyuze epfo.” Bityo Yezu yemezaga ko nta byokurya bihumanya.

20Arongera aravuga ati: “Ikiva mu muntu ni cyo kimuhumanya,

21-22kuko mu mitima y'abantu ari ho hava imigambi mibi: ubusambanyi n'ubujura n'ubwicanyi, n'irari n'ubugome n'uburiganya, no kwiyandarika n'ishyari, no gutukana n'ubwirasi n'ubugoryi.

23Ibyo bibi byose biva mu muntu imbere ni byo bimuhumanya.”

Umugore utari Umuyahudi asanga Yezu(Mt 15.21-28)

24Nuko Yezu arahaguruka ajya mu karere gahereranye n'umujyi wa Tiri, yinjira mu nzu. Ntiyashakaga ko hagira ubimenya, ariko ntiyashobora kwihisha.

25Umugore wari ufite akana k'agakobwa kahanzweho n'ingabo ya Satani, yumvise ibya Yezu ahita aza amwikubita imbere.

26Uwo mugore yari umunyamahangakazi w'i Fenisiya ho muri Siriya. Nuko asaba Yezu kumenesha iyo ngabo ya Satani yari mu mukobwa we.

27Yezu aramusubiza ati: “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza gufata ibyokurya byabo ngo ubijugunyire imbwa.”

28Umugore aramusubiza ati: “Ni koko Nyagasani, ariko kandi n'imbwa zibunze munsi y'ameza zirya utwo abana bataye hasi.”

29Yezu aramubwira ati: “Kuko uvuze utyo igendere, ingabo ya Satani ivuye mu mukobwa wawe.”

30Asubiye imuhira asanga wa mwana aryamye ku buriri, ingabo ya Satani yamuvuyemo.

Yezu akiza igipfamatwi k'ikiragi

31Yezu avuye mu karere k'i Tiri, anyura i Sidoni agera ku Kiyaga cya Galileya, aca hagati y'intara ya Dekapoli.

32Nuko bamuzanira umuntu w'igipfamatwi cy'ikiragi, baramwinginga ngo amurambikeho ikiganza.

33Yezu amuvana mu ruhame rw'abantu amushyira ukwe, amukoza intoki mu matwi. Nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi.

34Hanyuma yubura amaso areba ku ijuru, asuhuza umutima ababaye. Aramubwira ati: “Efata!” ni ukuvuga ngo “Zibuka!”

35Ako kanya amatwi ye arazibuka, ururimi rwe ruragobodoka atangira kuvuga neza.

36Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babibwira. Ariko uko yababuzaga kubivuga, ni ko barushagaho kubyamamaza.

37Abantu baratangara bikomeye baravugana bati: “Ibintu byose yabikoze neza! Yatumye ibipfamatwi byumva, n'ibiragi bivuga!”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help