Esiteri mu Kigereki 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Hamani ategura umugambi wo gutsemba Abayahudi

1Nyuma y'ibyo Umwami Ahashuwerusi aha umwanya ukomeye Hamani Bugayo mwene Hamedata, amugira Minisitiri w'intebe.

2Umwami yategetse abakozi bose b'ibwami kujya bapfukamira Hamani, ariko Moridekayi we yanga kumupfukamira.

3Abandi bakozi b'ibwami baramubaza bati: “Kuki utumvira itegeko ry'umwami?”

4Buri munsi barabimubwiraga ariko ntabyiteho. Aho bigeze Moridekayi ababwira ko ari Umuyahudi, ko adashobora gupfukamira Hamani nk'uko umwami yabitegetse.

5Hamani amenye ko Moridekayi yanze rwose kumupfukamira aramurakarira cyane,

6yiyemeza gutsemba Abayahudi bose bari batuye mu gihugu cya Ahashuwerusi.

7Mu mwaka wa cumi n'ibiri Ahashuwerusi ari ku ngoma, Hamani ategeka ko hakoreshwa ubufindo kugira ngo amenye umunsi n'ukwezi azatsemberaho ab'ubwoko bwa Moridekayi. Ubufindo bwerekana itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa Adari.

8Nuko Hamani abwira Umwami Ahashuwerusi ati: “Nyagasani, hari ubwoko buri hirya no hino mu baturage b'igihugu cyawe. Umuco w'abo bantu ntaho uhuriye n'uw'andi moko kandi ntibajya bumvira amategeko yawe, ndabona nta mpamvu yo kubareka ngo bakomeze batyo.

9None rero nyagasani niba bikunogeye, ufate icyemezo cyo kubatsemba. Ibyo bizatuma nshyikiriza abashinzwe umutungo w'umwami ibikoroto ibihumbi icumi by'ifeza.”

10Umwami aherako yikura mu rutoki impeta iriho kashe ye, ayiha Hamani kugira ngo ayitere ku nzandiko zo kugirira nabi Abayahudi.

11Nuko umwami abwira Hamani ati: “Ibyo bikoroto by'ifeza ubyigumanire, kandi ubwo bwoko ubugenze uko ushaka.”

12Ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa mbere Hamani atumiza abanditsi b'umwami, bandika inzandiko zikubiyemo amabwiriza ye, bazoherereza abagaba b'ingabo n'abategetsi b'ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, n'abatware b'andi moko uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi. Izo nzandiko bazandikaga mu izina ry'Umwami Ahashuwerusi bakurikije indimi z'ibyo bihugu.

13Intumwa zihutira kugeza izo nzandiko mu bihugu byose bya Ahashuwerusi, kugira ngo barimbure Abayahudi bose babanyage n'umutungo wabo. Ibyo byagombaga gukorwa umunsi umwe, ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa cumi n'abiri ari ko Adari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help