Ezayi 37 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Hezekiya agisha Ezayi inama(2 Bami 19.1-7)

1Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara igaragaza akababaro maze ajya mu Ngoro y'Uhoraho.

2Atuma Eliyakimu umuyobozi w'ibwami na Shebuna umunyamabanga, n'abakuru bo mu batambyi, basanga umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi, bose bambaye imyambaro igaragaza akababaro.

3Baramubwira bati: “Hezekiya yadutumye ngo: ‘Uyu munsi ni umunsi w'umubabaro n'igihano n'ikimwaro. Nk'uko bavuga ngo: abana bageze mu matako, ariko nta mbaraga zo kubabyara.

4Dore umwami wa Ashūru yohereje umujyanama we atuka Imana nzima. Iyaba Uhoraho Imana yawe yari yumvise ibyo bitutsi, yari guhita abimuhanira. None rero senga usabire abantu bayo basigaye.’ ”

5Izo ntumwa z'Umwami Hezekiya zimaze kubwira Ezayi ubwo butumwa,

6arazisubiza ati: “Nimusubire ku mwami mumubwire ko Uhoraho avuze ati: ‘Wumvise abagaragu b'umwami wa Ashūru bansebya, nyamara ntukuke umutima ku bw'ibyo bavuze.

7Dore ndahindura umutima we, inkuru izamugeraho itume asubira iwe. Akigerayo nzamugabiza abamwicisha inkota.’ ”

Senakeribu agarura iterabwoba(2 Bami 19.8-13)

8Icyo gihe umwami wa Ashūru amaze kwigarurira Lakishi, yagiye kugota Libuna. Wa mujyanama we abimenye amusangayo.

9Umwami wa Ashūru amenyeshwa ko Tiruhaka w'Umunyakushi, umwami wa Misiri ari mu nzira aje kumutera. Nuko yongera kohereza intumwa kuri Hezekiya ngo zimubwire ziti:

10“Wowe Hezekiya umwami w'u Buyuda, wishingikirije cyane ku Mana yawe igutera kwibeshya ko izambuza, jyewe umwami wa Ashūru kwigarurira Yeruzalemu.

11Wumvise ukuntu abami ba Ashūru bagenje ibindi bihugu byose bakabirimbura. None se uragira ngo uzarokoka?

12Ubwo abo nasimbuye ku ngoma batsembaga abaturage ba Gozani n'aba Harani, n'aba Resefu n'Abanyedeni b'i Telasari, imana z'iyo mijyi ntizabakijije.

13Umwami wa Hamati, n'umwami wa Arupadi, n'umwami w'umujyi wa Sefaruvayimu, n'uwa Hena, n'uwa Iwa, ubu bari he?”

Isengesho rya Hezekiya(2 Bami 19.14-19)

14Nuko Hezekiya afata urwandiko rwazanywe n'intumwa z'umwami wa Ashūru ararusoma. Hanyuma arujyana mu Ngoro y'Imana arushyira imbere y'Uhoraho.

15Hezekiya ni ko gusenga ati

16“Uhoraho Nyiringabo Mana y'Abisiraheli, wowe uganje hejuru y'abakerubi, ni wowe wenyine Mana igenga ingoma zose zo ku isi, kandi ni wowe Rurema w'ijuru n'isi.

17Uhoraho, tega amatwi wumve! Uhoraho, rambura amaso urebe! Umva amagambo ya Senakeribu yuzuye ibitutsi agutuka wowe Mana nzima.

18None rero Uhoraho, abami ba Ashūru batsembye abatuye amahanga bajagajaga ibihugu byabo,

19imana zayo bazijugunya mu muriro, barazisenya kuko zitari imana nyakuri, ahubwo abantu bazibāje mu biti no mu mabuye.

20Uhoraho Mana yacu, utuvane mu nzara za Senakeribu, bityo amahanga yose yo ku isi azamenya ko uri Uhoraho, kandi ko nta wuhwanye nawe.”

Ezayi ageza ubutumwa ku mwami(2 Bami 19.20-34)

21Nuko Ezayi mwene Amotsi ageza kuri Hezekiya igisubizo cy'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami wa Ashūru.

22None umva icyo muvugaho.

Abatuye i Siyoni baragusuzuguye,

baraguha urw'amenyo bakagushinyagurira.

Abaturage ba Yeruzalemu baraguseka,

baraguseka bakuzunguriza imitwe.

23Ni nde watutse ukamwandagaza?

Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro?

Ni jyewe Umuziranenge wa Isiraheli!

24Jyewe Nyagasani wanyoherereje intumwa zo kuntuka ziti:

‘Amagare yanjye y'intambara yangejeje mu mpinga z'imisozi,

nageze no mu bisi bya Libani.

Nahatemye amasederi maremare,

nahatemye amasipure meza cyane.

Nageze hose no mu mpinga z'ibisi byayo,

navogereye n'ishyamba ryayo kimeza.

25Nafukuye amariba nywa ku mazi yayo,

nshobora no gukamya imigezi yose ya Misiri,

nzayikamya nkoresheje ikirenge!’

26“None se Senakeribu, ntuzi ko nabigambiriye?

Uwo mugambi ni jyewe wawuteguye kuva kera,

none ngiye kuwusohoza.

Nari naguhaye inshingano yo gusenya imijyi ntamenwa,

uzayisenya ihinduke amatongo.

27Abaturage bafite amaboko atentebutse,

bagize ubwoba kandi bakozwe n'ikimwaro.

Bameze nk'ubwatsi bwo mu gasozi,

bameze nk'ubwatsi butoshye bwo mu rwuri,

bameze nka bwa bwatsi bumera ku nzu,

bameze nk'umurima waraye.

28Erega wowe Senakeribu ndakuzi!

Nzi neza imyifatire yawe n'ibikorwa byawe byose,

ndakuzi iyo wikubise ukandakarira.

29Koko warikubise urandakaza,

numvise agasuzuguro kawe.

Nzafatisha impeta ku zuru ryawe,

nzashyira akuma mu kanwa kawe,

bityo nzagusubiza aho waturutse.

30“Naho wowe Hezekiya, dore ikizakubera ikimenyetso kiranga ibyo mvuga. Uyu mwaka abantu bazarya umwero w'ibyimejeje, umwaka utaha na wo ni uko. Mu mwaka wa gatatu ni bwo muzabiba mugasarura, muzahinga imizabibu mutungwe n'imbuto zayo.

31Abayuda barokotse bazongera gushinga imizi, basagambe nk'igiti gihunze imbuto mu mashami yacyo.

32Koko rero i Yeruzalemu hazaboneka itsinda ry'abasigaye, ku musozi wa Siyoni hazaboneka abacitse ku icumu.”

Ezayi yungamo ati: “Ibyo Uhoraho Nyiringabo azabikorana ishyaka.

33None rero ku byerekeye umwami wa Ashūru, Uhoraho aragira ati: ‘Ntabwo azinjira muri uyu murwa, ntabwo azigera awurasaho umwambi, ntabwo azawutera yifashishije ingabo. Ntabwo azarunda igitaka ngo yurire inkuta ziwuzengurutse.

34Azasubirayo anyuze inzira yamuzanye, ntazigera yinjira muri uyu murwa. Ni jyewe Uhoraho ubivuze.

35Nzarinda uyu murwa, ndokore abaturage bawo ngirira ko ndi Uhoraho, mbigirira kandi n'umugaragu wanjye Dawidi.’”

Abanyashūru bahunga, Senakeribu yicwa(2 Bami 19.35-37; 2 Amateka 32.21-23)

36Iryo joro umumarayika w'Uhoraho anyura mu nkambi y'Abanyashūru, yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu. Bukeye abaturage babyutse, basanga Abanyashūru bose bapfuye.

37Senakeribu umwami wa Ashūru asubira iwe atura i Ninive.

38Igihe Senakeribu yaramyaga imana ye Nisiroki, abana be Adurameleki na Shareseri bamwicisha inkota. Hanyuma bahungira mu gihugu cya Ararati, undi muhungu we Esarihadoni amusimbura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help